Mu kiganiro duherutse twari twarebye abo twise ba “MBERE NA MBERE NJYEWE” ndetse tunarebera hamwe ibibaranga, turakomeza turebera hamwe ikindi gikomeye kibuza umuntu kugira inshuti zihamye mu buzima kandi ariwe biturutseho. UYU TUMWITA ” NDIBABARIYE” self-pity”
6. NDIBABARIYE “Self-pity”
Uyu muntu atekereza kandi yibwira ko mw’isi yose ariwe wa mbere ufite ibibazo byinshi kurusha abandi bose kw’isi yose. Atangira kuvuga aganya, arira akarangiza atera impuhwe kandi ibyo abikora ubuzima bwe bwose. ashima gake, nta magambo akomeza abandi agira ahubwo ahora ashaka ko bose bamukomeza kandi bakamuririra kuko yiyumvamo ko ariwe ugowe gusa, ntabwo afasha abandi na rimwe, ntawe akomeza numwe, ahora ashakashaka gufashwa no gukomezwa we ubwe.
A. Ibirangaba ndibabariye
a.i. Nta jambo rikomeza abandi agira
Kuko yibwira ko ari we ubabaye gusa kw’isi yose, nta muntu uri mu ngorane wamwegera ngo amushakeho inkomezi. Reka nse nkukora ikiganiro na ndibabariye mu gihe nari musanze mfite akabazo nifuza kubona uwo tukaganira kuko bibaho mu buzima.
Njyewe: mwiriwe ndibabariye we
Ndibabariye: twiriwe se bya hehe, hakirirwa abandi njyewe undeke, izuba ryabyukiye iwanjye, imvura nayo niho yabanjirije, indwara zose niho zibarirwa, nawe ngo niriwe winshinyagurira.
Njyewe: nari nje kukubwira ko banyibye ngo ungire inama
Ndibabariye: Bari bakwiba se! uzi ibyo bankoze mu minsi ishize none nawe uritakisha, ninjye bibye naho wowe bagukinishije.
Umubwira ikibazo ufite we akakwereka ko afite nkabyo ukubye karindwi.
Yego twese mu buzima tugira ibibazo ariko hari ubwo uba ukenewe ngo nawe ukomeze abandi .
Ef 4:29 “Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha”.
Umuntu ubaho atura abandi umubababro we mu gihe we adashobora kugira uwo yongeramo imbaraga, abantu baramuhunga.
a.ii. Amaso ye abona ibibi gusa
Kuganira nuyu muntu birarushya kuko kuri we nta kintu kizima kibaho, yumva ko nta muntu uzi akababaro afite, yewe agera naho yemeza abantu ko Imana itamwumva, ibyiza byamubayeho ntabibona ntanabivuga avuga ibibi gusa.
Iyo akubwira ibya Bibiliya akubwira anakwereka abantu bakoze ibitari byiza gusa niyo baba hari ibyiza bakoze byo ntabivuga.
Umunsi umwe ndibabariye ngo yaciye mu nzira ahantu mw’ishyamba maze arisohotsemo bamubaza icyo yaribonyemo, maze abara inkuru ati”inzira yose yari amahwa gusa gusa…..” baramubaza bati ese nta n’akarabyo na kamwe karimo? Nawe ati” hari uturabo ariko twivugire iby’amahwa yanyishe iby’indabo tubyihorere”.
Mu buzima twese turababara tugahura n’ibibazo byinshi ariko na none tujya tunabona n’ibyiza. Nk’abana b’Imana bizera, abantu badukeneyeho inkomezi kuko “Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. 1 Abakorinto 10:13, nuko rero dukwiye no kwiga kuririmbira no guhimbariza Imana hagati mu buribwe bw’ibibazo, kuko ibyo bituma abandi babirimo babona imbaraga z’Imana, ngiryo ibanga Pawulp yari azi cyane. “Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago. Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, Ibyakozwe 15:23-34
a.iii. Yifuza kumvwa ntiyifuza kumva abandi
Nibyiza ko twikorerana imitwaro nkuko bibiliya ibidusaba ariko si abandi bikorera iyawe gusa, sibyiza ko agahinda kaguherana bituma utabona ko n’abandi bababaye, kandi ko Imana ishobora kugukoresha mu kubafasha, nubwo waba ubabaye kubarusha nkuko ubyibwira. Hariho inkuru y’umukobwa n’umuhungu bakundanye, umukobwa akaba yarapfushije umubyeyi umwe, umuhungu we akaba yari abafite bombi nuko wa musore aza kurwaza nyina. Kuko ntawundi yari afite yabwira agahinda yirukiye kukabwira wa mukobwa ati “uziko Mama arwaye”. Icyababaje umusore ndetse bikabaviramo gutandukana, nuko mu gihe yari amaze kubwira umukobwa ko ababaye kuko arwajije nyina, undi yahise amubwira ati « reka guteta ahongaho, ko arwaye se gusa niba nawe urumufite, jya kuriririra ahandi, njye urabona ntacecetse» urumva bari gukomeza gukundana bate kandi umukobwa adashaka kwemera ko mugenzi we nawe ababaye ?
Muri Bibiliya harimo abasore benshi nkunda, na Yozefu arimo, kuko mu gihe yari muri gereza kwa Potifari afunzwe azira ubusa, agahinda ntikamuheranye ngo areke gufasha abandi, nicyo cyatumye abona agahinda kagaragaraga mu maso h’izindi mfungwa bari kumwe, maze anemeza abo bari bafunze kuko bari barose inzozi, ababwira ko Imana ibasha kumukoresha mu gusobanura inzozi zabo, atega amatwi barazimubwira, yihanganira akababro we yari afite ubwe, afasha abandi, arazisobanurira kandi iyo niyo yari inzira yo kubohorwa kwa Yozefu (Itangiriro 40 :7-8)
Nkuko ukenyeye kwegera umuntu ngo agukomeze, anaguhumurize burya niko hari abandi nawe wabasha gukomeza, umuntu uhora aganya gusa, aca abandi intege abantu baramuhunga.
wikwihugiraho gusa, reka Imana igukoreshe ndetse n’umubabaro wawe wahindukamo imbaraga zo gufasha abandi. Tekereza kuri iri jambo
Dushimire Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristo. Ni yo mubyeyi nyir’impuhwe, ni Imana ihumuriza abayo uko byamera kose. Ni yo iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe dushobore guhumuriza abandi bayafite bose, tubahumuriza uko natwe Imana yaduhumurije. 2 Abakorinto 1: 3-4
Pst Kazura B.Jules
Amina