- Amagambo abanza:
Ijambo Ibyahishuwe mu rurimi rw’ikigereki ni (apokalupsis) aribyo bishatse kuvuga gutwikurura, kumurikira cyangwa guhishura ibintu byari bihishwe cyangwa bitazwi. (Luka 2:32, Yesaya 25:7). Umutwe (title) w’igitabo cy’Ibyahishuwe uboneka muri iki gitabo (1:1).
Uyu murongo utwemeza ko Ibyahishuwe byahishuwe na Yesu Kristo kuko utubwira ko ari Ibyahishuwe na Yesu Kristo nawe abihawe n’Imana.
Umurongo wa munani (1:8) utwereka ko ibyo Yohana yahishuriwe biri mubice bitatu aribyo: ibiriho, ibyahozeho n’ibikurikiraho aribyo bizaza.
Igitabo cy’Ibyahishuwe n’icyo gisoza ibitabo bigize Bibiliya Yera. Niyo mpamvu bamwe bakita ikamba rya Bibiliya cg umutemeri wa Bibiliya.
- Umwanditsi w’igitabo cy’Ibyahishuwe:
Umwanditsi w’igitabo cy’Ibyahishuwe abigisha ba Bibiliya hafi ya bose bemeza ko ari Yohana mwene Zebedayo. Bibiliya imwita umwigisha Yesu yakundaga cyane. Kumusaraba Yesu akaba yararaze Yohana Mama we (Yohana 19:26). Uyu Yohana yari Umushumba w’Itorero rya Efeso. Yakundaga kuvuga Ijambo “urukundo.” Muzandiko eshatu Yohana yanditse Ijambo urukundo rigaruka inshuro 25.
Ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka. (2Petero 3:16)
Yohana yanditse ibitabo bitanu (5) ku buryo bikurikira:
- Ubutumwa bwiza bwa Yohana;
- Urwandiko rwa mbere rwa Yohana;
- Urwandiko rwa kabiri rwa Yohana;
- Urwandiko rwa gatatu rwa Yohana;
- Igitabo cy’Ibyahishuwe.
Abahanga muri Bibiliya batanga amatariki atandukanye y’igihe igitabo cy’Ibyahishuwe cyandikiwe ariko abenshi bahuriza ko uru rwandiko rwanditswe ahagana mu mwaka wa 95 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo.
Hafi y’abigisha benshi ba Bibiliya bemeza ko igitabo cy’Ibyahishuwe Yohana yacyanditse ari ku kirwa cya Patimo.
Igitabo cy’Ibyahishuwe kigoye mu kucyumva no kugisobanukirwa byatumye abantu benshi bagerageza kucyandikaho kiba aricyo gitabo cyagiweho impaka cyane kurusha ibindi bitabo.
Mu rundi ruhande n’igitabo gitera abantu amatsiko bakifuza kugisobanukirwa.
Imvugo yacyo igenura irushya kumva icyo gishatse, kivuga cyane cyane iby’igihe kizaza.
Kuba kivuga iby’igihe kizaza bituma kiba igitabo gitanga ibyiringiro byahazaza.
Navuze ko hari ubusobanuro 80 ariko hakaba amashuri 4 asobanura Ibyahishuwe ku buryo 4.
Umwigisha: Rev. Mugiraneza J. Baptiste