Igitabo cy’ibyahishuwe (Igice cya 2)/ Pastor Gatanazi Justin

Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero

Ibyahishuwe 2:7 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.“Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.

Tugiye kuganira ku gitabo cy’ibyahishuwe igice cya 2 cyose. Impamvu nahisemo kugiha uyu mutwe ni uko ari ryo jambo rigarukamo cyaneee bivuze ko ari iry’ingenzi mu buzima bwacu.

Igice cya kabiri kigizwe n’ubutumwa Imana yahaye Intumwa Yohana ngo abwoherereze amatorero ane : Efeso, Simuruna, Perugamo na Tuwatira. Aya yari amatorero y’akarere bivuze ngo ni ahantu hitwaga gutya . Hari ibyo Imana yagiye iyashima n’ibyo yagiye iyagaya .

Reka tugende tureba ibyo Imana yagiye ishima buri Torero n’ibyo yagiye irigaya hanyuma bitubere indorerwamo yo kwisuzuma ngo turebe niba hari ibyo twagiye twirengagiza gukora , Imana ikatugaya .

  1. ITORERO RYO MURI EFESO

Urwandiko rwandikiwe Abefeso

“Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati:

Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma.

Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.

Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.

Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.

Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y’Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’

“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.

Iri Torero Ryari Itorero ryagiraga umuhati, ryagiraga kwihangana, ntabwo ryihanganiraga abanyangeso mbi , ryari rizi kugenzura abantu biyita abakozi b’Imana kandi atari bo , ryararenganijwe ntiryacogora .

Ibi Itorero ribifite wabona ko rikuze mu mwuka .

Umuntu ubifite wabona ko ari umuntu ukuze mu mwuka ariko natangajwe ni uko Imana yarigaye kutagira Urukundo rwa mbere kandi ntutekereze ko nta rukundo ryari rifite, rwari ruhari ariko rwacogoye. Dukwiriye kwigenzura niba dufite Urukundo ruri ku rwego Imana ishaka .

Ikindi cyantangaje ni igihano Imana yavuze ko izarihana ” Gukura igitereko cy’itabaza ahacyo ” bishobora gusobanura kwamburwa ikintu cy’igiciro cyatumaga ugira agaciro cyangwa ugira umumaro .

Benedata dukwiriye kwitonda ! Kubera iki iri Torero ryari rifite ibintu byinshi Imana yashimye ikarigaya ikintu kimwe hanyuma ntikihanganire ikavuga ko nihatabaho kwihana izirengagiza bya byiza byose hanyuma igatanga igihano gikomeye? dukwiye kujya duhindira Imana umushyitsi kandi ntitubane n’icyaha twishingikirije ku byiza dukora .

Twisuzume twihane Imana itari yadufatira ibihano yemwe ab’iyita ko dukuze mu by’Imana Twumve iby Umwuka abwira amatorero!

 

Yesu aguhe umugisha !

Wari kumwe na Mweneso Pastor GATANAZI Justin