UFITE UGUTWI NIYUMVE IBYO UMWUKA ABWIRA AMATORERO
Urwandiko rwandikiwe ab’i Simuruna.
“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna uti “ Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati
‘Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.
Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa.
Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.’
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nta cyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.
- II) Itorero ry’i Simuruna
Ryari Itorero ryari riri mu jyaruguru ya Efeso mu birometero nka 25 muri Turukiya y’ubu.
Uyu mujyi wabagamo abayuda benshi barwanyaga Ubukritso ndetse n’Apagani benshi bari bashyigikiye ingoma y’Abaroma n’isengwa ry’Umwami kandi utabikora ukarenganywa bikomeye .
Yesu atangira kubaha ubutumwa yabanje kubibutsa uwo ari we ( Uwa mbere ari na we w’imperuka , uwari warapfuye akaba ari muzima). Haleluya!
Ujye wibuka Yesu uwo ari we bizajya bikwongerera imbaraga .
Iri ni Itorero ritigeze rigira umugayo. Dukwiriye kuba abantu batagira umugayo imbere y’Imana.
Ni Itorero Imana yabwiye ko izi ibihe barimo ko itabiyobewe : amakuba, ubukene ariko ngo Imana yaribona ikabona ritunze , gutukwa .
Imana yaribwiye ko ibigeragezo bikomeje kandi ko bizamara iminsi icumi bisobanuye ko bizagira iherezo.
Icyo Imana yasabye iri torero ni i gukiranuka kugeza rivuye mu mubiri. Icyo Imana idusaba ni Ugukiranuka nubwo twaba turimo kunyura mu bihe bitugoye bishobora kwica uyu mubiri ariko ubugingo bukwiriye kuba buzima.
Dukwiriye kwitonda kandi mu gihe twigisha ijambo ry’Imana kubera ko hari igihe tujya twumvisha abantu ko Imana ikuraho ingorane zose zo mu buzima kandi ntabwo ari byo hari n’ibyo ireka bikatubabaza ariko icyo iba idushakaho ni ugukiranuka kuko Yesu yagaragaje ko ibyica umubiri ntacyo bivuze keretse ibyica ubugingo .
Turakomeza n irindi torero
Yesu aguhe umugisha !
Wari kumwe na Mweneso GATANAZI Justin