Kuki gushyira mu bikorwa ibyo twiga mu Ijambo ry’Imana bitugora? Imwe mu mpamvu zibitera ni uko gukora ibikwiriye bisaba kwicisha bugufi, kandi gukomeza kwicisha bugufi bikaba bitoroha.
Muri iyi “minsi y’imperuka” dukikijwe n’abantu “bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru,” kandi “batamenya kwifata” (2 Tim 3:1-3). Twe abagaragu b’Imana tuzi rwose ko ingeso nk’izo ari mbi. Ariko hari igihe bisa n’aho abazifite ari bo bagera kuri byinshi kandi ukabona bishimye, ibyo bikaba byatuma twumva tubagiriye ishyari (Zab 37:1; 73:3).
Hari n’igihe umuntu ashobora kwibaza ati: “Ese gushyira abandi mu mwanya wa mbere hari icyo bimaze? Ese ninitwara ‘nk’umuto,’ abantu ntibazansuzugura” (Luka 9:48)? Iyo tutirinze ingeso y’ubwikunde iranga abantu bo muri iyi si, bishobora gutuma tudakomeza kubana neza n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi n’abandi ntibabone ko turi Abakristo b’ukuri.
Icyagufasha gukomeza kwicisha bugufi ni ukwigira ku bagaragu b’Imana bavugwa bavugwa muri Bibiliya nka ba Dawidi, intumwa Pawulo, Yosefu n’abandi.
Nka Dawidi azwiho kuba yarahangaye umugabo munini witwaga Goliyati (ibi tubisanga mw’isezerano rya kera), ni umwe mu bantu b’Imana twakwigiraho guca bugufi imbere y’Imana. Yaje yicishije bugufi cyane arahaguruka ahangara umwanzi Goliyati, hanyuma yicara y’ubwami (kwima ingoma).
Soma Zaburi 8:3-4 “Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, Gutsindisha abanzi bawe, Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo.”
Pawulo nawe yicishije bugufi kandi yari umunyabwenge abantu bose bemeraga.
Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha. Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw’Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w’Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by’amategeko. Ku by’ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo.
Kumurongo wa 7 niho hagaragaza ukwicisha vugufi kwe aho yemeye kwigomwa byinshi ku bwa Kristo, hagira hati: “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo.”
Kwicisha bugufi nubwo bigoye bamwe muri iyi minsi, ariko kwigira ku batubanjirije bavugwa muri Bibiliya (abo tumaze kuvuga n’abandi tutavuze) bishobora kuzagufasha gushobora kwicisha bugufi.