Icyo buri muntu wese akeneye

Kubwira abandi uburyo babona ubugingo buhoraho ni cyo kintu cyiza ushobora kubakorera.

Umuturanyi wawe aramutse kanseri cyangwa arwaye SIDA kandi ukaba uzi umuti uvura izo ndwara ariko ukicecekera wabarwa mu bicanyi ku bwo kutamumenyesha icyari gukiza ubuzima bwe. Biba bibi kurushaho iyo ubigize ibanga ntubwire abandi icyo bakora kugira ngo bababarirwe, ngo bagire intego, amahoro n’ubuzima buhoraho. Dufite inkuru iruta izindi ku isi kandi kuyibwira abandi ni nibwo bugiraneza ushobora kugaragariza umuntu uwo ari we wese.

Ikibazo kimwe abantu bamaze igihe mu bukristo bagira ni uko bibagiwe ukuntu ubuzima butarumo Kristo butagira ibyiringiro. Tugomba gukora twibuka ko n’iyo abantu bagaragara banezerewe cyangwa byose byarabahiriye, iyo badafite Kristo baba barazimiye, nta byiringiro bafite kandi bakaba bari mu nzira ibajyana kure aho batazabana n’Imana ubuzira herezo. Bibiliya iravuga ngo “Yesu wenyine ni we ushobora guha abantu agakiza.” Buri muntu wese akeneye Yesu.

2 abatesalonike 2:13
Ariko bene Data bakundwa n’Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.

 

Umwigisha: Pastor Rick Warren