Igitabo cy’ibyahishuwe (Igice cya 8, 9)/Rev. MUGIRANEZA Jean Baptiste

Igice cya 8 n’ icya 9 bitwigisha:

Ibyahishuwe 8:1 Ikimenyetso cya karindwi kimenwa kibanziriza impanda zirindwi.

Iki kimenyesto cya 7 gikurikira ibindi bitandatu byamenywe biboneka mu gice cya 6.
Iki kimenyetso cya 7 cyaramenywe habaho ituze igihe kingana n’igice cy’isaha.
Uku guceceka byaba iyo umutambyi yinjiraga agiye gutamba igitambo cy’imibavu, rubanda rwarahaguruka rugahagarara rugasenga rutavuga kugeza igihe umutambyi ari busohoke (Luka1:10).

Ikimenyetso cya karindwi kibanziriza impanda zirindwi ikayerekana ugukomeza ku ibyago ku isi.

Ibyahishuwe 8:2 Abamalayika 7 bahawe impanda. Impanda mu Isezerano Rishya ivuga igihe gikomeye cy’intabara.

Izi mpanda 7 ziboneka muri iki gitabo cy’ibyahishuwe ibice 8-9 no mu gice cya 11:15-19.

Zikaba zivuga uruhererekane rw’ibyago bizaba, bikaba ari byinshi.

Ikibabaje nuko abazasigara batishwe n’ibyo byago batigeze bihana (9:21).

Ibyahishuwe 8:3-4 Amasengesho y’Abera asaba ko ubwami bwa Mesiya buza ku isi.

Imirongo ikurikiyeho itwereka impanda zivuzwa (Ibyah 8:6-9.21); nyuma tubona impanda ya karindwi ivuzwa (Ibyah 11:15-19). Bivuze ko igice cya 8 n’icya 9 bibonekamo impanda esheshatu. Iya karindwi ikaboneka mu gice cya 11. Herekana ibizaba izo mpanda zivugijwe.

Muri rusange izi mpanda zerekana ko urubanza rw’Imana ruri bugufi.

Ibi bitwibutsa ibyago byabaye mu gihugu cya Misiri (Egypt) Imana inangira umutima wa Farawo kugira ngo ibahane kubera kubabaza ubwoko bwayo.

Kubera ko abantu banze kureka ibikorwa byabo bibi bibabaza Imana bakongeraho no gutoteza abubaha Imana bizazanira isi urubanza rukomeye.

Dukomeze tubwirize abantu ubutumwa bwiza kugira ngo bahinduke nubwo ibikorwa byo kugomera Imana bikomeje kwiyongera cyane cyane mu bihugu byateye imbere.

Aho ubwenge, ikoranabuhanga, iterambere, icyubahiro, amafranga no gukunda iraha byasimbuye Imana.

 

Umwigisha: Rev. MUGIRANEZA Jean Baptiste