IBYO NTUNZE LIVE CONCERT: Niba umugore atwita agahurwa bimwe, ni gute wowe Yesu yakugeramo ntihabeho impinduka? (AMAFOTO)

Icyo kibazo mwarimu NZARAMBA Jean Paul yakibajije abari bitabiriye igitaramo cya Bosco NSHUTI ubwo yari abigisha ababwira ko abatarakizwa bakwiye kuzinukwa ibyaha. Yababwiye ko bakwiye kugaragaza Kristo aho bari hose.

Yanababwiye ko abo Imana yatoranyije baba bari ishyanga ryera, anabibutsa ko abari mw’itorero bahagarariye Kristo hano kw’isi.

Yasomye muri 1 Petero. 2: 9 -10, MATAYO 5:13, no muri ABAKOLOSAYI. 3:17.

Ijambo ry’Imana muri 1 Petero. 2: 9 -10 rivuga ko “Abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’ Imana”. Kuri uyu murongo Jean Paul yavuze ko abo aria bantu bihariye kandi batandukanye n’abandi bantu basanzwe. “Petero agaragaza ko abo bakuwe mu bandi bagatoranywa bakemera ko Yesu aba umwami n’umukiza wabo.”

Ev J. Paul ahangaha akaba abishimangira agira ati : « Ntitukiri ubwoko bwa kera ahubwo turi ubwoko bushya.”

Yakomeje yigisha avuga ko “isi ishobora kuba ibafata uko ishatse, ariko abo ni abatoranijwe n’imana kuko bo bafite uko basa.”

Yabwiye abantu ko abagikora ibyaha kandi bitwa ko buri gihe bajya gusenga mu nsengero ngo baba Atari abakristo ahubwo ari abanyedini.

Yagize ati: “Abasambana, abiba, abaroga, abakubita abagore, abo bose ni abanyedini; kuko ubusanzwe itorero ryubaha Umwami waryo. Icyo bagiye gukora cyose bagikora mu izina ry’ umwami wabo Yesu kristo.

Yakomeje abwira abantu agira ati: “Niba ibyo ukora byose utabikora mu izina rya Yesu, ntakindi ubwo ubikora mu izina ry’ umwanzi we ariwe satani.”

Yasoje inyigisho ye agira ati: « Aho waba uri hose, nkwifurije gukora ibyo ukora byose nkuko Yesu yakabikoze abaye ari we uhibereye.”

“Mwene data, iyo Kristo ari muri twe, twebwe turabura akaba ari we ugaragara. Niba imbaragaza za malaria abaganga bashobora kuzipima ndetse zikagaragara kandi nawe murwayi ukabyiyumvamo, ni gute imbaraga za Yesu zakubamo cyangwa zakugeramo ntizigaragare kandi  Yesu arusha byose imbaraga?”

“Niba umugore atwita, imbuto iri muri we ikamutera guhurwa ibintu bimwe na bimwe, ni gute wowe Yesu yakugeramo ntihabeho impinduka?”

“Nshuti, tube umucyo w’isi, aho tuba, aho dukora, abo tubana nabo bose bamenye kandi babone ko hari uwundi muntu twizeye ukorera muri twe.”

Uyu mwigisha mu gitaramo cya Bosco NSHUTI, witwa NZARAMBA J. Paul ku musozo w’inyigisho ye yahahamagaye abihana ibyaha haboneka babiri, ahita aboneraho kubwira abari aho ko umusaruro ukomeye uruta amafaranga n’ubuntu butunzi ari uko Ijuru ryakunguka intama nshya (abakizwa).

 

Mwarimu NZARAMBA J. Paul asanzwe ayobora urusengero rw’itorero rw’ahazwi nko kuri Meridiye.

REBA AMAFOTO Y’UBURYO IGITARAMO CYAGENZE.

  

AMAFOTO: KWIZERA Janvier (Canelli)