Elisa ni umwe mu bahanuzi bakomeye bavugwa mu isezerano rya kera. Yahawe imigabane ibiri y ’umwuka wa Eliya (2Abami2:9) .Elisa risobanura ngo “ Agakiza k’Imana”.Yahanuye ku ngoma ya Yoramu , Yehu, Yehowazi na Yehowazi akaba ari umuhanuzi wakoze ibitangaza byinshi bidasanzwe.
Bimwe mu bitangaza Elisa yakoze ntibyari bisanzwe. Yahumanuye amazi ashyize umunyu mu mugezi.( 2Abami 2:19-22 ), yazuye umwana wari wapfuye amwubarayeho,umunywa ku munywa,amaso ku maso,amaboko ku maboko.arabyuka yigenzagenza munzu aragaruka arongera abigenza kwa kundi umwana arabyuka. (2Abami4:34-35).
Ku murongo wa 38-41 na ho hagaragaza ukuntu yahumanuye inkono yatetswemo imboga zarimo uburozi ajugunyemo ifu abantu bararya ntibagira icyo baba, yagaruye intorezo yari yaguye mu ruzi ajugunyemo igiti irareremba iragaruka. ( 2Abami 6:1-6).Uretse umwihariko wo kuzura umwana, zimwe muri izi ngero ni iz’ubuzima busanzwe. Birashobokako intorezo yaguye mu mazi ikagaruka ko atari igitangaza gihambaye ariko k’uwari wayitiye we byamuhindukiye nk’igitangaza.
Ubuhanuzi bwa Elisa buratwerekako yari umuhanuzi uhindura ibigenda nabi bikaba uko bikwiye kumera.Umunyu wajugunywe mu iriba nk’ikimenyetso cyo kuyasukura no kuyarinda. Ifu yahumanuye ibyari byahumanye, umwana yazutse kuko Elisa yamuryamye hejuru yongera kubaho, Ishoka yararerembye iragaruka bajugunye igiti mu mazi.Ibintu byari bibi byarahindutse kubera imbaraga yarafite zifite ubushobozi.
Ni gute abakristo bahindura ibintu bakoresheje kwizera?Ni gute bagira icyo bakora bikaba ibitangaza kandi bigahindura ubuzima bw’abantu?
Umuhanuzi Elisa ni urugero rutwerekako gukora cyangwa gusenga twizeye kuzana impinduka kugahindura ibyanze guhinduka. Abakristo b’uyu munsi bashobora gukora ibitangaza niba basenze bizeye.Amasengesho yabo akwiye gutuma habaho imbaraga zidasanzwe ziturutse mu ijuru zihindura byose kandi bakizerako ntakinanira Imana.
Uwizera yesu ni we uzahabwa imbaraga zo gukora ibitangaza no gukora ibyananiranye.Abakristo bakwiye gufunguka amaso bakamenya aho imbaraga nyakuri zituruka , bagasenga by’ukuri nta buryarya bakazana impinduka mu buzima ,bagakiza abarwayi ndetse n’ibindi bitangaza bikoreka kubwo kwizera.
Sophie @agakiza.org