IGITABO CYA DANIYELI(suite): Igice cya mbere (/ Rev Mugiraneza J. Baptiste

.

Umuyobozi w’ishuri rya ba  Daniel yabahinduriye amazina abaha ay’andi. Iki cyari ikimenyetso kibereka ko batagifite uburengazira bwabo bahoranye bakiri iwabo, ikindi yaberekaga ko abafiteho ububasha.

Aya amazina  yabo bari barayiswe mu gihe  bakebwaga (circoncision) akaba yari amazina yerekeye k’Uwiteka Imana yabo.

 

Daniyeli= Imana ni umucamanza wa njye.

Yahawe Beluteshazari= Umubitsi w’ubutunzi buhishwe bwa bel  Shadrach. Izina ry’ikigirwamana abakaludaya basengaga.

 

Hananiya= Imana yangiriye ubuntu.

Bamwitiriye ikigirwamana kitwa Saduraka. Ikigirwamana k’izuba bavugaga ko cy’ibarinda ikibi.

Mishayeli= Uturutse ku Mana.

barihinduye Meshaki bivuze ushingiye ku izina ry’ikigirwamana Sheshaki.

Azariya= Imana ni umufasha wanjye.

Yitswe Abedinego bivuze umugaragu wa Nego. Ikigirwana cy’izuba cg inyenyeri ya mu gitondo.

1:8-16 Icyemezo gikomeye Daniyeli yafashe cyo kwirinda kwiyandurisha ibyo kurya umwami yabageneye.

Iki n’icyemezo gikomeye mu buzima bw’umwuka. Bituma umugambi w’Imana waguka k’ubuzima bwawe. Uwiteka akaba yarasabye abatambyi kuba abera (Abalewi 11:45-46).

Ibyo kurya umwami yaryaga byari bihumanye:

Imana ikeneye kubona Daniyeli w’uyu munsi wirinda kwiyandurisha ibigezwe by’iki gihe Imana itishimira.

Witandukanya ni umwifato udakwiriye wo kwisanisha n’isi.

Wemera kubaho uko Imana ibishaka kuruta uko isi imutegeka.

Ukomeza kuba uko Imana yamuhamagaye akirinda kwiyanduza kuko ahinduye aho yabaga cg ubuzima bwe bwahindutse.

 

Daniyeli yabikoranye ubwenge:

 

Ibishyimbo n’amazi. Ibishyimbo yabisimbuje ibyo kurya byo ku meza y’umwami naho amazi ayasimbuza vino y’umwami.

Imana yakoze ibinyuranye n’ibisanzwe bimenyerewe. Iyi nubwo ari indyo ituzuye ariko Daniyeli n’abagenzi be barabisengeye bibarutira ibyo kurya bivuye ku meza y’umwami.

Imana yakoreye mu mutima unyuzwe wabo no mu butwari bagize bafata icyemezo.

Nugira ishyaka ryo guhesha Imana icyubahiro Imana izagushyigikira kuko Yesu yavuze ko azabana natwe.

Daniyeli yasabye ko umutware wabo azabagereranya n’abandi bariraga ku meza y’umwami.

Burya Imana iratangaje. ijya itanga ubwiza budasanzwe bidashingiye kubyo wariye cg ikindi kintu nuko ifite uko igenza abayubaha. Ibarinda gukorwa n’isoni ikabahishira.

Daniyeli n’abagenzi be nubwo baryaga ibishyimbo gusa Bibiliya zimwe zikaba zivuga ko ari imboga. Imana yabahaye kuba beza no kumera neza kuruta abaryaga ibyo kurya byiza bivuye ku meza y’umwami.

Imana yamuhaye gutona k’umutware wabo arabimwemerera.

Daniyeli yari yarahawe n’Imana gutona ku mutware w’inkone. Ibi byaterwaga ni Urukundo rw’Imana ndetse n’umugambi Imana yari ifite ku bwoko bwayo nubwo bwari mungorane. (Zaburi 106:46).

Ibi byatumye bemererwa kutarya ibyo kurya umwami yabageneye.

Aha Daniyeli agereranwa na Yozefu kuko nawe yagize gutona ku mutware wa gereza yo kwa Farawo. Nubwo yagombaga ku mubabaza ariko si ko byagenze ahubwo Imana yamuhaye igikundiro imbere ye aramukunda amugirira neza.

 

Ikindi Daniyeli na Yozefu bari bahuriye ku gusobanura inzozi.

 

1:17-21 Iyo wubashye Imana nayo irakubahisha.

Ibyo Imana yituye gukiranuka kwa Daniyeli n’abagenzi be:

Ibyiza Imana iha abayizera n’ibyinshi kuko yita ku buzima bwabo bakiri mu isi ariko bakazahabwa n’ibyiza byinshi bageze mu bwami bw’ Imana budashira.

Imana ikeneye ba Daniyeli b’ikigihe birinda kwiyamduza,

batagambirira guhesha Imana icyubahiro niho byashyira ubuzima bwawe.

 

Imana ibahe umugisha.

Past.Mugiraneza J Baptiste