IyerekwA ry’ intebe y’ Imana, abakuru makumyabiri na bane n’ ibizima bine.
Yesu ashimwe, Imana ihe umugisha abigisha bakomeje kudufasha gusobanukirwa iki gitabo cy’ Ibyahishuwe,
Uyu munsi turarebera hamwe ibikubiye mu gice cya 4.
“Hanyuma y’ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanjye rimeze nk’iry’impanda rimbwira riti”Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y’ibyo.”
(Ibyahishuwe 4:1)
Tubona mu gice cya 3 kibanziriza aha batubwira iyerekwa Yohana yabonye ku matorero arindwi yo muri Asiya
Uyu murongo wa mbere dusomye ugaragaraza ko Yohana yarakiri mu Iyerekwa, hakomerezaho ibindi atari yabonye.
Hano twavuga ko iki gice n’ ibindi bikurikira byerekana Yohana mu iyerekwa ariko ry’ Ibyo mu ijuru bitandukanye n’ Ibyo yari yabonye mu gice cyabanje byo mu gihe cya Yohana mu isi harimo Ubutumwa bw’ amatorero arindwi.
Imirongo ikurikira itwereka intangiro ry’ Ibyo yerekwaga mu ijuru,
“Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y’ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n’Uyicayeho”.
(Ibyahishuwe 4:2)
“Muri ako kanya mba Mwuka” bishaka gusobanura ko yinjijwe mu ijuru mu buryo bw’ Umwuka kuko tubona ko ariryo yerekwa ryakurikiyeho.
Yohana yabonye ibintu bitatu bikomeye ariko byose twavuga ko bishingiye ku iyerekwa ry’ Intebe y’ Ubwami nkuko imirongo ikurikira ibitwereka
- Yohana yeretswe uyicayeho kandi tubona agereranya ishusho ye n’ amabuye iryitwa Yasipi na Sirudiyo kugira ngo abashe guha ishusho abazasoma ubu buhanuzi.
Yasipi ni Ibuye ry’ Igiciro cyinshi ribonerana nk’ isarabwayi (Ibyah 21:11).
Yohana yagereranije ishusho y’ Imana nk’ ibuye rya yasipi mukwerekana ubwiza budasanzwe yabonanye iy’ iyicara ku ntebe.
Irya Sirudiyo naryo ryerekana kwera kw’ Imana.
Iyo ntebe kandi yari igoswe n’ Umukororombya.
Kugota bivuze ko waruzengurutse iyo ntebe byerekana “Guhoraho kw’ Imana”(Eternity) kuko utandukanye nuwo tubona ku isi wo ugaragara igice.
- Abakuru makumyabiri na bane bicaye ku ntebe (Thrones) ariko zidahwanyije icyubahiro niya mbere kandi bagose iyo ntebe ya mbere twabonye.
Aba bakuru si abamalayika tubona bo bambaye amakanzu yera n’ amakamba y’ izahabu cyangwa amakamba y’ Intsinzi (Crowns of Victory). (V.5) Byerekanaga abahagarariye abanesheje bo mu isezerano rishya n’ Irya Kera.
Aha bishaka kwerekana kandi guhagararirwa kw’ Isezerano rishya n’ irya Kera.
Imiryango cumi n’ ibiri y’ Abisirayeli n’ Intumwa cumi n’ ebyiri za Yesu
Bigaragaza kandi guhurizwahamwe kw’ abo twakita itorero rya mbere mu isezerano rya kera n’ abo mu isezerano rishya hano tuvuga cyane abanyamahanga batari abisirayeli ku mubiri.
Aba bakuru bose bagose intebe y’ Imana byerekana imbabazi z’ Imana ku bantu bose.
Tubona kandi ku murongo wa gatanu batwereka ko kuri iyo ntebe y’ Ubwami haturukaga, Imirabyo n’ Amajwi y’ inkuba byerekana icyubahiro n’ Igitinyiro cy’ Imana. Twakifashisha kandi Kuva 19:16 Ku musozi wa sinai hatwereka igitinyiro n’ Icyubahiro cy’ Imana.
- Iyerekwa ry’ ibizima bine
Hano tubona ko ibi bizima bine bihuje kuba byose bifite amaso imbere n’ Inyuma no ku nda, Bifite amababa atandatu buri kimwe kdi ntibihwema ku manywa na ninjoro bihora bivuga ngo “Uwera Uwera Uwera”.
Yohana yabyeretswe mu maso habyo hatandukanye.
- Icya mbere cyasaga nk’ intare
- Icya kabiri cyasaga n’ ikimasa
- Icya gatatu cyari gifite mu maso hasa nah’ Umuntu
- Icya kane cyasaga n’ ikizu kiguruka.
Bamwe mu mubabashije gusobanura iki gitabo bagereranya ibi bizima bine n’ Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
- Matayo (Intare)
- Mariko (Ikimasa)
- Luka ( Umuntu)
- Yohana (Ikizu)
Hano ntago bishaka kuvuga imiterere y’ Abanditse Ubutumwa bwiza ahubwo bitwereka Uko Kristo yaragajwe muri ubu butumwa bwiza uko ari bune.
Ibyah 4:9-11
[9]Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n’ishimwe,
[10]ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati
[11]“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”
Iyi mirongo (9-11) isoza itwereka umurimo w’ Abakuru makumyabiri na bane ndetse n’ ibizima bine ko ari uwo guha Imana icyubahiro iminsi yose.
Ibi bikwiriye kutwigisha ko Imana yatumeye kuyihambaza no kunezererwa umurimo wayo wo kurema ibintu byose nkuko yabishatse. Amen
IMANA IBAHE UMUGISHA
Umwigisha: Ev. Alex Parfait NDAYISENGA