*IBYAHISHUWE 15: IBYAGO BIRINDWI BY’IMPERUKA
☆Ibyah 15:1-2
Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by’imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w’Imana wuzurira. Mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana,
☆Nubwo umutwe w’icyi gice cya 15 cy’ibyahishuwe uvuga ko ari ibyago birindwi by’imperuka ; ibi byago tubisanga mu gice gikurikira icyi ari cyo cya 16.
☆Ikindi nakwibutsa ni uko ibi byago bikabije bizaba Itorero ryaratashye ariko ku isi hazaba hakiri abantu .
○Ni byiza ko twakira Yesu tukamaramaza kumukurikira kugira ngo ni agaruka tuzumve impanda tuzamusanganire .
○Ni usoma neza iki gice ndetse ugakurikira ibyo ngiye kuvuga urarushaho gusobanukirwa .
○Reka twinjire mu mwanya wo gusobanura umurongo ku wundi :
○Umurongo wa mbere: Yohana yabonye Abamalayika barindwi bafite ibyago birindwi kandi by’imperuka . Icyago cya karindwi ni cyo kizarangiza isi ndetse n’i kibi .
○Umurongo wa kabiri : Yohana yabonye abatabarutse bahagaze ku nyanja y’ibirahuri bari baranesheje .
Iyi Nyanja ngo yari ivanze n’umuriro byari bisobanuye umujinya w’Imana ndetse no guca iteka kwayo .
○Nkwibutse ko mu ijuru nta nyanja ibayo .
.
Yohana we ibyo yabonaga yarabyandikaga hanyuma kugira ngo abo yandikira babyumve byamusabaga rimwe na rimwe kugereranya ibyo arimo kubona n’ibyo abantu basanzwe bazi mu isi .
○Umurongo wa gatatu : Abo banesheje yabonaga barimo kuririmba indirimbo ya Mose ni iy’Umwana w’Intama .
Iyo usomye Kuva 15 uhasanga iyi ndirimbo ya Mose Abisiraheri baririmbye bizihiza kubohorwa kwabo mu maboko ya Farawo ndetse n’inyanja itukura Imana yari ibambukije;
iyi ndirimbo bakundaga kuyiririmba ku migoroba ku munsi w’isabato mu isinagogi kugira ngo bizihize gutabarwa kwabo.
Iyi ndirimbo y’Umwana w’Intama yo ntabwo yari yaririmbwa ; izaririmbwa n’abacunguwe n’amaraso ya Yesu bakurwa mu butware bwa Satani bavuga ubutwari bwa Yesu .
Nyuma yo kunesha hazaririmbwa bene izi ndirimbo .
○Umurongo wa kane : uyu murongo urakomeza gusingiza ubutwari bw’Imana .
Uyu murongo uragaragaza ko n’abantu batemera Imana ko hari igihe bazayemera babonye ibyo ikoze ariko abo bizabaho ku munsi w’imperuka batarayizeye mbere ntacyo bizabamarira .
Niyo mpamvu dukwiriye gukizwa hakiri kare .
●Umurongo wa gatanu : Yohana yabonye urusengero rw’ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye . Ibi bitwibutsa igihe Imana yabwiraga Mose ngo azubake ihema hagati mu bwoko bw’Imana kandi ngo akurikije ikitegererezo yari yabonye mu ijuru .
●Ibi byari bisobanuye ukubaho kw’Imana mu bwoko bwayo .
👆👆👆 Ibi bisobanuye ubuturo bwera bw’Imana .
Impamvu ryitwaga ihema ryo guhamya ni uko ryari ririmo ibisate bibiri byanditseho amategeko ari byo byitwaga ibihamya .
●Umurongo wa gatandatu : Nibwo yabonye ba bamalayila bari bafite ibyago birindwi by’imperuka . Imiterere y’imyambaro yabo ishushanya kwera , gutungana n’ubwiza butagira ikizinga . Umwotsi yabonye wo usobanura icyubahiro n’ubushobozi by’Imana .
Umurongo wa karindwi : Kimwe mu bizima cyahise giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi z’izahabu , zuzuye umujinya w’Imana ihoraho iteka ryose .
Ibijyanye n’izi nzabya bizarushaho gusobanuka mu gice cya 16 ariko hano icyo twavuga ni inzabya zakoreshwaga mu rusengero rwa mbere mu mihango y’ubutambyi .
●Aha rero abanze kunywa ku gikombe cy’agakiza bazanywa umujinya w’Imana . Kandi nituvuga hano umujinya w’Imana abantu tugomba kwibuka ko uyu munsi abantu bakora ibibi Imana ikabareka ngo ahari bihane ariko iki gihe izaba yaje guhana ikibi ndetse n’abagikora banze kuyumvira .
🕎Umurongo wa munane: Yohana yabonye urusengero rwuzura umwotsi bisobanuye ubwiza n’icyibahiro cy’Imana . Kuvuga ko nta muntu wabashije kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by’Abamalayika byarangiriye bisobanuye ubushobozi bw’Imana bidasanzwe .
Mu gusoza nagusaba gusenga no kuba maso ukezwa kugira ngo uzabe mu banesheje.
Yesu aguhe umugisha
Past Gatanazi Justin