Mu by’ukuri nta hantu Bibiliya igaragagaza neza uburyo umusore cyangwa inkumi yahitamo incuti. Gusa, mu rukundo, Bibiliya yibanda ku gukundana hagamijwe gushakana.
Kurambagizanya muri iki gihe bifatwa nk’uburyo bwo kugerageza cyangwa gusuzuma niba umusore yazavamo umugabo mwiza cyangwa umukobwa yazavamo umugore mwiza.
Umukobwa ukijijwe (w’umukirisitu) mu mahitamo ye akwiye kureba umusore ukunda Imana unayubaha kandi ufite urukundo rw’ukuri ruzira uburyarya.
Umuntu wese yakubwira ko akunda Kristo cyangwa ko ari umukirisitu. Ese wabwirwa n’iki umusore nyawe wo guhitamo mu gihe wisanze mu cyibatsi cy’urukundo?
Bibiliya ifite imirongo myinshi isobanura uburyo umusore w’umukirisitu agomba kuba ameze. Ijambo ry’Imana niryo ryizewe kandi ryafasha umukobwa gushyira ku munzani umusore akamenya ko yazavamo umugabo mwiza.
Tugiye kurebera hamwe ibyo umukobwa yashingiraho ahitamo umusore wo gukunda uzanamubera umugabo:
- Kuba aca bugufi kandi yemera kwiga (Humble and teachable):
Bibiliya itubwira ko umusore cyangwa umugabo ukijijwe cyangwa uzi ubwenge agomba kuba ari umuntu wakira impanuro kabone n’ubwo zitamushimishije kandi wemera kugirwa inama (Soma Zaburi 141:5; Imigani 9:9, 12:15).
- Kuba ari inyamugayo (Honest):
Ese ibyo akora bijyanye n’ibyo avauga? Bibiliya ivuga ko umukiranutsi agomba kurangwa n’ubunyangamugayo mu byo akora byose n’aho ari hose (Soma Abefeso 4:28). Ikindi kandi, iyo icyo asezeranije cyangwa yarahiriye gukora agomba kugisohoza kabone nubwo cyaba gisa n’ikigoye (Soma Zaburi 15:2-5). Muri make muri kamere ye agomba kurangwa n’ubunyangamugayo.
- Kutirebaho/kutikunda cyane (Selfless):
Bibiliya ivuga ko abagabo bagomba gukunda abagore babo nk’uko Kristo yakunze itorero akaryitangira (Abefeso 5:25-28). Umusore cyangwa umuhungu witegura kuba umugabo yagombye gutangira kwitoza gukunda no kwita ku mukobwa bitegura kubakana urugo. Ijambo “Ndagukunda” riroroshye kurivuga, ariko umusore yagombye gukunda by’ukuri mu bihe byose bitari urukundo rw’urumamo (1 Yohana 3:18).
- Ashoboye kandi yitegiye gutunga urugo:
Bibiliya ivuga ko umugabo udatunga urugo rwe aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’abatizera (Soma 1 Timoteyo 5:8).
Kwita ku rugo ntibivuze ko umugabo azazana amafaranga meshi y’umurengera (menshi cyane). Ahubwo icy’ingenzi ni ukwita ku mugore we n’abana. Abakobwa/abagore bakwiye kureba kuri iki kintu.
Umugabo udashaka kwita ku rugo rwe biba binagoye ko umugore we yamwubaha uko bijwi. Ukunda umugore we aba yikunda (Abefeso 5:28).
- Kuba hafi no kurinda:
Haba inyuma ku mubiri cyangwa n’imbere mu mutima (mu marangamutima), abagore bagira intege nke kandi bakomereka mu buryo bworoshye kurusha abagabo. Baba bakeneye gutegwa amatwi no kumvwa no kwitabwaho (cares) mu buryo bwibanze. Umusore mwiza w’umukristo witegura kubaka urugo ni uzabasha kwita ku mukunzi w’umukobwa mu gihe cy’irambagiza.
Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.
“Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi” (1 Petero 3:7).
Ibindi bintu bibi umukobwa akwiye kwitondera:
Umukobwa ntakwiye gukunda umusore amukurikiyeho ibintu cyangwa imitungo (1 Yohana 2:15; 1 Timoteyo 6:10), kwirinda ibinyoma (Imigani 12:22; 19:22), kwirinda ubusambanyi (Umubwiriza 7:26; Imigani 7), kwirinda gusuzugura cyangwa gukoza isoni abandimwe cyangwa ababyeyi b’umusore (Imigani 15:20; 19:26.
Ubusanzwe, uburyo umuhungu/umusore afata nyina wamubyaye byagombye kukubera igipimo cyiza cy’uburyo yazafata umugore we. Ikindi nanone, ukwiye kwita cyangwa kumenya uburyo umusore yitwara mu burakari bwe cyangwa ishyari ukagenzura niba uburyo abyitwaramo bidashobora gukurura urugomo cyangwa guhohotera (Imigani 6:34; 27:4).
Urugo rwiza ni ijuru rito, kandi urugo rubi rwakubera inzira yo kurimbuka utabyitwayemo neza. Mukobwa gerageza kugenzura biriya twakubwiye ariko by’umwihariko wongereho no gusenga Imana.
Ubuzima burakomeye, kandi n’urugo rurakomeye, ni byiza kwitonda mu gihe ugiye guhitamo uwo muzabana ubuzima bwose.
Ncuti musomyi wacu, ubutaha tuzabageza n’ibyo umusore yashingiraho ahitamo umukobwa azashaka.