Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa gikristo christiantoday.com, ngo hari ibyaha usanga abakristu batagiha agaciro ndetse bamwe batanatinya gukora. Akenshi usanga bimwe byitwa ko byoroheje ariko nubwo byarutanwa igihe cyose ni uguhemukira Imanan.
Iki gitangazamakuru, kivuga ko abakristu bamwe na bamwe hari ibyaha bagira ibikomeye cyane, ibindi bakabiha agaciro gake, cyangwa bakabyoroshya.
Ibyo ngo bita ibikomeye cyane, ni nk’ubusambayi, ubwicanyi, ubupfumu, ubujura, ubutinganyi, uburaya…
Dore ibyo iki gitangazamakuru gisanga abakristu batagiha agaciro:
Kurahira bya buri kanya
Ujya kumva ukumva umukristo indahiro yazimazeyo arahira benewabo. Akantu kose ugatondeka amazina y’ibisekuru by’iwanyu ngo ukunde wumvishe abo ubwira ukuri. Hari n’igihe rero umuntu aba arahira Imana mu bintu bitanafite umurongo na gato akirengagiza ko batayivuga mu busa busa.
Bibiliya igira iti, “…ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi…ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’ kugira ngo mudacirwaho iteka.”
Kuryamana mbere yo gushyingirwa
Iki cyaha ahanini cyarorohejwe ku benda gushakana kitwa “gutanga avanse.” Nyamara nacyo ni ubusambanyi.
Ubukwe bukwiye kubahwa n’abantu bose. Birababaza kubona abakristo bashyingiwe nyuma y’amezi 2 ngo dusubire kureba umwana. Ukibaza ari ubwo bw’ikihe kiremwa bikagucanga ariko ni uguhemukira Imana no kuyobora ubugingo bwawe gihenomu.
Amagambo y’amanjwe
Iki kigaragara cyane igihe abantu baba batera urwenya; ugasanga kuvuga amagambo adakwiye ntacyo bitwaye. Hari n’ibyiswe umunsi wo kubeshya, ugasanga n’abakristu bawubahiriza.
Ubundi ijambo ryose umuntu avuga azaribazwa. Nta mukristo wo guteranya abantu ababwira ubusa, dukwiye kubwirana Zaburi n’ibihimbano by’Umwuka, tukava mu bwiza tujya mu bundi.
Gukina urusimbi
Hari igihe gukina urusimbi byafatwaga nk’icyaha giherekezwa n’ibindi byaha: urugomo, kurwana, uburiganya… ariko kuri ubu, usanga ntacyo rukibwiye abantu.
Uretse ibi hari n’ibindi byinshi bitandukanye byo kwirindwa bidakwiye umukozi w’Imana isi ya none ishaka kureberaho uko bakizwa (Ubusinzi, Kugwa ivutu, Umururumba, n’ibndi
Ibi ni ibya buri wese kubizirikana kugira ngo tujye tuva mu bwiza tujya mu bundi.
YEWE IMANA ITUBABARIRE IBINUKURIPE UBUNDI ABANTU TWICIRIYE INZIRA ZINYOROSHYO IBAZE KUBA NARIRINZE UBUSAMBANYI NKARIMBUZWA NAKANTU KA FEKE MBEGA IMANA ITWEZE PE UMUKOZI WIMANA RWOSE HABWUMUGISHA IBYUVUZE NUKURI
Imana idutabare
Yebaba weeee ibyaha ni byinshi pee. urusimbi rwose abantu barukina barwejeje,kurahira byo hari n’abatazi icyo ijambo ry’Imana ribivugaho !!!