Ibyahishuwe Igice cya 11/ Rev Mugiraneza
Igice cya 11 kigereranwa n’amapata ari hagati y’igice cya 8 ni 9 havuga Ibijyanye n’impanda 6 (tukaba twarabyize ubuherutse) no hagati y’igice cya 12 na 13 havuga ubwami bwa AntiKristo.
Iki gice kitubwira ibizabera i Yerusalemu muri Isirayeli hanyuma isi yose ikabibera umuhamya (11:1-14) bikazabanziriza kuza ku Mwami w’abami (11:15-19).
Ibyahishuwe 11:1-2 Urusengero
Urubingo ni igikoresho kipima uburebure (Ezekiyeli 40:3-6; Matayo 11:7).
Uru rubingo rwasaga n’inkoni bivuga igihano.
Yohana yageze urusengero, igicaniro n’abasengeramo.
Aha aravuga isenyuka ry’urusengero ruzaba rw’ubatswe ku nshuro ya 4 i Yerusalemu. Icyo gihe yaba ari urusengero yaba ari umujyi wa Yerusalemu byose bizasenyuka. Kuko nyuma yo kwanduzwa na AntiKristo Yerusalemu izahinduka umurwa wo gukiranuka, umurwa wera wagenewe Nyagasani. (Zakariya 2:1-5).
Mbere y’uko uwo murwa wa Yerusalemu uhabwa ikuzo uzabanza kwigarurirwa na AntiKristo uziyita Imana. (Matayo 21:12-13; Malaki 3:1).
Ibyahishuwe 11:3-14 Abahamya babiri
Abahamya 2 bazahanura iminsi 1260 bambaye ibigunira. Iyi minsi ihwanye n’amezi 42. Icyo gihe abanyamahanga bazaribata umurwa wera.
Icyo gihe n’icyo cy’imyaka 3 1/2 kingana n’igihe umuhanuzi Eliya yakinze ijuru imvura ntigwe. (1 Abami 18:1-…).
Bibiliya igaragaza ko abahamya 2 ari ngombwa kugira ngo umuntu ashinjwe icyaha cyo kumwicisha hakenerwaga abahamya babiri (Gutegeka kwa Kabiri 17:6; 19:15).
Abo bahamya babiri umuhanuzi Zakariya 4:14 we avuga ko ari Josuwa na Zerobababeli. Imbere yabo hari hahagaze umusozi munini ariwo w’abamedi n’abaperisi….
Abahamya 2 ni bande?
Nk’uko Bibiliya ibitwereka, Yesu akiri hano ku isi yatumaga abigishwa babiri babiri.
Abasobanuzi bamwe bavuga ko ari: Henoki na Eliya.
Abandi bakavuga: Mose na Eliya.
Ariko ubu busobanuro ntabwo bihuza na Bibiliya (Abaheburayo 9:27).
Ntabwo bo bashobora kugaruka igihe cy’umuzuko kitaragera. Igihe Yesu yavugaga ibya Yohana, Eliya wagombaga kumubera integuza yababwiye ko ari Yohana Umubatiza waje ntibamumenya. (Matayo 11:14).
Ubusobanuro bwabo ni abahamya bafite ubutware (authority) bwo guhamya Kristo muri kiriya gihe kizaba kigoye cyo gukora kumugaragaro kwa AntiKristo.
Abo bahamya 2 bazaba ari ubutware (authority) kugira ngo habashe gukorwa ibyo bitangaza mu gihe cyose bazamara (iminsi 1260).
Aba bahamya bagereranwa n’abantu bose bazatinyuka guhamya Kristo icyo gihe.
Ibyahishuwe bavuga ko abo bahamya 2 ari ibiti bya Elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri bihagarara imbere y’umwami w’isi.
Urubingo rwari rufite amashusho 2 hamwe ni Urubingo ahandi rurasa n’inkoni.
Inkoni ni ibimenyetso by’ igihano.
Ibyahishuwe 11:7-8 Aba bahamya ni barangiza guhamya, bizagenda gute?
Aba bahamya bazicwa na AntiKristo. Kuko igihe cyose umuhanuzi yagwaga i Yerusalemu (Luka 13:33).
Icyo gihe Yerusalemu ntabwo izaba ikiri umurwa w’amahoro ahubwo uzahinduka ahantu h’intambara z’urudaca mu gihe cya AntiKristo na mbere y’aho izaba irimo ibyaha byinshi. Niyo mpamvu yagereranijwe na Sodomu na Egiputa.
Igihano cyahawe Sodomu kubera ibyaha by’indenga kamere.
Bibiliya igitanga ho urugero inshuro 20.
Yerusalemu na none yagereranijwe na Egiputa aho abana ba Isirayeli babaye mu buretwa imyaka 400 hagaragara nk’ ahantu ho guhanirwa (Yesaya 30:1-2;31:1; Yeremiya 42:15-22;43:8-13;44:12-14).
Icyo gihe abo bahamya 2 bazaba bapfuye, abatuye isi na AntiKristo bazakora umunsi mukuru.
Ibyahishuwe 11:9-10 Abantu bo mu isi yose baza gushungera imirambo igihe kingana n’iminsi itatu n’igice.
Urupfu rw’aba bahamya ruzatuma isi yishima. Icyo gihe bazanezerwa boherezanye amaturo. Bitewe ni urupfu rwabo kandi bazabura gihambwa (Zaburi 79:2-3).
Imirambo yaba bishwe kubera ikoranabuhanga rigezweho ubu, ishobora kuzanyuzwa kuri za Cameras za televisions, abanyamakuru babikwize mu isi yose hakoreshejwe za satellites. Kubera kubyishimira abatuye isi bazoherezanya impano. Kwishima bakohererezanya impano biri mu bigize umuco wa kiyuda w’igihe Bibiliya yandikwaga (Esiteri 9:19).
Iminsi itatu n’igice. Igihe gito kigereranya n’imyaka itatu n’igice, ariko ahandi iki gihe kigereranya n’igihe kitazwi. Icyo gihe imirambo yabahowe guhamya Yesu ntabwo izahambwa. Bitewe ni urwango abatubaha Imana bazaba bafitiye “Itorero n’ijambo ry’Imana” abubaha Imana bazicwa be guhambwa (Zaburi 79).
Icyo gihe bazirengagiza itegeko rirebana n’isuku aho ritegeka ko intumbi igomba kurara ihambwe kugira ngo itanduza igihugu. (Gutegeka kwa Kabiri 21:22-23).
Ibi bisobanuye ko abapfuye bose mu gihe cyo guhorwa guhamya Kristo bazazuka. Ibi tubyemezwa nuko Kristo bamwishe ariko ku munsi wa gatatu akazuka.
Ibyahishuwe 11:11-14 Abahamya bishwe bazuka bigatera ubwoba abari ku isi bose babibonye. Bazamuka bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
Kimwe cya cumi cy’umudugudu kiragwa. Hapfa abantu ibihumbi birindwi. Ishyano rya kabiri rirashira hitegurwa irya gatatu.
Ibi byo kwinjirwamo n’umwuka bakazuka, umuhanuzi Ezekiyeli yabitegetswe ubwo yagombaga guhanurira amagufwa yumwe akaba mazima. (Ezekiyeli 37:5, 10).
Uku kuzamuka bajya mu ijuru Pawulo abivuga yerekana uko Itorero rizazamuka abapfuye bizera Kristo bakazuka abazaba bakiriho bagahindurwa hakabaho gusanganira umwami mu kirere. (1 Abatesaloniki 4:16-17).
Igishyitsi (umutingito) (Ezekiyeli 38:19) giha icyubahiro Imana. Aha umuhanuzi Zakariya ahamya ko iki gishyitsi kizanyeganyeza umujyi wa Yerusalemu ndetse ni umusozi Elayono ugasadukamo kabiri. (Zakariya 14:4).
Iki gishyitsi gishyiraho itandukaniro rya Kristo na AntiKristo kuko cyemeza ko Yesu Kristo ari we Mwami w’ukuri.
Uku kurimbuka ku ibihumbi birindwi byinangiye kugereranwa n’ibihumbi birindwi byikomeje ku Mana mugihe cy’umuhanuzi Eliya ntibipfukamire Bayali Imana yahaye agaciro abo bantu bayo. Amen.
Uku gupfa ku ibihumbi birindwi kwerekana ko Imana ishobora byose kandi ihana icyaha. Niyo cyaba gihuriweho ni abantu benshi.
Ishyano rya mbere riboneka mugitabo cy’ Ibyahishuwe 9:2-12 aho hafunguwe urwobo rw’ikuzimu hakavamo inzige zigakwira isi yose.
Ishyano rya kabiri ni igishyitsi kizanyeganyeza i Yerusalemu nyuma y’iminsi 1260 y’abahamya babiri. (Ibyahishuwe 11:14).
Ishyano rya gatatu n’igihe gishya cy’imyaka 1260 aho Satani azarwanya Isirayeli. (Ibyahishuwe 12:6, 14).
Igihe cyose kingana ni imyaka 7 bingana n’ibyumweru 70 byo mu gitabo cya Daniyeli 9:27.
Ibyahishuwe 11:15-19 Marayika avuza Impanda ya karindwi. Iki ni igihe cy’ubwami bwa Yesu aje kwima ingoma ye y’imyaka 1000 hano ku isi. Ibi bitwinjiza mu gice cya 19. Igice cya 12 kugeza 18 kitubwira uko ibintu bizaba bimeze mugihe cy’umubabaro ukomeye (grande tribulation) ibi kandi bikazaba mbere yuko impanda ya 7 ivuzwa.
Dore ibiteganywa kuba mbere ko impanda ya 7 ivuzwa:
Ubwami bwa Antikristo n’ibimenyetso bivuye mu ijuru bizaburanga (igice cya 12 na 13).
Iyerekwa rijyanye n’ibyo mu ijuru (igice cya 14 na 15).
Urubanza rw’Imana ku isi (Igice cya 16-18).
Igihe impanda ya 7 izavuga ubukwe bw’umwana w’intama w’Imana buzaba bwabaye (Ibyahishuwe 19:7-9).
✔ Ijwi rikomeye ryo rivuga kwicazwa mu ntebe ku Mwami w’abami ariwe Kristo.
Ijuru rizakinguka imbere ya Kristo wazamutse ku ifarashi y’umweru. Akazaba aje mu isi kuyibera umutware. (2 Samuel 15:10; 1 Abami1:39; Zaburi 2:6).
Ingoma ye izarangwa n’amahoro no gukiranuka abantu babeho mubuzima bwiza.
Ibyahishuwe 11:19 Urusengero rw’Imana rukinguka >>>bivuze ngo abantu bose bashobora kwinjiramo kandi Imana ntishobora kwibagirwa Isirayeli niyo mpamvu haboneka isanduku y’Isezerano. Muri make turavuga ngo Imana irakiranuka ku bwoko bwayo ihora ari iyo kwizerwa.
Icyo gihe icyubahiro cy’Imana kizabonekera abantu bayo kumugaragaro nk’uko cyajyaga kigaragarira ku buturo bwera (Tabernacle) mu butayu.
Icyo gihe Imana izakomeza isezerano ryayo riruta iryo mu isezerano rya Kera. (Yeremiya 31:31-34).
Iyi sanduku y’Isezerano iboneka mu rusengero rushya mu ijuru n’inshya itandukanye ni sanduku y’Isezerano yo kubwa Mose.
Ibi bikaba bidutegurira kumva neza igice cya 12 na 13 aho uruhare rwa Isirayeli rugaragara cyane.
Imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi. Bigaragaza umujinya w’Imana ku banzi b’ubwoko bwayo.
Komeza kuba maso no gusenga, wezwe kugira ngo utazatungurwa no gusohora kw’ibi bihe.
Imana ibahe umugisha.
Rev. MUGIRANEZA J BAPTISTA