IGICANIRO CY’IBITAMBO
1.,Ihema ry’Imana ryari rigizwe n’ibice 3by’ingenzi kandi buri gice cyari gifite icyo cyagenewe. Ibyo bice nibi:
1-Murugo:
* Ukinjira ku irembo unyuze mu muryango munini cyane ukingishije umwenda munini niho watungukiraga ntihari hatwikiriye.
“`Habagamo igicaniro cy’ibitambo“`
tugiye kurebera hamwe hakaba n’igikarabiro cyari inyuma yacyo hirya gato ugana ku muryango w’ihema waruriho umwenda wa 2.
2-Ahera:
* winjiye mu mwenda wa kabiri, ukagera mu gice cya mbere gitwikiriye cy’ihema.
“`Aho dusanga igitereko cy’amatabaza, ameza y’imitsima n’igicaniro cy’imibavu.“`
*3-Ahera cyane:
ahabaga isanduku y’ibihamya.
Iri hema ryose mubice byaryo ryahanura Kristo“`.
ndetse na buri cyose mubirigize niwe kivuga.
Muri ibi bice byose igicaniro tugiye kureba cyabaga mugice cya mbere ariho murugo.
2.Imiterere y’ Igicaniro cy’ibitambo*
(Kuva 27:1-8; 38:1-7)
Iki gicaniro cyari kibaje mumushita uyagirijweho umuringa.
Nicyo cyari kinini gifite mikono 5 (hafi2,5z’uburebure na 1,5m hafi y’uhagarike)
kingana impande zose.
Cyajyaga gukorwa nka za mbabura botsaho mukabari kugirango gihitishe ivu kuko cyahoraga cyakira ibitambo.
3.Akazi k’iki gicaniro*
Nicyo abatambyi batambiragaho ibitambo bikongorwa n’umuriro byose nkuko Uwiteka yategetse(Abalewi1-7:38)“`
4. Ibisobanuro by’iki gicaniro*
Iki gicaniro cyatwikirwagaho ibitambo byose_
kigereranywa n’umusaraba umuntu wese ageraho aruhijwe n’ibyaha akababarirwa“`.
Nicyo cya tungukirwagaho kandi cyari murugo aho rubanda rwose rwabasha kugera rwizaniye ibitambo_.
_Ahandi* mubindi bice byihema hinjirwaga *n’umutambyi gusa* ariko kuri iki gicaniro rubanda rwose rwemererwaga kuhagera,Halelluya._
Niko biri n uyu munsi hari aho twese twemerewe kugera kuri Kristo ariho kumusaraba, aha n’umunyabyaha iyo ataka yihana arumvwa, ariko ibindi bitambo byose bisaba ko uba wabanje kuba umutabyi w’Ubwami n’umuntu Imana yaronse.“`
*Isengesho ry’umunyabyaha nubwo ari ikizira ariko k’umusaraba rirumvika iyo ari iryo kwihana*
Umuringa: Ni ubwoko bw’icyuma budafata umugese kandi budacurwa ahubwo buyazwa.
Bushatse kuvuga ko Kristo ntacyaha cyamwinjiyemo ntanikizanwinjiramo ahubwo yikoreye ibyacu we ntacyaha yigeze akora(Yes 53:9)*
Kuba umuringa uyazwa ntucurwe* “`byavugaga urubanza cga imibabaro(umuriro)
Yesu yagombaga kunyuramo kugirango tubabarirwe(Yesaya 53:5)“`
Kuba cyari bugufi bw’irembo rigari murugo:* “`Kristo ahamagara abarushye bose kuza kuruhurwa no kuba abagaragu be ntawe aheje(Mat 11:28)“`
Kuba gihitisha ivu rikanayorwa*:
Kristo ntabika inzika zibyo twihana ahubwo iyo tugarutse twacumuye tuba tugarutse bundi bushya.“`
Kuba cyari gifite amahembe*
: igisobaruro cy’ihembe ni imbaraga kandi cyari kiyafite.muri buri nguni uko ari anye Kristo afite imbaraga kandi aho wamugeraho ututse aho ariho hose“`
`n iri hembe iyo warigeraho ukarifata wagombaga gukatirwa urwo gupfa wabaga urokotse(1Abami 1:50;2:28)“`
Muri Kristo niho hari ubuhungiro bwizewe bw’urubanza n’urupfu*
*5.Umusozo*
*Icyi gicaniro cyasimbuwe n’urupfu rwa Kristo, ubwarwo*.
_Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. (Abakolosayi 2:13-14)_
*Kubw’urupfu rwa Kristo inzandiko z’imihango zaturegaga zabambanywe nawe*
.
*Twe turasabwa kwizera umurimo wakorekeye k’umusaraba no kugenda nkuko Kristo ashaka*
.
_none yiyungishije namwe urupfu rw’umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n’abaziranenge mutagawa, niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n’ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo. (Abakolosayi1:22-23)_
*Imana ishimwe kubwo kuduha Kristo Yesu.
REV. J.JACQUES KARAYENGA