Ibyishimo mu makuba

“Umunsi nagutakiyeho waransubije, Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga” Zaburi 138:3.

Rimwe na rimwe mu buzima twese hari igihe tugera mu bihe by’umubabaro. Mariya na Marita bari batewe agahinda n’umubabaro by’uko musaza wabo Laro yari yapfuye ndetse Marita abwira Yesu, ati: “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye (Yohana 11:32).” Ibyo byari akababaro kabo no kumva ko bari basigaye mu bwigunge.

Umurongo mugufi muri Bibiliya uvuga ko Yesu yageze ku mva ya Lazaro akarira. Hagira hati: “Yesu ararira” (Yohana 11:35). Bibi bisobanuye ko burya Yesu ajya Yinjira no mu mibabaro yacu.

Iyo tugarutse kuri Yesu Kristo, ntabwo adusezeranya ko tutazahura n’imibabaro n’agahinda. Amarira azaza, ariko imbere mu mitima hazaba umunzero utazakorohera gusobanura. Ni umunezero uturuka ku Mana, utangwa na Mwuka Wera. Mu bihe by’agahinda gakomeye, ibibazo, n’amakuba birashoboka ko amarira azaza tukarira, ariko twahawe imbaraga zidasanzwe zitanga umunezero no mu bihe bigoye.

Nukunda Yesu Kristo kandi ukamwizera azagukomeza no mu bihe by’amakuba akubere umunezero mu bihe bigoye ubuzima bwawe ndetse numwikomezaho azakuberaa urumuri mu mwijima.