Umuvugizi wa ADEPR wungirije Rev.KARANGWA John yabwiye abakiristo bo kuri ADEPR Paroise ya Remera ko bakwiye gukizwa bakongeraho no guhamya ibyo bemeye, mbere yo kugira ikindi basaba Imana kandi abizeza ko ukijijwe n’ubwo byatinda aramusubizwa.
Rev.KARANGWA John umuvugizi wungirije wa ADEPR
Ibi Rev.KARANGWA John, yabigarutseho kuri icyi cyumweru tariki ya 15/07/2018 ubwo yifatanyaga n’abakiristu mu materaniro asanzwe yo ku cyumweru.
Maze mu gutsindagira no gusobanura neza impamvu umukristo asabwa gukizwa no guhamya ibyo yemeye, Rev.KARANGWA John yifashisha inkuru ziri muri bibiriya zigaruka kuri shadulaka, meshaki na abedenego.
Aho yagize ati:”shaduraka,meshaki na abedenego bari baramenye Imana barayizera,barayubaha, barayumvira barangije bagerekaho no kuyihamya ubwo bajugunywaga mu muriro ariko kubera ko bari bakijijwe by’ukuri ntibigeze bagira ubwoba ngo bemere gusenga ibishushanyo ahubwo bakomeje kwizera Imana nayo irabatabara bajugunywa mu muriro ariko umuriro ntiwagira icyo ubatwara”.
Rev.KARANGWA John agasanga ari ngombwa ko umukristo yakizwa ndetse agahamya ibyo yemeye ubundi akabona gusaba kandi ngo nta kabuza ko ibyo yasaba byose Imana yabimuha.
Rev.KARANGWA John kandi yagarutse no ku nyigisho z’ubuyobe aho yatanze urugero agira ati:”nigeze kujya gusenga i Kanyarira ndi kumwe n’umufasha wange tugezeyo dusanga abantu bikoreye amabuye naho ubwo ngo nukwibabaza kugira ngo Imana ibone kubasubiza, abandi bakubita ibihuru ngo barirukana satani, ubwo ni ubuyobe inzira nyayo ni ugukizwa kandi iyo ukijijwe icyo usabye Imana nayo irakiguha”.
Twabibutsa ko uyu muyobozi yasuye aba bakiristu ba ADEPR Paroise ya Remera nyuma y’uko bari bakubutse mu masengesho y’icyumweru cyose yo kwiyiriza ubusa basengera kwezwa no gutabarwa n’Imana.