Igitabo cy’ibyahishuwe (Igice cya 3)/ Pastor Dominique Rwakunda

Urwandiko rwandikiwe ab’i Sarudi

“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Sarudi uti “Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.

Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye.

Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.

Icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’

“Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.

“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

Sarudi n’itorero rimwe mu matorero yagawe  ndetse rigirwa inama  yo kwisubiraho ko ritabikoze rizagirwaho n’ingaruka zikomeye rikaba ari itorero riherereye  muri Aziya ntoya (turukiya ya none)  mu  mpere z’ikinyejana cya  mbere kimwe nandi matorero atandatu Yesu yayohereje ubutumwa kdi ubu butumwa  bugenewe nandi matorero  yo mu  gihe  cya  none kugera  mu  mwaka wa  549 Sarudi wari Umurwa mukuru w’ubwami bwa Lidiya .

Nyuma y’ivuka rya  Yesu imigi 17 yasenywe n’imitingito, umutegetsi wa  Roma witwa Tiberiyusi yakusanyije imisoro kugirango bubake Imijyi yasenyutse Mu kubaka imijyi yasenyutse Sarudi yatakaje agaciro yari  ifite.

Iri  torero rero ryabwiwe ibintu byinshi  ariko iby’ingenzi twafashemo n’ibi :

  1. Nzi imirimo yawe

Yesu yabwiye itorero ry’i sarudi  ko azi imirimo yaryo ,bene data Imana iratuzi izi nibyo dukora

Izi  imirimo yacu ,izi  ingeso zacu ,kenshi twibeshya ko Imana itareba ariko Imana irareba Imana imenya ibyo dukora ibimenyakana n’ibitamenyekana nta murimo numwe  usoba Imana bizatangaza cyane mu  gehembwa aho  umuntu azahembarwa ibintu byinshi  yagiye akora ndetse we ntabihe n’agaciro ariko Ku Mana  birabara ,umuntu washuhuje uwo munsi akirirwa neza ,umuntu wasuye bikamumerera nko kumufasha.

Imana izi imirimo yawe idashidikanyije idashakishije iyo wakoranye urukundo, iyo wakoze ugononwa, iyo wakoze kugirango bagushime, iyo wakoze ari ukubura uko ugira ,iyo wakoze wabuze ikindi ukora  iyo wakoze kubera ubusonga, iyo wakoze Kubera igitsure, iyo wakoze kugirango nawe bazayigukorere, iyo wakoze mbega kumpamvu iyo ariyo yose Imana irayizi yose.

  1. Nuko ufite izina ry’uko uriho nyamara ukaba uri intumbi

Iri jambo rirababaje kdi riteye ubwoba iri  torero ryaragawe ariko rigawa ikintu gikomeye kwitwa ko uriho nyamara upfuye, Mu moko atatu y’impfu Yesu yabonanye iri  torero urupfu nyamara Ku maso  rutaboneka, umunsi umwe  umuntu yanze gukurikira Yesu kubera  gushaka kujya guhamba uwari wapfuye ariko Yesu aramubwira ngo  reka abapfu bihambire abapfu babo n’abazima bahindutse abapfu.

Bivuze ngo  umuntu utari mubwami, utizera, utera, udakiranuka, mumaso y’Imana aba apfuye ni nayo mpamvu pawulo yanditse ati natwe yaratuzuye twebwe abari bapfuye tuzize ….; aha birumvukana ko iri  torero ryitwaga icyo ritari  cyo ni ba bapagana bo murusengero ,ni ba bakristo badakora ibya  kristo, Ku isura bariho ariko Mu mwuka barapfuye Imana iturengere iri  torero ryariho rifite izina ariko Imana yarireba ikaribura ikabona rirapfuye

Bene data amazina yo turayagira, pasteur, umukristo, Murokore, Mutumishi, Muyumbe, umuhanuzi, umuvugabutumwa , amazina ni menshi ariko se  imikorere yacu ijyana nibyo twitwa, kwishushanya iri torero ryarishushanya ryari rimeze nkigituro gisize ingwa Imana itunkumujura.

  1. 3. Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa

Uretse gupfa kw’aba banyetorero ariko hari n’ibyari bigiye nabyo  gupfa kenshi dusabwa kwirinda ubwacu ariko hari nibindi dukwiriye kurinda ,kugirango nabyo bidapfa,kubaka biravuna gusenyuka biroroshye dusabwa kuba maso  cyane ,abantu benshi  bibona bashyikiwe n’ibintu bitandukanye kubyikuramo bikabagora ariko Imana ivuga ko dukwiriye kuba maso  iri  torero ryagiriwe inama yo kuba maso  niba rishaka ubugingo

4.Nuko ibuka ibyo wakiriye nibyo wumvise ubyitondere

iri  torero ryashinjwaga kwibagirwa, kutibuka ,kutazirikana, kudashyira mubikorwa, kutitondera ibyo ryumvise nibyo ryumva, ijambo ry’Imana ritubwira ko uwumvise byinshi  azabazwa byinshi, rikatubwira ko umuntu wumva ijambo ry’Imana ntarishyire mubikorwa ameze nkuwireba mundorerwamo.

Yemwe uko dukwiye kwihatira gushyira ijambo ry’Imana mubuzima bwacu👉🏻uku kudashyira ijambo ry’Imana mubikorwa biri mubyatumaga ryitwa intumbi ,kenshi turumva ariko se  turanumvura urusha abandi kumva  yakanabarushije kwezwa no kwera kuko ijambo riratweza rikaduhindura.

5.Nutaba maso nzaza nkumujura

Iri  torero ryaburiwe hakiri kare  ko rizatungurwa kenshi usanga abantu bavuga ngo  bazabikora ejo bazabicyemura ejo mbega umwuka w’uburangazi warinjiye mumatorero kuburyo umuntu yibanira nibyaha bigatinda nyamara umwuka w’Imana avuga yeruye ko ngo nkuko umujura atera nyirurugo nkuko ibise bitungurana nko guhumbya no guhumbura ariko itorero rizazamurwa tuburirwa kuba maso  igihe cyose Iki kikaba ari n’igihano kukutazemera kwisubiraho Ku iri  torero.

Tuzirikane ko unesha niwe uzambikwa Imyenda yera.

Hariho  ibihembo kubaneshi Nkuko hariho  amazina macye y’abi Sarudi Niko no mugihe cya  none hariho ibihumbi birindwi bitarapfukamira Bayari.

 

Imana ibahe umugisha.

Umwigisha: Pastor Dominique Rwakunda