IBYAHISHUWE IGICE CYA 17. IRIMBUKA RYA BABULONI/ Rev Karayenga J. JACQUES

IBYAHISHUWE IGICE CYA 17.
IRIMBUKA RYA BABULONI

*1. IRIBURIRO
Ubushize twarebeye hamwe igice cya 16 ubu dumomereje ku gice cya 17. Muri iki gice tubonamo intangiriro yo guhanwa kwa Babuloni ikomeye. Aho tubona ko

1. *Babuloni ikomeye*

Babuloni ya kera muri Mesopotamia yari ihuriro rya Politike, ubucuruzi, Iyobokamana y’ubwami bw’isi.

Babuloni bivuga *irembo ry’imana (ikigirwamana),* izina ryayo rya mbere ni Babeli biva kuri bayali (kunyuranya /confusion).

Babuloni *ikomeye* iboneka bwa mbere muri Daniyeli 4:30. Aha umwami Nebukandinesari yishimiraga ko y’ubatse umujyi ukomeye. Igitabo cy’Ibyahishuwe nacyo kivuga Babuloni ikomeye 16:19; 17:5;18:2;10:21.

Iyo bavuga Babuloni aha baba bashaka kuvuga Roma yo huriro ry’abarwanya Imana banatoteza ubwoko bwayo. Ubundi iyi mijyi yombi yarwanije, itoteza ubwoko bw’Imana iranabwica.

Yohana yandika Babuloni yahungaga kuvuga Roma kugira ngo yirinde kugirana ibibazo n’abayobozi ba Roma. Yivugira Babuloni kuko icyo gihe nta mbaraga muri Politike yari ifite.

Ubu buryo bwo gutsinda izina rya Roma bakavuga Babuloni na Petero yarabukoresheje (1 Petero 5:13). Aha nawe yahungaga ingaruka zamubaho.

Ubu ni uburyo bwa koreshwa aho bavugaga umubare 666 bahunga kuvuga Nero cg Domitiyani. Bakavuga inyamaswa cg ikiyoka biri kuvuga imbaraga z’abami.

Hari abemeza ko Roma ihagarariye Politike yose n’iyobokamana by’isi muri rusange mu gihe cy’ubuyobozi bw’Antikristo.
2. *Imikorere Babuloni igaragaza (17:1-6)

Umwe muri babamalayika barindwi bari bafite inzabya ndwi yahamagaye Yohana ashaka kumwereka igihano cya maraya ukomeye wicara ku mazi magari. (1)
Aha ni umumarayika wa karindwi wahamagaye Yohana.

Uyu mugore wihabara n’iyobokamana riyobya abantu ribakura ku gusenga Imana bakayisimbuza ibindi bitari Imana umuremyi.

Mubyo iyi Babuloni ikora ihakana isezerano ry’Imana ikangiza imitekerereze yabari mu isi. Ni ubu hari ibimenyetso bigaragaza ko gutekereza kw’abatuye isi kwangiritse.
Bimwe mubigaragaza ku isi irimo kwangirika mu mitekerereze:

>Iterabwoba (terrorism) aho umuntu yambara igisasu akagiturikiriza ku bantu nawe akiyica,

> Gukuramo inda (abortion) uyu ni umwuka w’ubwicanyi uva kuri Satani;

> Kubana kwabahuje igitsina (Homosexuality) uyu ni umwuka mubi wo kurakaza Imana;
>Kwihindura uwari umugore akihindura umugabo cg umugabo akigira umugore abifashijwemo n’abaganga bigamije guhinyura Imana.

>Intambara (war) umwuka mubi w’ubwicanyi;

> Kwaka impongano cg ruswa (corruption) bivamo akarengane (injustice) kandi Imana yanga kurenganya;

>Gusenga ibigirwamana, gusenga abantu, gukorana n’imyuka mibi,
Hari n’ibindi byinshi
Ibi byose byerekana ukwangirika kwimitekerereze ya muntu.

Mu byatumye isi ya kera irimbuka nuko imitekerereze yab’icyo gihe yari yangiritse.
(Itangiriro 6:5).
Ibi n’ibyo bizatuma Babuloni yuy’umunsi irimbuka.

Iri jambo maraya rishushanya Babuloni (irembo ry’ibigirwamana) twabonye ko riva kuri Babeli bishatse kuvuga kunyuranya cg kuvanga (confusion), kwanduza, ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka bigendeye ku nyigisho zihakana inyigisho nzima.

Muri iki gihe Babuloni igereranywa n’ubuhemu imbere y’Imana n’ukwivanga kuzuye.
Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 17:1b tubona ko Babuloni yagereranijwe na maraya wicaye ku mazi magari igomba guhanwa. Aya mazi magari n’amahanga menshi cg abantu benshi bari munsi y’ubutware bw’ubwami bw’i Roma.
Ubu busambanyi twabonye ko ari ugusenga ibindi bitari Uwiteka Imana.

Tubona ko abami bo mu isi basambanaga nawe ndetse akabatereka n’inzoga ariyo busambanyi bwe (Ibyahishuwe 17:2).

Aba bami bemeraga amategeko bahabwa na Roma aka yari ayo kugomera Imana.

Umugore wicaye ku nyamaswa itukura (17:3)
Ubutayu buvugwa aha ni aho abera barindirwa(12:6,14).
Hakaba ari ni ahantu hazahanirwa abanzi b’abera (18:2,14).

Babuloni (Roma) n’ishusho y’ubusambanyi no gukururwa no gusenga ibigirwamana (Kuva 34:15).
Ibi babivuga bashingiye ko ubwami bw’ abaroma bwari bwarashayishije mu byaha kandi burangwa no guhakana Imana no kurwanya abizera.

Soma igice cya 2 urebe iby Inyamaswa itukura