IGITABO CYA DANIYELI
iki gice cya mbere kitubwira: Uko Daniyeli n’abagenzi be bigiye i Babuloni Daniel agafata icyemezo cyo kutiyandurisha ibyo kurya baryaga. Imana igashyigikira umugambi wabo.
1:1-2 Havuga uko Nebukadinazari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu akahatsinda ndetse akanyaga n’ibikoresho byo mu nzu y’Imana.
Igitangaje nuko yahagabijwe ni Uwiteka Imana. Ukaba wakwibaza uti kuki Imana yemeye ko ubwoko bwe buhura n’ibibazo bagatsindwa bakajyanwaho iminyago?
+Byatewe nuko bari bimuye Imana bakora ibyaha bituma nayo ibahana, abanyamahanga babagiraho ububasha. (Gutegeka kwa Kabiri 28:25)
+Ikindi nuko mu gihe intumwa z’umwami w’i Babuloni zazaga i Yerusalemu umwami Hezekiya yazeretse ubutunzi bwose bwari buri mu nzu y’Imana bituma Imana ibabara ifata icyemezo cy’uko bizasahurwa bikajyanwa i Babuloni ndetse n’abana be bakajyanwa. (2 Abami 20:15-18).
+Umuhanuzi Yeremiya nawe yari yarabihanuye ko bazajyanwa mu bunjyage Yeremiya 25:11).
1:3-5 Daniyeli ntabwo yatangiye yerekwa cyangwa asobanura inzozi ahubwo yabanje kunyura mu ishuri.
Umwami w’i Babuloni yashyishyizeho ishuri ryihariye. Umuyobozi waryo yamugize umutware w’inkone Ashipenazi.
Abagombaga kuryiga basabwaga kuba ari:
√ Umusore
√ Uwo mu muryango w’umwami w’abayuda
√ cg imfura
√ Batagira inenge
√ Abanyaburanga
√ Abahanga mu by’ubwenge bwose
√ Bajijutse mu byo kumenya
√ Ingenzuzi mu by’ubwenge
√ Batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami
.Amasomo bagombaga kwiga
● Ubwenge bw’abakaludaya bwose
●Ururimi rw’abakaludaya
Ibyo kurya bagombaga kurya byari by’ihariye
√ Byavaga ku meza y’umwami (baryaga kubyo kurya umwami yaryaga)
√ Banywaga kuri vino umwami yanywaga.
Ishuri ryagombaga kumara imyaka itatu.
Impamvu yiri shuri kwari ukubahindura bagafata umuco w’abakarudaya bakibagirwa Imana yabo y’abisiraheli.
Ikindi kwari ukubateguramo abayobozi umwami azakoresha mu mirimo ye y’ingenzi harimo no kuyobora bene wabo w’abayuda.
1:6-7 Bibiliya ivuga amazina yamwe muri abo banyeshuri batoranyijwe. Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya.
Umuyobozi w’ishuri yabahinduriye amazina abaha ay’andi. Iki cyari ikimenyetso kibereka ko batagifite uburengazira bwabo bahoranye bakiri iwabo, ikindi yaberekaga ko abafiteho ububasha.
Soma ibikurikira urebe amazina babahaye icyo yasobanuraga