Ibitangaza byabaye mu rupfu rwa Yesu/ Pastor Desire HABYARIMANA

Yesu ashimwe uyu munsi turaganira ku bitangaza byakoretse mu rupfu rwa Yesu sintekerezako naza kubivugaho byose ariko ndagerageza kuvuga kuri bike gusa!

 

  1. Yesu yakijije ugutwi k’umugaragu Petro yararangije gutema? Nahoze ntekereza iyaba njye nkagira Imana nkabona abaje kungirira nabi bagize ikibazo nari kubatabara? Ariko harimo inyigisho ko uwicisha inkota nawe izamwica. Burya ibintu dukora mu isi ni imbuto izo ubiba uzazisarura ukiriho kubw’iyo mpamvu witondere imbuto ubiba.

 

  1. Urupfu rwa Yesu rwatumye Herode na Pirato biyunga. Burya iyo twemeye gupfana na Yesu no kuzukana nawe abadukikije hari ubwo babigiriramo umugisha,
  2. Yesu ari ku musalaba umwenda ukinze ahera wacitsemo kabiri. Birasa nkaho Imana yari ikojeje isoni abatambyi kuko babesha abantu ko inyuma y’umwenda hari Imana kandi kuva kubwa Yeremiya nta sanduku baherukaga. Mwibukeko kera Isanduku yari ihagarariye kubaho kw’Imana. Ibindi bakoraga byari imihango gusa, Yesu yaraje ari igitambo ari n’umutambyi yagomba kwerekana ko ariwe byose byuzuriramo. Aho kubana n’Imana akenshi twubakira kwizera kwacu ku mihango y’amatorero gusa kandi iyo ntiyaguha ubugingo

 

  1. Hari umutwe w’abasirakare bavumvumbuye ko yari umwana w’Imana baramwizera icyo n’igitangaza (bamwe bavugako hari umwe muribo yahumutse ijisho kubwo amaraso arigiyemo), iyo ugize Imana ugahumuke amaso ukamumenya ku giti cyawe biba ari byiza. Mwibukeko hari abafite amaso yo kureba ariko ntibarebe.
  2. Igisambo cyakiriye agakiza kitigiye umubatizo ngo gitange n’amaturo ariko acyizeza ko babana muri Paladiso.

Kwizera Yesu ni ikintu cyingenzi tutagendeye ku mihango na discipline by’amadini, kwizera ni uguhindura imyumvire ugakizwa ibindi bigakurikiraho. Ikibabaje dufite abantu benshi batarizera Yesu nk’umukiza wabo buzura insengero buri cyumweru.

 

  1. Kuzuka kwa Yesu kwabaye igitangaza kuko hari yarinzwe byizewe igitare bagihomesheje kaburimbo, bumvaga babirangije. (ubushakashatsi bwakoze na USA na Israel buvuga ko ibuye ryari rikinze imva ryapima toni 2 na Magana atandatu) Ariko Marayika yarazindutse arikuraho Yesu arazuka. Inkuru nziza n’uko imbaraga zazuye Yesu zigikorera mu mitima y’abizera uziziye zazura ubuzima bwawe, mu mwuka, ubugingo n’umubiri.

 

  1. Yesu ntiyazutse wenyine yazukanye n’abera benshi kuva kuri Abeli kugera ku gisambo cyo ku musalaba, burya abapfana ibyiringiro bazazuka.

Ntabwo mbashije gushiraho imirongo ivuga ibi byose kubwo umwanya utankundiye nizera ko muri abantu bakuze basomye bibiliya, ikindi mvuze bike mubyakozwe ibindi murakomeza kubyongeraho.

Imana ibahe umugisha muri byose.

Umwigisha: Pastor Desire HABYARIMANA,

Desire@agakiza.org