Igice cya 19 cyashoje Kristo amaze kumanukana n’ingabo ze gutabara Abisiraheli mu gihe cy’umubabaro mwinshi uvugwa muri Danyeli 12:1.
Yesu natabara azasanganirwa n’ingabo nyinshi n’abami bayobowe na Satani,Anti-christo n’Umuhanuzi w’ibinyoma mu ntambara ya Harmagidoni.
Muziko AntiKristo n’umuhanuzi w’ibinyoma bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro n”amazuku aho bagomba kuzababarizwa iteka ryose.
♊. Za ngabo zindi zose zizicwa n’inkota ivuye mu kanwa ka Kristo ubundi inyamaswa n’ibisiga byo mu kirere bizarya bihage nkuko twabonye itangazo rya malayika(19:17-18)
♊. Icyi gice cya 20 ni cyiza kubizera kandi by’umwihariko ku Bisiraheli kuko ni ukuzura kwibyumweru 70 byahawe Abisiraheli kugira ngo bazabone amahoro nkuko byahishuriwe Danyeli(9,24-27).
Umwuzuro wibyo byumweru wari mu byiciro 3,
- icya mbere ni ibyumweru 7,
- icya 2 ibyumweru 62
- hanyuma ikiciro cya 3 hakaza icyumweru 1,
Ni ukuvuga 7+62+1 =70. Ubu 7+62 byararangiye ariko icyumweru cya nyuma ntikiraza kuko haje kwitambikamo ikintu cyari ibanga ari ryo torero
ry’abanyamahanga(Abarom 11:25-26).
Umubare wabo nushyika Itorero rizajyanwa habone gutangira icyumweru cya nyuma ari cyo cya 70.
INGINGO Z’INGENZI ZIGIZE IGICE CYA 20 CY’IBYAHISHUWE
- Kubohwa kwa Satani (20:1-3)
- Kristo yima ingoma y’imyaka 1000(20:4)
- Umuzuko w’abishwe bazanga gukorera Antikristo(20:4)
- Intambara ya nyuma Satani amaze kubohorwa izarangiza abanzi b’Imana(20:7-9)
- Satani ahanwa (20:10)
- Umuzuko w’abanyabyaha (20:12)
- Urubanza rw’imperuka (29:15)
- Kubohwa kwa Satani: abantu benshi bajya bavuga ko Satani abohewe ikuzimu ariko si byo kuko azabohwa ubwo Kristo azaba agiye kwima ingoma y’imyaka 1000.
Iyo myaka 1000 Satani azayimara aboshye ni nayo mpamvu isi izabona amahoro yuzuye.
- Kristo yimana n’abakiranutsi ingoma y’imyaka 1000:
Kristo azima ingoma abe Umwami w’isi yose agaragiwe n’abakiranutsi bazahabwa nabo ubuyobozi mu nzego zitandukanye bitewe nimirimo bakoze
- Umuzuko w’abakuranutsi: abavugwa hano n’abatazakorera AntiKristo bakicwa banze gushyirwaho ikimenyetso ntibanamuramye.Ni nacyo gihe cy’umwuzuro wo mu muzuko wa mbere kuko urimo ibyiciro 3:
- Abakiranutsi bo mu Isezerano rya Kera bazutse ubwo Yesu yapfiraga ku musaraba(Matayo 27:52-53)
- Abazazuka ubwo Yesu azazamura Itorero (1Abatesaloniki 4:16-18)
- Aba bazemera kwicwa banze gushyirwaho ikimenyetso cya Antikristo (Ibyahishuwe 20,4)
Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere azaba atandukanye burundu n’urupfu rw’iteka(20:6),Bibiliya iravuga ngo arahirwa kuko urupfu rwa kabiri nta cyo rubasha kumutwara
- Intambara ya nyuma Satani azateza nabohorwa nyuma y’imyaka 1000 aboshye. Nabohorwa azakwira isi yose ayobye amahanga ayakoranirize intambara aze gutera amahema y’abera i Yerusalemu maze ingabo zose azakoranya zizatungurwe n’umuriro uzava mu ijuru ukabatwika bose.
- Satani ahabwa igihano: nyuma y’urupfu rw’ingabo ze azakoranya, Satani azajugunywa mu muriro waka umuriro n’amazuku ari muzima aho azasangamo Antikristo n’umuhanuzi w’ibinyoma bazaba bamazemo imyaka 1000 bababazwa. Bazababazwa iteka ryose ku manywa na nijoro.
- Umuzuko w’abanyabyaha: uyu ni umuzuko rusange w’abanyabyaha bose bazazurirwa gukorwa n’isoni.Nta numwe uzasigara mu gitaka kuko icyo gihe abanyabyaha bose bazazurwa kugira ngo bacirwe urubanza.
- Igihano cy’abanyabyaha kizaba kujugunywa mu nyanja yaka umuriro namazuku arirwo rupfu rwa kabiri aho bazababazwa iteka ryose ku manywa na nijoro kuko batanditse mu gitabo cy’ubugingo.
Muri make ibyo nibyo bikubiye mu gice cya 20 cy’ibyahishuwe.Imana ibahe umugisha.
Umwigisha: Evangelist Hakizimana Justin