- Haduka Inyamaswa ivuye mu nyanja/ Past Rwakunda Dominique
byah 13:1 Inyamaswa iva mu nyanja*
ivugwa bwa mbere muri 11:7 nkuko bamwe babivuga iyo nyamaswa ishushanya ubwami bw’uburoma .icyubahiro gikomeye cy’ubutegetsi bw’abantu .Abandi nabo bavuga ko ari Antikristo w’umuntu .abandi nabo bakomeza bavuga ko ari imbaraga zo mu buryo bwa politike zirwanya ubukristo zagaragaye mu bwami bw’abaroma bwo mu gihe cya pawulo zikaba zikomeje kubaho mu gihe turimo muburyo bunyuranye kdi zikanigaragaza mugihe cya nyuma cya Antikristo bikaba bifitanye isano n’inyamaswa Daniel yabonye mubice 7: 2-7
â– Ibyah 13:2 Ingwe …aruko …..Intare* Inyamaswa Yohana avuga zifite ibiziranga bimwe nizo Daniel avuga (Dan 7:4-6)
*Ibyah13:3 ukomeretse uruguma rwica* rurakira . bishimangira ubushobozi bwinshi bwo gusubirana imbaraga iyo nyamaswa ifite
â– Ibyah 13:5 Ihabwa* igikorwa gikozwe “Ihabwa ” kigaragara mu nyandiko y’ikigiriki Ku mirongo 5-7 incuro enye gishobora gushimangira ko iyo nyamaswa Ihabwa ububasha bwo kugira icyo ikora cg bikerekana ko iyo Inyamaswa ubwayo ikorera munsi y’ububasha ihabwa n’Imana
â– Ibyah13:8 igitabo cy’ubugingo* igitabo Imana yandikamo abayo kivugwa bwa mbere mu kuva 32:32 n’igitabo cyandikwamo abatuye mu bwami Bose gusiba izina muri iki gitabo byabaga bivuze ko atakaje ubwenegihugu (Philip 4:3)
â– Ibyah 13:11 indi nyamaswa izamuka iva mu butaka* nkuko bamwe babivuga ishushanya imbaraga z’idini zikorera abatware bo mu isi nkuko abandi nabo babivuga ni umuhanuzi w’ibinyoma ubwe .Amahembe abiri nkay’umwana w’intama igerageza kugaragara nkicishije macye kdi ikaba ntacyo itwaye ivuga nk’ikiyoka Yesu yabivuzeho Mat 7:15 kubyerekeye amasega aryana aza yitwikiriye uruhu rw’intama
â– _Ibyah 13:12 itegekesha ububasha bwose bwa yayindi ya mbere* aha ubutatu bwa satani buruzuye Inyamaswa iva mubutaka iri munsi y’ububasha bw’iyavuye mu nyanja iya nyuma iri munsi y’ububasha bw’ikiyoka .Satani imbaraga zo muburyo bw’isi akaba anarwanya ibyo kuyoboka Imana (cg satani ,Antikristo, ni umuhanuzi w’ibinyoma ) yifatanya mu kurwanya ishingiro ry’Imana Data ,Umwana n’Umwuka
â– Ibyah 13:15 kivuge* kwizera ko ibishushanyo bishobora kuvuga byari bifite ibihamya byinshi mubavanganzo bwo mubihe bya cyera vantilokwizimu ni ubundi buryo bw’ubushukanyi bwari bwogeye hose
â– Ibyah 13:16 ikimenyetso* aho cyaba gikomoka hose gishobora kuba ari ikiranga imbata cg abasirikari b’abanzi gushyira ikimenyetso n’ikirango Ku nyandiko z’ubutegetsi cg ikimenyetso cy’umusaraba Ku gahanga k’umukristo .bigaragara ko ikimenyetso cy’inyamaswa gishushanya gukurikiza ibyo Gusenga umwami mu minsi ya Antikristo kizaba aricyo ikimenyetso nyacyo kigaragaza inkoramutima nyayo cyigana icyo gushyira ikimenyetso Ku bagaragu b’Imana bavugwa mu gice cya 7
* *Ibyah 13 : 18 maganatandatu na mirongwitandatu na gatandatu 666* uburyo bunyuranye bwo gushyira iyo mibare isanzwe bwavuyemo amazina nka Eyansasi,Leyitino,na Nero kayisari abandi bafata 666 nk’ikimenyetso cy’ubutatu bwa satani no kutuzura.buri mubare ujya y’umubare wuzuye 7