Abana b’Imana ni abanyabushobozi, ntimuyobe icyo umuntu abiba nicyo azasarura: Ev MUNYESHYAKA Edmond
Ijambo ry’Imana riduhamagarira kwitwara neza no kwitwararika kugira ngo umuntu wiyemeje gukurikira Imana atandukane n’abandi bantu ndetse nibinaba ngombwa nabo bamufatireho ikitegererezo n’urugero rwiza bikaba byatuma nawe afata icyemezo cyo gukurikira Imana.
Ijambo ry’Imana muri Yohana 1:12-13 hagira hati:”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana”.
Nuko ntimuyobe ngo mugendere mu nzira zidasobanutse kuko abajya mu moshya bazahura n’ingorane kandi icyo umuntu abiba nicyo asarura ndetse kandi tuge twibuka ko buri kintu cyose umuntu akoze azakibazwa.
Hari igihe ujya muri butike ukagura isukari nyamara mu kanya gato undi akaza akagura agakingirizo akajya gusambana, ibi ntibikagutware umwanya munini ahubwo ibi bige biguha imbaraga zo kwegera Imana cyane kuko buri wese ibyo akora nibyo azabazwa kandi ntiwabazwa ibyo utakoze.
Inzira zigana mu ijuru si rusange kandi ntabwo abajya mu ijuru bajyayo mu kavuyo nk’abajya mu isoko ahubwo kujya mu ijuru biraharanirwa.
Icyo naguhamagarira ni ugukora ibyiza wibuka ko hari igihe tuzabazwa imirimo twakoze.
Umwigisha: Ev MUNYESHYAKA Edmond