3. NDIHAGIJE (Self Sufficient)
• uyu ndihagije iyo yirebye abona hari aho yageze, ibyo bikamutera kwibwira ko afite ubushobozi kuri ejo hazaza, uko ni ukwibeshya. Ni abantu bagira amagambo akarishye cyane, kuko abona abantu bose nkabamuri munsi, yibwira ko hari ibyo atunze, hari ubwenge azi bukomeye, hari aho ageze, muri make asa nkaho ntacyo akeneye ku bandi. Ko babereyeho kuba ibikoresho bumugeza ku migambi ye yo kwikunda kuruta byose ariko ubujiji bwe buramushuka ariko ntarakamenya ko yiibeshya.
Imig 26:12 Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge? Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo.
1 Kor 8:2 Umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya
1 Kor 3:18 Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by’iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri.
Imig 28:11 Umukire yiyita umunyabwenge, Ariko umukene ujijutse aramugenzura akamuhinyura.
Mbahe urugero rwumwe rw’inkuru numvise kuri abo bumva bihagije :
Hari igihe kigeze kubaho, maze abantu bibwira ko bafite aho bageze, bakajya basuzugura ndetse bamwe bakanga no kwitaba numero za Telefoni icyo gihe bari barazihaye akazina k’akabyiniriro ngo ni mano y’inanga , umunsi umwe muri abo yagiye ku kazi, inzu ye itangira gushya maze umukozi wo mu rugo agerageza kumuhamagara ariko numero ye ikaba imwe muri izo banenaga, uwo mu Bosi areba numero imuhamagaye maze arivovota ati”nkaba baba bampamagara mfitanye gahunda ki nabo? Nguko rero, azagere mu rugo asange ibintu byakongotse ati” ko mutampamagaye” bamumenyesha ko bakoze ibishoboka byose ariko hakabura uwitaba telefoni aherako amenya ingaruka y’ubwirasi bwe.
Hari amazina y’ibitutsi birimo ubwirasi bamwe bahaye ibikenerwa mu buzima bimwe na bimwe, aha nibyo koko hari ababikora bikinira ariko hari n’ababivuga babikomeje: hari amazina ahabwa ibiribwa bimwe na bimwe ngo ntaho bazongera guhurira nabyo, inkweto zimwe na zimwe badashobora kuzongera kwambara mu buzima bwabo n’abazabakomokaho, ibitenge bimwe na bimwe…………………, usibye kubituka ko biri hasi bitagihuye nabo, barahindukira bakanasuzugura, bagatuka ndetse bagasebya abagifite ibyo bo bita ko barenze, yewe ba uretse gato ntaho uragera…………..
Nzakomeza mbagezaho ibiranga ba ndihagije.