1 Ingoma 4:9 (…)Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli (…).
Uno munsi NIBUTSE ijambo ryitwa “GUTAKAMBA”. “Gutakambira Uwiteka “. Nasanze imwe mu ndwara abakristo barwaye ari akamenyero. Kumenyera ibyo umuntu yisanzemo n’ibyo arimo.
Kugira ngo uhindure ibyo urimo, ugomba kuva muri routine y’uburyo usanzwe ukora. Buriya “icyiza” tumenyereye nicyo mwanzi “w’ibyiza bihebuje” tutarageraho.
Yabesi ntabwo yanyuzwe n’amasengesho asanzwe. Ahubwo yaharaniye kurenga ibisanzwe akora amasengesho agamije guhindura ubuzima arimo, agerageza gutera imbere.
Yamenye ko iterambere ry’umuntu ridapimirwa ku bandi, ku bo baturanye…ko Ahubwo iterambere nyaryo umuntu aripimira kuri we ubwe…Iyo ujya gutera imbere, ureba uko wowe wa none atandukanye na wowe w’ejo hashize; ugatekereza icyo wakora ngo wowe w’ejo hazaza arute wowe wa none.
Ikibabaje n’uko dufite abantu bipimira ku bo barikumwe nyamara ushobora kuba number 1 mu gace utuyemo (akarere, umujyi, igihugu ) ariko utari ku rwego rwawe kuko urwego rwawe rureberwa kuri wowe mu gihe urimo no mu bushobozi Imana yaguhaye.
Ndashaka kubona impinduka, ndashaka kwaguka, hari ibyo nshaka kurenga! Hari imbago ngomba kurenga. Ibi nibyo Yabesi yafashemo umugambi maze ahindura amasengesho. Arenga urwego rwo gusenga ARATAKAMBA maze Imana irabisohoza.
Ufite uwuhe mugambi? Ni ibiki ushaka kurenga? Ni ibiki amasengesho atahinduye? Ukeneye gutakamba.
Mugire umunsi mwiza mwese!
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO,
The CityLight Center
Foursquare Church Kimironko