Igitabo cy’ibyahishuwe (Igice cya 1☆)/Rev. Mugiraneza J. Baptiste

  1. Uburyo butandukanye basobanuramo igitabo cy’Ibyahishuwe

Abigisha bigisha igitabo cy’Ibyahishuwe bakigisha uburyo butandukanye bugera kuri 80.

Hari amashuri ane (4) asobanura igitabo cy’Ibyahishuwe mu mitekerereze itandukanye.

  1. L’ école preteriste (Bigisha Ibyahishuwe bavugako ubuhanuzi buri muri iki gitabo bwamaze gusohora).
  2. L’ école futuriste (bashigikira ko Ibyahishuwe birimo iyerekwa ry’ubuhanuzi ry’amateka y’ibizaba ku isi (histoire universelle).
  3. L’ école historiciste (bafata ibyanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe nk’ishusho igaragaza uko amateka y’Itorero yagiye asimburana kuva mu ntangiriro z’Iserano Rishya kugeza kumperuka y’isi).
  4. L’ école de pensée symbolique ou idealiste (bibanda ku mahame y’iby’umwuka aboneka muri iki gitabo).

Niyo mpamvu tugomba kwitondera kwirukira aho bari kwigisha Ibyahishuwe kuko asanga abenshi baba bafite ubusobanuro (Interpretation) butari ukuri.

Ikindi ugomba kugira ubumenyi kuri Bibiliya kugira ngo ubashe gushungura ibyo usoma.

Hari uko basobanura ibimenyetso n’imibare biri mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Urugero: 3, 6, 7, 12, 666, 1000,144000….

Abenshi: Abanditsi n’abigisha ba Bibiliya bagendera ku byanditswe Byera bashaka kuvugisha Bibiliya icyo ivuga kuko hari abayivugisha ibyo itavuga bagamije kugera kubyo batekereza.

Ikindi nuko ibice byose ari ingenzi kuko ntitugomba kugabanya amagambo agize igitabo cy’Ibyahishuwe.

Niyo mpamvu kigomba kwigwa abantu batihuta cyane kugira ngo bagisonukirwe neza.

  1. Umwihariko w’igitabo cy’Ibyahishuwe muri Bibiliya:
  2. Igitabo cy’Ibyahishuwe n’icyo gitabo cyonyine gifite isezerano ryihariye ryo mu gihe kizaza ribwirwa abasoma iki gitabo n’abumva amagambo y’ubu buhanuzi (1:3) kikongera kigashyira umuvumo kuzagabanya ibikirimo (22:18-19).
  3. Umubare karindwi urigaragaza cyane muri iki gitabo cy’Ibyahishuwe: amatabaza 7, amatorero 7, ibimenyetso 7, abamalayika 7, impanda 7, intebe 7, ibikombe 7, imyuka 7, inyenyeri 7….
  4. Ibice bya nyuma by’igitabo cy’Ibyahishuwe bifite ibyo gitandukaniyeho n’ibice bibanza by’igitabo cy’Itangiriro.

Itangiriro: Ivuga iremwa ry’izuba, uko icyaha kinjiye, gitangaza umuvumo no gutsinda umuntu kwa Satani no kwigizwayo ku igiti cy’ubugjngo.

Ibyahishuwe: kerekana aho izuba rizaba ridakenewe, icyaha cyakuweho, nta muvumo ukiririho,  Satani yatsinzwe, umuntu yemerewe kwegera igiti cy’ubugingo.

  1. Ijambo umwana w’intama rifite umwanya ukomeye mu gitabo cy’Ibyahishuwe kuko rivugwa inshuro 30 kdi riba rivuga Umwami wacu Yesu Kristo.

Umwigisha:  Rev. Mugiraneza J. Baptiste