Ibuka ushime

1 Abatesaloniki 5:18- mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
Uno ni umunsi udasanzwe. Ni wo munsi wonyine wo muri 2018 utwinjiza muri 2019.

Hari ibintu 6 nibutsa buri wese bijyanye no gushima Imana:

1) Imana yaguhaye impano y’iminsi 365 yo kubaho muri 2018, waba warakoresheje nibura umunsi 1 uyishima? Ibuka ushime!

2) Iyo ushimye Imana uba ukoze umwihariko. Mwibuke inkuru y’ababembe 10 bakize hagashima 1gusa! Nzi neza ko benshi barara mu tubare, benshi basinda kuri uno munsi aho gushima Imana. Wowe ibuka ushime ukore umwihariko.

3) Uko byari bimeze kose muri 2018 ushime Imana. Niba 2018 warabaye umwaka mwiza, ubishimire Imana yabikoze. Niba waranabaye umwaka mubi kuri wowe, ushime Imana ko:
– umwaka mubi urangiye,
– ko atariko byahoze kera kose,
– ko atariko bizamera muri 2019!

4) Ibuka ko uriho. Kuba uriho ni impamvu yo gushima. Ntabwo kubaho byahawe bose uyu mwaka. Ibuka abapfuye ushime ko uriho.

5) Birashoboka ko hari ibyo wifuzaga utabonye muri 2018, hari ibyo wasengeye utaboneye igisubizo. Ibuka ariko ko hari imigisha itabarika utasabye ariko wahawe.

6) Wibuke gutura Imana ituro mu gihe ushima. Aho ujya mu materaniro none, ujyane ituro ry’ishimwe. Nicyo kintu kinini wakorera Imana. Uyikurire ubwatsi kubyo yakoze.

Umwaka mushya muhire wa 2019!

ABABISHOBOYE MUZE TUBANE KU RUSENGERO RWA FOURSQUARE KIMIRONKO MU MASENGESHO ASOZA UMWAKA ATANGIRA NONE TARIKI 31st SAA TATU Z’IJORO.

 

Umwigisha: by Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko