IBYAHISHUWE IGICE CYA GATANU
Umwana w’intama n’igitabo cyafatanishijwe ibimenyetso birindwi
Nyuma yo kubona igice cya kane, igice cya gatanu gitangira Yohani abonana Iyicaye ku ntebe igitabo mu kuboko kw’iburyo, cyanditswe imbere n’inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishi. (V1)
Imigambi y’Imana, ubushake bwayo bwose, imishinga yayo yose ku bizaba kw’isi no kw’itorero, yanditse muri icyo gitabo cyanditse imbere n’inyuma.
Icyo gitabo Yohani ntavuga ibyanditsemo, ariko tuziko gikubiyemo ibyo itorero rikeneye kumenya ngo rizabashe gushikama mu bihe byo kugeragezwa bizaza. Ni ihishurirwa itorero rikeneye, ngo rizabashe gushikama mu kwizera mu bihe bikomeye biritegereje.
Ni igitabo gifatanishije ibimenyetso, kirimo amabanga, ntigishobora gufungurwa n’uwari we wese. Imana ifashe icyo gitabo mu kuboko kwayo, byerekana ko ariyo mutware w’ibiriho n’ibizaba kw’isi no kw’itorero. Ibiri muri icyo gitabo bizagenda bisobanuka uko ibimenyetso bigenda bifunguka.
Ninde ukwiriye kumena ibyo bimenyetso? V2-3
Umwe mu bamarayika arabaza ati « Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije » Yohani abonye ko isi isa nk’itagira ubasha kuyitabara, uwabasha kumenya ibizayibaho n’ibizaba kw’itorero, habuze n’umwe Yohani ararira.
Iki gitabo cyari munkuboko kw’Imana gitandukanye n’ibindi bitabo kuko atari buri wese ushobora kugifungura.
V5 “ Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n’Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.”
Ibyahishuwe hano biragaragaza Krisito hakoreshejwe, imvugo yo mw’isezerano rya kera. Ijambo ry’Imana rigereranya, umuryango wa Yuda nk’intare, (Itangiriro 49:8-10). Kuba Yesu rero akomoka mu muryango wa Yuda kandi akaba ari n’umwami, bituma yitwa intare yo mu muryango wa Yuda. Rikongera kumugereranya nk’igishyitsi cya Dawudi nkuko Yesaya yabihanuye.
Mu gihe cyateganijwe, Mesiya yagombaga kongera gushibuka mu muryango wa Dawudi, « Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto. (Yesaya 11: 1). Yesu yaje kurangiza umurimo w’agakiza, yemera kuba ntama w’Imana, watambiwe ibyaha by’abari mw’isi, ariwe washushanywaga nk’Umwana w’intama wa pasika (Yesaya 53:7; Yohani 1:29).
V6 « Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w’Intama uhagaze usa n’uwatambwe, afite amahembe arindwi n’amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y’Imana itumwa kujya mu isi yose.” »
Amahembe arindwi agaragaza ubwuzure bw’ubushobozi buri muri Krisitu (Omnipotence). Yesu yagaragaye nk’Umwana w’intama, ubwo yatambwaga, ariko hano aragaragara afite amahembe arindwi, byerekana ko ashobora byose. Amaso arindwi, ni ubwuzure mu bumenyi, budahishwa ikintu na kimwe kandi ibihe byose(Omniscience).
Yesu afite ubutware bwose, yatsinze urupfu arazuka, niwe ufite urufunguzo rw’urupfu n’ikuzimu.
Agakiza n’umudendezo biri mu mwana w’Imana. Ijambo ry’Imana rirerekana Umwana w’intama ahagaze hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru.
V7 « Araza akura cya gitabo mu kuboko kw’iburyo kw’Iyicaye kuri ya ntebe »
Kuko yacunguye abari mwese, afite ububasha bwo gukura icyo gitabo akamena ibimenyetso bigifatanije. Ibyahise n’ibizaza byose biri mu maboko y’Umwana w’intama watambwe.
V8-14 Igihe cyo kuramya
Mu byahishuwe 4 :10, tuhabona kuramya gukomeye imbere y’intebe y’Imana, tukongera tukabona uko kuramya mu gice cya gatanu.
Ibizima bine n’abakuru makumyabiri n’abane, bikubita imbere y’Umwana w’intama. Yesu akwiye icyubahiro, abamarayika bose baramuramya, ibi bigahamya nta gushidikanya Ubumana bwe.
Abakuru makumyabiri na bane baramyaga wa mwana w’intama bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo mashengesho y’abera. Ni byiza ku bakirisitu kumenya ko amasengesho dusengera mw’isi atarangirira aho. Amasengesho yacu ahumuza ijuru, hariho abahora bayamurika imbere y’Imana igihe cyose.
Indirimbo yaririmbwe n’abakuru, tuyita indirimbo nshya, kuko byose bihindutse bishya. V9 iyo ndirimbo itangira ivuga ngo « Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije » inatanga impamvu ; nuko Yesu ariwe watanze ubuzima bwe, akikoreraibyaha byacu, ngo aducungure atwunge n’Imana. Igihe cyose dusangira igaburo ryera, tuba dufatanije n’abamarayika n’ibizima, n’abakuru, kuririmba iyi ndirimbo, tunazirikana igihe tuzayiririmba byuzuye mw’ijuru, ahataba umubababro n’amarira n’agahinda.
Hungera kumvikana amajwi arangurua agira ati “Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga, no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe!”
Nkuko ibyahishuwe 1:6 bibihamya, ahavugwa ngo «akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen. » Ibi bibitwereaka, intego y’igitambo cya Krisitu, kwari ukugira ngo natwe tuzimane nawe iteka, duhagarare imbere ye kandi ntakizadutandukanya.
V13. Icyubahiro cya Yesu kizaririmbwa mu buryo butangaje, amavi yose azapfukama, indimi zose zizatura ko Yesu ari Imana.
Amen :
V14. Hasigaye ijambo rimwe gusa « AMEN ». iri jambo risobanura ngo « bibe bityo ». Amen. Niryo jambo bya bizima bine byakoresheje mu gusoza indirimbo nshya, ba bakuru bakiyumva, bikubita hasi baramya Ihoraho iteka ryose!
Bibe bityo koko, Umwana w’intama w’Imana ahabwe icyubahiro, amashimwe, ikuzo ibihe bidashir kandi iteka ryose, twese tuti « AMEN »
Umwigisha: Ev. Alex Parfait NDAYISENGA