Urwandiko rwandikiwe ab’i Filadelifiya.
Ibyah 3:7 “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti “Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati:
‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.
Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.
Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.
Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’
“Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
Filadelifiya ni Alashehili yo muri iki gihe , ukaba ari umurwa rwari ufite akamaro Mu bucuruzi kandi utari kure wanyurwamo bajya. Mu birwa bitumburutse by’intara y’uburoma yo muri Aziya – Iri jambo risobanurwa ngo urukundo rwa kivandimwe kdi rikibutsa uko Atalo || uwashinze uwo murwa yanezezarwa kdi agakunda urukundo rutaryarya mwene se Yumeni ||
Ku gice cya 7 Imana itangira yivuga .Uwera kandi w’ukuri Imana irera nabayegera bakwiriye kuba bera Abalewi 19:5
- Ukingura ntihagire ukinga kdi ukinga ntihagire ukingura – Yesu niwe wenyine ufite ubu butware
2.Urugi rukinguye uru rugi ushobora kuruvuga muburyo bubiri uburyo bw’amahirwe cg se rukaba ari urugi rw’ubwami .ukurikije uko ibintu bimeze urwanyuma nirwo ruvugwa .
3.Isinagogi ya satani ni uburyo bugaragara bw’igereranya bwerekeza kubatizera n’abayuda b’abagome .isinagogi y’abayuda yari ahantu abantu bahuriraga baje gusenga kwiga no gukora imirimo ifitiye abantu Bose akamaro
4.Nzakurinda Mu kigiriki iri jambo rishobora kuvuga kukurinda guhura na cyangwa Ku kurinda mu igihe cyo kugerageza kibanziriza kuza k’ubwami bw’Imana
5.Ndaza vuba komeza icyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe* guhabwa ikibitsanyo ni kimwe ariko no kukirinda n’ikindi iri torero rya Filadelifiya ryerekanye urukundo rirashinwa,ariko risabwa no kurinda icyo ryahawe risabwa gukomeza kubumbatira iyo imirimo myiza risabwa gukomeza gukora neza Imana ishimwe
Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka abwira amatorero twasoza tuvuga ngo FILADELIFIYA yarashimwe Ibwirwa ko Yesu wenyine ariwe ufite urufunguzo rw’ubwami ntawe ujya kwa se atariwe umujyanye ,ribwirwa kdi ko kubwo kwitondera ijambo Yesu ashyize urugi rukinguye imbere yaryo ,kdi ko rihawe ububasha kubanzi babo ,kdi ko rihawe kurindwa risabwa gukomeza icyo rifite ribwirwa iby’abazanesha Imana ibahe umugisha turakomeza ho hato Ku itorero risigaye shalomo shalomo