Ibyo wasengeye kenshi, ukabitegereza wizeye, Irabikwemereye- Mushimiyimana Francoise

Ni minsi itoroheye abagenzi kuko urugendo rugiye kugera ku iherezo, nuzaba wacitse intege uzabura umugisha ariko niba waragumye ku Mana, ibyo yaguteguriye Irabikwemereye: Mushimiyimana Francoise

Ijambo ry’Imana muri Yesaya 19:20 hagira hati:” Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati” kuko wayisabye ku kurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri ,Irabikwemereye.Ibyo wasengeye kenshi, ukabitegereza Irabikwemereye

Uyu ni Hezekiya wegereye Imana Ayibwiza ukuri ayerekako we adashoboye urugamba n’uwo mwami wa ashuri ariko arayibwira ati nta mbaraga mfite zo kurwana nawe ariko ndagufite wanyemerera ukajya imbere?

Imana Ikeneye abantu bemera intege nke zabo ubundi urugamba bakaruyiharira , kandi mu  rugamba nta rusaku.

Niba wemeyeko utarushobora urwegurire Imana Isumba byose, niba wayiruhaye tuza Iri ku rugamba.

Wikwiteza abahise n’abagenzi ngo bose bakote ahubwo wowe tegereza igisubizo wihanganye kuko urugamba Imana Yagiyemo ntago Ijya Izagutya gusa Itazanye itsinzi ,ntibishoboka yo Yakwemere itegureko nokurutsinda warutsinze, ahubwo muri wowe tangira utegure amashimwe n’uburyo uzitwara ni rurangira ibyo uzabyitwaramo ute ?

Nugukomeza ukarindirira aho Imana Yagusize kugirango Nigaruka Izahagusange , mbega mu yandi magambo mu gukiranuka gusa,

Imana Ibigufashemo.

Umwigisha: Mushimiyimana Francoise