Zaburi 90 : 17
Ubwiza bw’Uwiteka Imana yacu bube kuri twe, Kandi udukomereze imirimo y’intoki zacu, Nuko imirimo y’intoki zacu uyikomeze.
Iri sengesho rya Mose turisangamo ibyifuzo buri muramyi agomba kugira:
- Umuramyi amenya agaciro k’ubwiza bw’Imana (Presence y’Imana).
Mu gusenga abantu basaba byinshi bitandukanye , bakifuza ibijyanye n’irari ryabo ndetse bakagaragaza amarangamutima y’uburyo butari bumwe. Byose ni byiza kuko umuntu asaba icyo yifuza ndetse n’icyo akeneye. Ariko mugusenga kwa Mose yarasenze aravuga ngo “Ubwiza bw’Uwiteka Imana yacu bube kuri twe”.
Iri sengesho ni ryiza. Uyu munsi ukubere uwo kumurikirwa n’ubwiza bw’Imana yacu.
– Mu kazi ubwiza bwayo bukugaragareho;
– Mu bibazo ubwiza bwayo bukubeho;
– Mu bisubizo ubwiza bwayo bukuzeho;
– Mu rushako no mu rubyaro ubwiza bw’Imana bukuzeho;
– Abakobwa n’abahungu b’ingaragu Imana ibatake ubwiza bwayo;
– Aho ugenda hose bakubonemo ubwiza bw’Imana yacu;
- Umuramyi amenya uruhare rw’Imana mu byo akora
Mose yarasenze aravuga ngo: Udukomereze imirimo y’intoki zacu.
Iki ni icyifuzo cyiza kdi buri wese akwiye kugira.
Mu byo dukora byose dukeneyemo ubufasha bw’Imana. Ibikorwa byawe nubisabamo ubufasha bw’Imana yacu nibwo bizakomera.
Uno munsi, iki cyumweru, uku kwezi ndetse n’uyu mwaka wose ukuboko kwiza kw’Imana kube :- Ku bucuruzi bwawe;
– Ku bworozi bwawe;
– Ku buhinzi bwawe;
– Ku rubyaro rwawe;
– Ku mufasha wawe;
– Ku mutware wawe;
– Ku mukoresha wawe;
– Ku mukozi wawe;
– No mubyo utekereza gukora byose.
Imana y’amahoro iguhaze ubwiza bwayo kdi ikomeze imirimo y’intoki zawe mu izina rya Yesu. Amen.
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko.