Urwandiko rwandikiwe ab’i Sarudi
“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Sarudi uti “Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.
Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye.
Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.
Icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’
“Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
Sarudi n’itorero rimwe mu matorero yagawe ndetse rigirwa inama yo kwisubiraho ko ritabikoze rizagirwaho n’ingaruka zikomeye rikaba ari itorero riherereye muri Aziya ntoya (turukiya ya none) mu mpere z’ikinyejana cya mbere kimwe nandi matorero atandatu Yesu yayohereje ubutumwa kdi ubu butumwa bugenewe nandi matorero yo mu gihe cya none kugera mu mwaka wa 549 Sarudi wari Umurwa mukuru w’ubwami bwa Lidiya .
Nyuma y’ivuka rya Yesu imigi 17 yasenywe n’imitingito, umutegetsi wa Roma witwa Tiberiyusi yakusanyije imisoro kugirango bubake Imijyi yasenyutse Mu kubaka imijyi yasenyutse Sarudi yatakaje agaciro yari ifite.
Iri torero rero ryabwiwe ibintu byinshi ariko iby’ingenzi twafashemo n’ibi :
- Nzi imirimo yawe
Yesu yabwiye itorero ry’i sarudi ko azi imirimo yaryo ,bene data Imana iratuzi izi nibyo dukora
Izi imirimo yacu ,izi ingeso zacu ,kenshi twibeshya ko Imana itareba ariko Imana irareba Imana imenya ibyo dukora ibimenyakana n’ibitamenyekana nta murimo numwe usoba Imana bizatangaza cyane mu gehembwa aho umuntu azahembarwa ibintu byinshi yagiye akora ndetse we ntabihe n’agaciro ariko Ku Mana birabara ,umuntu washuhuje uwo munsi akirirwa neza ,umuntu wasuye bikamumerera nko kumufasha.
Imana izi imirimo yawe idashidikanyije idashakishije iyo wakoranye urukundo, iyo wakoze ugononwa, iyo wakoze kugirango bagushime, iyo wakoze ari ukubura uko ugira ,iyo wakoze wabuze ikindi ukora iyo wakoze kubera ubusonga, iyo wakoze Kubera igitsure, iyo wakoze kugirango nawe bazayigukorere, iyo wakoze mbega kumpamvu iyo ariyo yose Imana irayizi yose.
- Nuko ufite izina ry’uko uriho nyamara ukaba uri intumbi
Iri jambo rirababaje kdi riteye ubwoba iri torero ryaragawe ariko rigawa ikintu gikomeye kwitwa ko uriho nyamara upfuye, Mu moko atatu y’impfu Yesu yabonanye iri torero urupfu nyamara Ku maso rutaboneka, umunsi umwe umuntu yanze gukurikira Yesu kubera gushaka kujya guhamba uwari wapfuye ariko Yesu aramubwira ngo reka abapfu bihambire abapfu babo n’abazima bahindutse abapfu.
Bivuze ngo umuntu utari mubwami, utizera, utera, udakiranuka, mumaso y’Imana aba apfuye ni nayo mpamvu pawulo yanditse ati natwe yaratuzuye twebwe abari bapfuye tuzize ….; aha birumvukana ko iri torero ryitwaga icyo ritari cyo ni ba bapagana bo murusengero ,ni ba bakristo badakora ibya kristo, Ku isura bariho ariko Mu mwuka barapfuye Imana iturengere iri torero ryariho rifite izina ariko Imana yarireba ikaribura ikabona rirapfuye
Bene data amazina yo turayagira, pasteur, umukristo, Murokore, Mutumishi, Muyumbe, umuhanuzi, umuvugabutumwa , amazina ni menshi ariko se imikorere yacu ijyana nibyo twitwa, kwishushanya iri torero ryarishushanya ryari rimeze nkigituro gisize ingwa Imana itunkumujura.
- 3. Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa
Uretse gupfa kw’aba banyetorero ariko hari n’ibyari bigiye nabyo gupfa kenshi dusabwa kwirinda ubwacu ariko hari nibindi dukwiriye kurinda ,kugirango nabyo bidapfa,kubaka biravuna gusenyuka biroroshye dusabwa kuba maso cyane ,abantu benshi bibona bashyikiwe n’ibintu bitandukanye kubyikuramo bikabagora ariko Imana ivuga ko dukwiriye kuba maso iri torero ryagiriwe inama yo kuba maso niba rishaka ubugingo
4.Nuko ibuka ibyo wakiriye nibyo wumvise ubyitondere
iri torero ryashinjwaga kwibagirwa, kutibuka ,kutazirikana, kudashyira mubikorwa, kutitondera ibyo ryumvise nibyo ryumva, ijambo ry’Imana ritubwira ko uwumvise byinshi azabazwa byinshi, rikatubwira ko umuntu wumva ijambo ry’Imana ntarishyire mubikorwa ameze nkuwireba mundorerwamo.
Yemwe uko dukwiye kwihatira gushyira ijambo ry’Imana mubuzima bwacu👉🏻uku kudashyira ijambo ry’Imana mubikorwa biri mubyatumaga ryitwa intumbi ,kenshi turumva ariko se turanumvura urusha abandi kumva yakanabarushije kwezwa no kwera kuko ijambo riratweza rikaduhindura.
5.Nutaba maso nzaza nkumujura
Iri torero ryaburiwe hakiri kare ko rizatungurwa kenshi usanga abantu bavuga ngo bazabikora ejo bazabicyemura ejo mbega umwuka w’uburangazi warinjiye mumatorero kuburyo umuntu yibanira nibyaha bigatinda nyamara umwuka w’Imana avuga yeruye ko ngo nkuko umujura atera nyirurugo nkuko ibise bitungurana nko guhumbya no guhumbura ariko itorero rizazamurwa tuburirwa kuba maso igihe cyose Iki kikaba ari n’igihano kukutazemera kwisubiraho Ku iri torero.
Tuzirikane ko unesha niwe uzambikwa Imyenda yera.
Hariho ibihembo kubaneshi Nkuko hariho amazina macye y’abi Sarudi Niko no mugihe cya none hariho ibihumbi birindwi bitarapfukamira Bayari.
Imana ibahe umugisha.
Umwigisha:Pastor Dominique Rwakunda