Bibiliya ntitegeka abakristo kwiyiriza. Imana ntabwo ibisaba cyangwa ngo ibitegeke abakristo. Icyo Bibiliya ivuga nuko kwiyiriza ubusa ari ikintu cyiza, gifite umumaro.
Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kivuga ko abizera biyirizaga ubusa mbere yo gufata ibyemezo bikomeye (Ibyakozwe 13:2, 14:23).
Kwiyiriza no gusenga akenshi birahuzwa (Luka 2:37, 5:33). Benshi bumva ko kwiyiriza ari ukwishonjesha, ariko impamvu yo kwiyiriza ubundi ni ukwitarura ibiturangaza tugatumbira Imana. Kwiyiriza ni uburyo bwo kwereka Imana, natwe ubwacu, ko dushaka rwose ubusabane nayo. Kwiyiriza bidufasha kumva kurushaho Imana no kuyiyegurira kurushaho.
Nubwo kwiyiriza hafi ya buri gihe biba ari ukwishonjesha, hari ubundi buryo bwinshi bwo kwiyiriza. Ikintu cyose wakwigomwa igihe runaka ukiyemeza gushakisha mu maso h’Imana, waba wiyirije nabwo (1 Abakorinto 7:1-5). Kwiyiriza bigomba kugira igihe birangirira, cyane cyane iyo ari ukwishonjesha.
Kumara igihe kirekire utarya bishobora kugira ingaruka mu mubiri. Ni ngombwa kwibuka ko impamvu zo kwiyiriza atari uguhana umubiri, ahubwo ari ugutumbira Imana ntakiturangaza.
Ntibikwiye kandi ko kwiyiriza bifatwa nk’umugambi udufasha kunanuka. Ubundi kwiyiriza twigishwa na Bibiliya ntikugambiriye kunanuka, ahubwo kugambiriye kongera ubusabane n’Imana.
Buri muntu wese ashobora kwiyiriza, nubwo kubera impamvu zitandukanye, atabasha kwishonjesha (abarwayo ba Diyabete, urugero). Buri muntu wese afite ikintu yakwigomwa mu mwanya ari gushaka Imana.
Kwigomwa iby’iyi si mu kwiyiriza bidufasha rwose guhindukirira Kristo. Kwiyiriza kandi si uburyo bwo gutegeka Imana kudukorera ibyo dushaka. Kwiyiriza nitwe bihindura, ntibihindura Imana. Kwiyiriza si uburyo bwo kugaragaraza ubunyamwuka cyanwa ubukiranutsi bwacu. Kwiyiriza bigomba kujyana no kwicisha bugufi ndetse n’umunezero.
Matayo 6:16-18 haravuga ngo kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera.