Igitabo cy’ibyahishuwe (Igice cya 6)/Pastor KAZURA Jules

IGICE CYA GATANDATU

Ibimenyetso bya mbere bitandatu bimenwa:

V1-2

Nuko mbona Umwana w’Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk’iry’inkuba kiti “Ngwino.”Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.

Igihe kirageze ngo Yesu ahishure imigambi y’Imana ikubiye muri cya gitabo. Umwana w’Imana wabambwe kubw’agakiza k’abari mw’isi ni nawe ufite isi n’ibizayibaho mu kuboko kwe. Mbere yo kwizihiza gutsinda kwa Krisitu hamwe n’abera be mw’ijuru, hazabanza kubaho uruhererekane rw’ibigeragezo n’amakuba bizaba mw’isi ndetsee bikagera no ku bakiriristu.

Imenwa ry’ibyo bimeneytso bishimangira ko Imana izi ibizabaho byose, n’ikimenyetso cyo kubaho kw’Imana. Ibyo bigaragazwa no kuba Umwana w’Intama w’Imana ari we umena ibyo bimenyetso kandi bigahamywa nuko ibizima bine aribyo bihamagara buri farashi ndetse n’uyicayeho. V1

Hari ibikomeye bizaba mw’isi, bisa n’ibyo Yesu yahanuye  mu minsi y’imperuka (Mariko 13:3-27; Luka 21:7-37). Ibyahishuwe bitugaragariza urukurikirane rw’ibihano, uruhererekane rw’ibyago, nk’ingaruka z’ubugome bw’umuntu, wahisemo kumvira Satani aho kumvira Imana. Ibi ntibisobanura ko ibi byago byose ari ibyo mu gihe kizaza, bishoboka ko hari n’ibyabayeho kuva itorero ryavuka kugeza uyu munsi.

Ubusanzwe ibara ryera rigaragaza ubutungane, ubwami no kudatsindwa.  Uwicaye kuri iyo farashi ninde ? Bamwe mu basobanuzi bavuga ko ari Krisitu, ugendagenda mw’isi ngo ayigarurire akoresheje ubutumwa bwiza.

Abandi basobanuzi ariko babona uwicaye kuri iyo farashi, nk’ishusho ya antikirisitu, wishushanya nka Krisitu, cyangwa se bakabonamo Satani ubwe kuko tuzi ko abasha kwiyoberanya nka marayika w’umucyo. (2 Abakorinto 11:14). Ubu busobanuro nibwo umuntu yahitamo, kuko bushyira uwicaye kuri iyo Farashi mu buryo bumwe n’abagenda ku ifarashi eshatu ziri bukurikire, zije gukubita no guhana isi. Tubona ko mbere yo kuza kw’ifarashi n’uyicayeho, habanza kumvikana ijwi ry’umwe mu bizima uhamagara asa nutanga itegeko. Ntibishoboka rero ko uwicaye kw’ifarashi yaba Kirisitu kuko atahabwa itegeko n’ikizima.

Uwicaye kw’ifarashi y’umweru yari afite umuheto, ahabwa n’ikamba. Ibi biremeza ko uwo yemerewe gusohoza ibihano kw’isi. Ibi biha inkomezi umukiriristu kuko naho haza ibyago bingana gute, byose Imana irabitegeka.

V3-4

Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.” Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.

Iwicaye kuri iyo farashi we ntasanzwe. Ifarashi yicayeho iratukura, ibara ry’amaraso, bishushanya kurimbagura. N’ikimenyetso cy’intambara no gusubiranamo bikomeye bizabaho, hakameneka amaraso menshi, mbere y’imperuka. Intambara n’impuha z’intamabara Krisitu yarabivuze (Matayo 24 :6-7). Ibihe bya nyuma ntabwo bizabamo amahoro, ahubo byuzuye intambara, no kumeneka kw’amaraso.

Ibi tbyose bizaba ryari ? « Mu minsi y’imperuka » twibuke ko iminsi y’imperuka itangira kuva igihe Yesu yavukiraga mw’isi, kugeza igihe cyo kugaruka kwe aje gutwara itorero.

Hashize igihe rero uyu wicaye kw’ifarashi itukura agendagenda isi. Uko umunsi wo kuza kwa Kirisitu wegereza, uwicaye ku ifarashi itukura azarushaho ubugome, hazameneka amaraso menshi, ubwoba no kwiheba bizafata imitima ya benshi.

V5-6

Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw’indatira mu intoki ze. Numva hagati y’ibyo bizima bine igisa n’ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw’ingano rugurwe idenariyo imwe, n’ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.

Aha turahabona ishyano ry’inzara ikomeye. Uwicaye kuri iyo farashi y’umukara afite urugero rw’indatira mu ntoki, mu yandi magambo afite umunzani. Ibyo kurya bizaba bibarirwa ku ntoki kandi bidahagije. “Urugero rumwe rw’ingano rugurwe idenariyo imwe » Idenariyo wari umushahara w’umukozi k’umunsi (Matayo 20:2),  naho urugero rumwe rw’ingano, bigasobanura ifunguro ry’umukozi k’umunsi. Mu yandi magambo, umukozi k’umunsi azajya akorera amafaranga yagura igaburo rimwe rye wenyine, abana n’umugore barye iki ? Muri make hazabaho guhenda no kutaboneka kw’ibyagombwa byibanze bitunga abantu ba rubanda rugufi.  Nubwo bimeze bityo amavuta na vino bizaboneka. Aha ni ukuvuga ibibasha kugurwa n’abifite byo bizakomeza biboneke. Abakire bazakomeza bakire, babone nibyo bishimishamo ariko abakene babure n’ibyatuma baramuka. Ni nako bimera burya iyo bavuze ngo hateye inzara, akenshi igera kuri ba nyakujya, nibo izahaza, nguko uko imisni y’imperuka iteye rero. Ariko byanashoboka ko kuboneka kw’amavuta na divayi ari imvugo ishushanya ko mu byago byose, Imana isigariza abantu bike mubyo bakeneye ngo babeho, ahari babe bakwihana.

V7-8

Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry’ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino. Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y’igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy’isi, ngo babicishe inkota n’inzara n’urupfu, n’ibikoko byo mu isi.

Ibindi byago. Ahavuga ifarashi igajutse, mu bundi busonaro bworoshye bavuga ifarashi y’icyatsi. Iyo farashi aho inyuze ihasiga urupfu, kuko ariryo zina ry ‘uyicayeho. Intwaro yicisha ni inzara, inkota  ‘n’urupfu’, ni ukuvuga ibyorezo by’indwara (Epidemies) bizakomeza kwiyongera kandi bikagorana kubivura. Inyamaswa zo mw’ishyamba nazo zizajya zahuka mu bantu. Nubwo ibi byose biteye ubwoba, bikabaho kubera kwigomeka k’umuntu, turabona ko Uwitelka abitegeka, abirusha imbaraga, niyo mpamvu bibasha kugera gusa kuri ¼ cy’abatuye isi.

V9-11

Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro imyuka y’abishwe bahōwe ijambo ry’Imana n’ubuhamya bahamyaga. Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu? Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n’ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w’imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.

Ibintu birahindutse, akarasisi k’amafarashi kararangiye, ahubwo haje imyuka y’abera bahowe kwizera.

Abahowe ijambo ry’Imana bari munsi y’igicaniro, urupfu rwabo ni igitambo ku Mana nkuko Pawulo yabivuze ati «  maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro ». (Abafiripi 2:17; 2 Timote 4:6).

Abo bera baribaza niba Imana izakomeza kurebera ikageza ryari itabahorera. Iki ni ikibazo abana b’Imana bibaza buri gihe, (Zaburi 44:23; 74:1; Yeremiya14:19; Amaganya ya Yeremiya 5:20). Urebye ibyari bimaze kuba mu gihe amafarashi ane yari amaze gutambuka, abera bakwibaza bati, ubu se Imana itwitayeho, ubu se irabireba ? Hari abageraho bakiheba hafi yo gutuka Imana. Imana yasezeranije ko izahana abanyabyaha, igahorera intungane zayo (Luka 18:7-8), gusa isaha y’Imana ntibara nk’isaha y’abantu, Imana izabikorera mu gihe yashyizeho.

Umunsi wo guhora utaragera abera basabwa kwihangana gato, umubare wabo ukabanza ukuzura.  Gupfa tuzira ubutumwa bwiza ni kimwe mu bigize umuhamagro wo gukurikira Krisitu. Uhereye igihe itorero ryatangiriye kugeza ubu, hazakomeza kuboneka abicwa kubwo kwizera kwabo. Nubwo bimeze bityo, Imana ntibirengagiza, izabagororera, ibakire mu bwami bwayo, igihe kigeze izabahorera.

 

V12-17

uko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk’amaraso,inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk’uko umutini iyo unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije,ijuru rikurwaho nk’uko bazinga igitabo cy’umuzingo, imisozi yose n’ibirwa byose bikurwa ahantu habyo. Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi, babwira imisozi n’ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama

Ibimenyetso bikomeye by’imperuka : Impanuka kamere (les cataclysmes naturels). Imitingito, Guhanuka kw’inyenyeri, imyuzure, gucikamo kabiri kw’imisozi (Matayo 24:7).

Ibi byago byo ntibirobanura, abakire, abakene, abize, abatarize, abakuru, abato. Abatuye isi bazafatwa n’ubwoba bukomeye cyane, nibasobanukirwa ko igihe kigeze ngo buri wese asobanure iby’ubuzima bwe imbere y’Imana. Ntaho kwihisha hazaboneka kuko uburakari bw’Uwiteka buzaba buje guhana. Nyuma y’imyaka myishi y’imbabazi, abantu basabwa kwihana, igihe kizaba kigeze cy’urubanza. Urukundo rw’Imana ni rugali ariko si urwo gukinisha iteka. Twibuke ko iminsi y’imperuka tutayitegereje ahubwo tuyirimo. Nitwumva ibiri kuba byose mw’isi, tujye twibuka ibyanditswe. Uko imyaka isimburana ibyago biziyongera, abenshi ntibakunda kumva nk’ibi ariko niko kuri.

Imana ibahe umugisha

Umwigisha: Pastor KAZURA Jules