- *IBYAHISHUWE IGICE CYA 12 PAST RWAKUNDA DOMINIQUE*
- IBY UMUGORE N IKIYOKA
*👉🏻Ibyah 12:1 umugore Mu mvugo zijimije mu bitabo bya Apokalibutike bakoresha umugore* bashaka kuvuga ubwoko runaka ,mu iki gice cya 12 tuhasanga umugore ufite inyenyeri arwana n’inzoka mu bakatorike bavuga ko ari Bikiramariya ,Abayuda bo baravuga ngo buriya ni ubwoko bwa Israel ,Abakristo bo bavuga ko uriya mugore ashushanya itorero rya gikristo rirwana na satani .uko byagenda kose aba batatu baba bavuga ukuri kuko mu gishushanyo cy’umugore Bose barimo .mu bitabo bya Apokalibutuke habamo abagore babiri tuzabibona mu gice cya 17 no mu cya 18 harimo undi mugore ariko Wa Maraya .
*11:2 Atakishwa no kuramukwa* Isirayeli nk’umugore w’ingumba ,kuba ingumba cyabaga ari igitutsi gikomeye ,n’ishyano rikomeye ryagwiriraga umugore mu gihe yabaga ageze muzabukuru yabaga yihebye cyane nka Nawomi ,Kubera kubura umwitaho aha kuramukwa ushatse wavuga ko bivuga gutabarwa kuva mu mibabaro kugeza kugucungurwa
*12:3Ikiyoka kinini gitukura* Hari aho iki kiyoka cyitwa Lewiyatani ,setifoni cg ingona itukura ,bikaba byarakunda kugereranwa n’abanzi b’Imana n’aba isirayeli .
*12:5 Umwana w’umuhungu* ni Mesiya .Inkoni y’icyuma :N’icyimenyetso kigaragaza imbaraga z’ubutegetsi bwe .Arasahurwa ajyanwa Ku Mana ….ni ukuzamurwa kwa kristo .
*12:6 Mu butayu* si ahantu humagaye ni ahantu h’ubuhungiro bwo mu buryo bw’umwuka *.Iminsi igihumbi na magabiri na mirongwitandatu* = imyaka 3.5 iyi minsi tuyibukiranyije Daniel nawe yayivuzeho mu bice 7 umurongo wa 25 havuga Ku igihe ,ibihe n’igice cy’igihe (igihe = umwaka 1,Ibihe = imyaka 2 ,igice cy’igihe n’igice cy’umwaka byose bikaba imyaka 3.5 ahandi bavuga amezi 42 nayo ahwanye n’imyaka itatu n’igice
*12:7 Mikayeli* ni Malayika Mukuru unesha satani murugamba rwo mu ijuru muri Dan 12:1 niwe urinda abisirayeli akaba ari nawe uzayibatura mu mubabaro wo mu minsi y’imperuka
*12:9 ikiyoka kijugunwa mu isi* si uguca satani mu ijuru ahubwo ni ukwirukanwa kwe kwa nyuma iyo ikaba ariyo mpamvu azagira ubugome bukabije mu bihe bye bya nyuma
*12:10 umurezi* mu bushizi bw’amanga ashinja umuntu Imana ishima.nta wundi ni satani
✝muri macye igice cya 12 cy’ibyahishuwe twakirezuma muburyo butatu
– umugore wambaye izuba ,ukwezi munsi y’ibirenge ,yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi nebyiri ,aha twavuga ko uyu mugore iri torero rifite Yesu nkumuyobozi waryo ariwe zuba ryo gukiranuka (Malaki 3:20) kubera ko yambaye izuba bisobanuye ko gukiranuka kwa Yesu ariwo mwambaro nyakuri w’itorero ibi bitandukanye n’abagore dusanga muri Yesaya 4:1 biremera iyabo myambaro
Ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye ubusanzwe ukwezi gukomora urumuri Ku izuba : Itorero rifite ibyanditswe byera kdi nibyo biriyobora *ijambo ryawe n’itabaza ry’ibirenge byanjye ni umucyo umurikira inzira zanjye* zab 119:105 umwizera wese agomba gushinga ikirenge (intekerezo ) ahabanje kumurikirwa ni Umucyo wo mu ijuru
Yari yambaye Ku mutwe ikamba ry’inyenyeri 12 umuryango w’abisiraheli wari ufite imiryango 12 na Yesu yatoranije intumwa 12 itorero nyakuri rigomba kuba ryubakiye ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi kdi bafite inkomoko muri Israel (Abefeso 2:20) kdi urwo rufatiro ni kristo
Nkuko igice cyose kibigaragaza uyu mugore (itorero ) afite satani umwanga ugereranwa n’ikiyoka (Dragon ) ariko Mikayire atabarira kumurwanya kdi aramunesha aherako acibwa Mu ijuru ,Imana yashyize urwango hagati ye ni uyu mugore itang 3:15 kdi na nyuma yo kuneshwa uyu mugome yahize kuzakomeza kurwanya Abo murubyaro rwe basigaye mubindi bice tuzareeba uko cyatsinzwe burundu izina ryImama rihabwe icyubahiro narangiza mvuga ngo satani yaratsinzwe kdi azahora atsindwa ibihe byose mu izina rya Yesu amen
Past Dominic