IGITABO CY’IBYAHISHUWE
*IBYAHISHUWE igice cya 16… Abamalayika 7 bafite inzabya 7 z’izahabu.
*1.IRIBURIRO
Tugiye kuganira ku gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 16.
Muri iki gice tubonamo inzabya 7 zirimo ibyago birindwi by’imperuka bitewe ni umujinya w’Imana.
[ *Abamalayika 7 bafite inzabya 7 z’izahabu.*
Nkuko biboneka mu gice cya 15:58, izi nzabya zari zuzuyeye umujinya w’Imana.
Uyu mujinya wagiye wuzura buri rwabya gahoro gahoro bitewe n’ibyaha byabari mu isi.
Bivuze ko ibyaha bitera Imana kubabara ikarakarira ababikora.
Muri Ibi byago birindwi biri muri izi nzabya, bitandatu muri byo birasa n’ibyo Uwiteka yateje Igihugu cya Egiputa.
👉 Urwabya rwa mbere *Ibisebe* Ibyahishuwe 16:2] bifitanye isano Kuva 9:8-12.
👉 Urwabya rwa kabiri n’urwa gatatu *Amazi ahinduka amaraso*16:3 bifitanye isano Kuva 7:14-25.
👉 Urwabya rwa gatanu *umwijima* 16:10 bifitanye isanoKuva 10:21-23.
👉 Urwabya rwa gatandatu *ibikeri* 16:12-13 bifitanye isano Kuva 7:26-8:7.
👉 Urwabya rwa karindwi *urubura* 16:21 bifitanye isano Kuva 9:13-26.
Uretse icyago cya kane cy’umuriro 16:8 kitagaragara mu gihe Egiputa yahanwaga ibindi byose birasa.
Uwiteka yateje ibyago igihugu cya Egiputa kugira ngo igaragaze gukomera kwayo n’icyubahiro cyayo muri Egiputa, byatumye Farawo arekura ubwoko bwa Isiraheli bakajya gukorera Imana yabo kumugaragaro.
Nubwo Abanyegiputa bababaje Abisiraheli imyaka myinshi ndetse bakibwira ko ntamurengezi bafite ndetse bigeza naho babicira abana babo ba bahungu bavuka. Hatitawe kugihe bamaze mu mibabaro igihe Imana yantegetse kigeze Imana yabushyizeho iherezo. Ndetse ihana Egiputa.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo ” *urabikora nka kwihorera ukibwira ko mpanye nawe…*(Zaburi 50:21).
Naho byatinda Imana izahana abanyabyaha.
Ibyabaye muri Egiputa ni urugero rutwivisha ko mu gihe Imana izateza isi ibyago izaba igaragaza gukomera n’icyubahiro byayo byasuzuguwe n’umwana w’umuntu akomeza kwitwara uko yishakiye mu isi. Farawo w’icyo gihe azakubitirwa mu ntambara ya Harimagidoni.
*Igereranya ry’inzabya 7 n’impanda 7 dusanga mu gice cya8, 9, 11 byo mu gitabo cy’Ibyahishuwe bifite intego zisa urebye ikigomba guhanwa.*
👉Impanda ya mbere 8:7 *isi* >Urwabya rwa mbere 16:2.
👉Impanda ya kabiri 8:8-9 *Inyanja*>Urwabya rwa kabiri 16:3.
👉 Impanda ya gatatu 8:10-11 *imigezi* >Urwabya rwa gatatu 16:4-7.
👉 Impanda ya kane 8:12-13 *izuba*>Urwabya rwa kane 16:8-9.
👉Impanda ya gatanu 9:1-12 *intebe y’ubwami ya ya nyamaswa* >Urwabya rwa gatanu 16:10-11.
👉 Impanda ya gatandatu 9:13-21 *uruzi rwa Efurate*>Urwabya rwa gatandatu 16:12-16.
👉 Impanda ya karindwi 11:15-19 *isi n’ijuru (la planete entiere)*>Urwabya rwa karindwi 16:17-21.
Ni impamvu ki igitabo cy’Ibyahishuwe gisubiramo ibyago hamwe hagakoreshwa impanda ahandi inzabya kandi byombi byerekeza ku kintu kimwe?
1. Ibi nukugira ngo usoma iki gitabo yitondere ibyo asomye, ashake uko abimenya neza kugira ngo yirinde kurakaza Imana akora ibyo yanga.
Uburyo bwo kwandika inkuru zijya gusa mu gitabo kimwe muri kiriya gihe cya Yohana byarakorwaga, mu gihe bashaka gutsindagira I byavuzwe ngo abantu barusheho kubiha agaciro.
2. Ibyago byo mu Byahishuwe 16 bikurikirana neza ugereranije nibyo mu bice 8,9,11.
3. Ibyago bitewe no kuvuzwa ku impanda bigera kugice kimwe cya batuye isi, igice kimwe kibyo munyanja, igice kimwe cy’amazi, igice kimwe kizuba n’igice kimwe cy’abantu.
Ibyago bitewe n’inzabya bizagera hose ku isi n’ibiyiriho.
*Ibi bitugaragariza ko ibyago by’inzabya bisobanuye urubanza rw’imperuka kuko :
A. Bizagera hose mugihe ibikomoka ku mpanda byari igice kimwe
B. Ibyago by’impanda biha abanyabyaha ikindi gihe cyoykwihana nyamara iby’inzabya ntibitanga andi mahirwe
C. Ku bikomoka ku mpanda umuntu ntagerwaho ako kanya mugihe ibikomoka ku nzabya nawe bimugeraho.
*Ibyahishuwe 16:1*
Iri jwi rirenga ni rya Kristo. Niwe utanga itegeko kuri aba bamalayika 7.
Ibi bituma umuntu yakwibaza impamvu Imana y’urukundo yateza ibyago abantu. Ibi Bibiliya ibitangira igisubizo (Ni jye urema umucyo n’umwijima, nkazana amahoro n’amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose. (Yesaya 45:7);
Ariko aramusubiza
Ariko aramusubiza ati”Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.
(Yobu 2:10).
Isi bigaragara ko igenda yononekara kandi icyaha kiri kugenda kiganza mu mibereho ya muntu.
Imana ubwayo niyo ifite ubushobozi bwo kubihindura. (Ibyahishuwe 21:5)
Mubihe bya Nowa Imana yahannye abari mu isi ndetse ishyiraho gahunda yo kutazongera kurimbuza isi amazi. (Itangiriro 8:21;9:11).
Ubu turi mugihe cy’ubuntu aho umuntu ashobora kwizera Yesu Kristo agakizwa bikamufasha kubaha Imana, agahunga uriya mujinya uzatera isi.
Mu gihe cy’ubuntu nta muntu Imana ishyiraho igitugu ngo ave mu byaha. Nukumva Ijambo ry’Imana ukizera gusa ariko ushobora no kubyanga kuko imbere y’umwana w’umuntu yahashyize inzira 2 ubugingo n’urupfu ngo yihitiremo.
Ibi byago tubona mu gitabo cy’Ibyahishuwe 16 tubona ko kandi ari ubuhanuzi bw’Umwami Yesu buzaba busohoye (Luka 21:25-26).
>Ntabwo twabona umwanya wo kuvuga icyago kukindi ariko twavugamo bicye by’ingenzi :
*Urwabya rwa mbere Ibyahishuwe 16:2*
Mugihe cyo gukora kumugaragaro cya AntiKristo abazamuramya bazasuzugura abazabyanga (abizera) aribo bazaba bikomeje kuri Kristo bicwe bamuzira.
Nyuma ibisebe birimo cancer bizafata abazaba basenga ya nyamaswa. Ibi bisebe ntabwo bizaba bivurwa ngo bikire, bizaba bimeze nkabyabindi byo muri Egiputa (Kuva 9:11).
Abantu bazagira ububabare nk’ubwo Yobu yagize (Yobu 2:7-8) kuko yararwaye bihereye mubworo bw’ikirenge. Kugeza ubwo abamurebaga baburaga icyo bavuga.
Nubwo abantu bazishimira gushyirwaho ikimenyetso cya AntiKristo mukiganza kugira ngo babashe kugura no kugurisha, kwivuza no gukora akazi.
Ndetse kugira ngo bemeze ko bayobotse neza Antikristo bazashyrwaho ikimenyetso muruhanga.
Ibi byose bazabikora bumva ari byiza bigezweho ariko ibisebe nibiza bazabura aho bahungira. Dore ko n’ibindi byago bizaba bigiye gukurikiraho.
*Amarenga yabyo*
Microship iri muri gahunda za Obamacare, ubu igirwaho impaka nyinshi.
Mbere yuko tuvuga ibyo kujya mu ijuru ahubwo twabaza niba nta ni ngaruka ifite k’umubiri?
Urebye nibyo kwitondera kuko biri mu buryo bwo Kumenyereza abatuye isi uwo mubare kandi Bibiliya iravuga ko uwo mubare ari uw’umuntu.
Ikindi nuko 666 izakoreshwa n’ikimenyetso cyuwemeye kuyoboka no kuramya ya nyamaswa. Bigaragara ko microship itaragera kuri uru rwego rwo gusenga umuntu.
Umukristo afite ikimenyetso kimuriho aricyo Mwuka w’Imana (Abefeso 1:13).
Ufurate (Ibyah. 16:12):uru ruzi rwari uburinzi karemano bw’igihugu cya Isirayeli rwatumaga Baburoni, Ubuperesi na Ashuri batayivogera uko babonye. Ariko kuri iki cyago ruzakama bivuga ko bababisha bakuriweho icyabatangiraga. Bivuga ngo ibyago bizaza ntagisibya. Imana idufashe gukizwa no guhinduka tugifite igihe kuko urubanza ruzaza byanze bikunze.
*Imyuka y’abadayimoni iva mu kanwa k’ ubwo butatu butari uw’ukuri (v. 13-14): bishushanya uburyarya n’ushukanyi bukoresheje akarimi keza, na za propaganda zizakururira abayobozi na rubanda mu gukora ibibi no kurwanya Imana.
V. 15:Yesu azaza mu buryo badatekereza (1Abatesal.5:1-6)
Duhore tumwiteguye kandi kwitegura nukugira imbaraga zitsinda amoshya no kugendera mu mategeko ye tuyitondera mu mibereho yacu.
V. 16: Harimagedoni iri hafi y’umujyi wa Migido(mu majyepfo y’icyambu ubu cyitwa Hayifa ucyinjira mu kibaya cy’amajyaruguru ya Isirayeli)
Nahantu hatoroshye kuko ari k’umuhanda mpuzamahanga wegeranya imigabane igera kuri itatu y’isi. Birumvikana ko intambara yahabera yahita ikwira isi.
V. 17- :Baburoni isobanura umurwa wangijwe n’ibibi n’ubwami bwasazwe n’ubusambanyi no kuramya ibigirwamana. Gucikamo gatutu bisobanuye gusenyuka kwawo burundu.
Umwanzuro
Nubwo turi mu isi itera imbere muri byinshi, tuzirikane ko ibibi bihakorerwa n’ababikora badashaka kwihana ngo bahindukirire Imana ahubwo bagakomeza kwinangira, Imana yateguye umunsi wo kubahana kandi yihanukiriye.
Inama nukwihana k’umuntu wese utarakira agakiza no kukarinda k’uwakakiriye, kuko aribwo buryo bwonyine bwo kurokoka umujinya w’Imana.
“Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.”
(Ibyahishuwe 2:16)
Amen