1 Petero 5:8
RImwe na rimwe mu kugerageza imibereho, kwiheba kwacu guhita kutwereka ibyo twakoze. Twe dukora ibyo dushobora, ibisigaye tukiringira Imana.
Dukora neza iyo dufite ibitekerezo bituje, ibitekerezo byirinda. Ibitekerezo byacu bituza mu gihe bidafite gutinya, kwiheba, cyangwa gutotezwa. Iyo ibitekerezo byacu bituje, tuba dushobora gusuzugura imibereho tugahitamo icyo twakora cyangwa icyo tutakora.
Aho benshi muri twe tugwira mu kaga n’igihe tunaniwe gutuza. Wenda tugera mu gihe cyo guca bugufi cyane noneho ntitugire icyo dukora, tugatekereza ko Imana izadukorera byose, cyangwa tugakora ubutaruhuka, kandi ibyo dukora byose tubikorera mu mubiri muri kamere).
Imana ishaka ko tuba dutuje kugira ngo igihe cyose duhuye n’imibereho mu buzima tube twashobora kuvuga tuti: “Yego, ndizera ko hari icyo nshobora gukora kuri iyi mibereho, ariko Atari kinini”.
Aho gucika intege tukajya mu kwiheba no gutinya, dukeneye kujya imbere y’Imana tukavuga tuti: “Yego, Mwami, ndakwizera nkufasha muri iyi mibereho, ariko se hari ikintu ushaka ko nkora?”
Icyo Imana yatwereka cyose gukora ku mibereho yacu, tuba dukeneye kugikorana umwete. Noneho tukiringira kubona igaruka zizavamo.
Iyo tumaze gukora ibyo tuzi byose, ahasigaye twiringira Imana mu bisigaye. Icyo ni cyo nita kwizera no gutuza.
Yesaya 26:3
Umwigisha: Joyce Mayer.