IGICANIRO CY IMIBAVU/ PAST UWAMBAJE .E

IGICANIRO CY IMIBAVU

mu cyumba cy Ahera aho dusanga
Ameza y imitsima
Igitereko cy amatabaza
N igicaniro cy imibavu

UMUNYAMASENGESHO NI UMUTAMBYI

●Mwabonye urugendo umutambyi yagombaga gukora kugirango agere ku gicaniro cy imibavu .

Yaheraga ku *Marembo* *(YESU)bisobanura ko icyo dusabye cyose mu izina rya Yesu tugihabwa

Agakomeza no kugicaniro cy ibitambo

yavayo akajya koga kugirango yinjiremu ihema ry ibonaniro

yagerayo agacana amatara

agatunganya ya migati kuko itarenzaga iminsi 7

kandi buri munsi agahora yongera imibavu kuyindi

Imana ikumva ibyifuzo kandi yibereye ahera cyane .

kandi Umutambyi yagombaga kwambara imyambaro y Ubutambyi
( mwarayibonye )

IYO DUSENZE N ABANDI BABYUNGUKIRAMO

uyu mutambyi yagombaga gusenga afite *ku mutima imiryango 12 y abisiraheli

Iyo dusenze Imana ifata ayo masengesho (low material)
Ikayavanamo (final product)

Umuririmbyi ati: imibabaro yanjye yose niko ayizi ahindura iyo mibabaro ngo anezeze

Iyo Imana imaze guhindura imibabaro yacu icyo gihe uwari ufite myinshi niwe ubyungukiramo .

*IMANA IKENEYE AMASENGESHO MENSHI

Nkuko mubibona Imana ikeneye amasengesho ngo iyakoreshe umurimo wayo kandi ikeneye menshi

Yakobo 5:16 -18
“`Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete“`

Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.

Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo.

NB niyo mpamvu uzumva Imana ivuga ngo ongera ibihe byo gusenga !

Nicyo cyatumye Esther asenga iminsi itatu

Abi Ninewe iyo badasenga baba bararimbutse .

*GUSENGA BITERA IMANA GUKORA IBYO ITARI GUKORA IYO UDASENGA*

*AMAHEMBE YO KUGICANIRO*

Ariya mahembe murabona ko ari 4 kandi umubare kane tuzi icyo usobanura UMUBARE 4

ariya mahembe rero Bagombaga kuyasigaho amaraso kuko ibyaha by abisiraheli niho byabaga byanditse.

●ayo mahembe 4 ni umusaraba christo yagombaga kubambwaho .

Muziko umusaraba ufite impande 4kandi hose hari amaraso
Ku mutwe
Ukuboko kw iburyo
n ukw ibumoso
Ndetse no kumaguru .
Byasabye ko bamutera icyuma mu rubavu hafi y umutima

(Yeremiya 17:1
Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma n’umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z’imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo.)“`

UMWOTSI W UMUBAVU NTIWAVAGA AHO

Aroni yagombaga koserezaho imibavu y ikivange uko bukeye mu gitondo .

Uko agiye gutunganya Ya matabaza .

Kandi nimugoroba uko agiye gukongeza ya Matabaza niko yacanaga ibyo bihumura neza ibihe byose .

Twibuke ko mu ihema nta hantu nahato hanyuraga umuyaga ngo winjiremo

Ariko Uriya mwenda ukingiriza ahera h ahera wari *ufite umwenge* aho uwo *mubavu wanyuraga* ukagera mu cyumba cyitwa ahera h ahera

IMANA YAHORAGA YUMVA IMPUMURO“

“`Umutambyi yajyaga Aherahahera rimwe mu mwaka“`

Ariko iyi Mpumuro yajyanagayo byasobanuraga uburyo umuntu wambaye uyu mubiri atabasha kubona Imana ariko amasengesho yo ntibiyabuza kugera ku Mana*( tekereza ku ndirimbo ya 62 ivuga mugihe cyo gusenga
Kandi ntitwibagirwe y uko aho tujya hose y uko gusenga kwacu kugera ku Mana Data )

_●IMANA IDUSABA GUSENGA UBUDASIBA_
_KANDI IVANGA RY IMIBAVU RYEREKANA UBURYO IMANA IFITE URUGANDA RUTUNGANYA AMASENGESHO Y ABERA_
_IKAYAVANAMO IBISUBIZOUMWUKA WERA AKABA ASHINZWE ICYO GIKORWA_

“`Abaroma8:26
Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,“`

Ndangije mbashimira kandi mbifuriza kuba abatambyi beza .

Past Uwambaje Emmanuel