Yeremiya 31:4 Havuga ngo “Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.”
Burya ubuzima bujya butugora. Hari igihe ibintu byinshi twashyizemo imbaraga nyinshi tubibona bisenyuka, tukababara, tukarira. Urushako washyiyemo imbaraga zose, akazi, ubucuruzi, umubano n’abantu, umurimo w’Imana, n’ibindi.
Gusenya ibyo wubatse bimunga umutima.
Nyamara nibutse ko aho Imana iri hose biba bigishoboka ko yatuma ibyasenyutse byubakwa, bigasa cyangwa bikarusha ubwiza ibya Mbere, ahari isoko y’amarira hakaba amahoro. Hagayi yigeze ahanura ukuntu ubwiza bw’inzu bwa nyuma buzarusha ubwa mbere bwayo!
Yeremiya nawe ati (31:4)? Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.
Birashoboka ko hari byinshi byasenyutse kuri wowe no muri wowe.
Ndakwaturaho Ijambo rizura kuri uyu munsi.
Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Bishop of Foursquare Gospel Church