IBITAMBO
1..Impamvu y’ibitambo
Kuva 29:38-46
Ijambo ry’Imana ritweretse uko yategetse ko ubwoko bwayo bwa Israel buzajya buyitambira ibitambo. Ku murongo wa 45-46
igaragaza impamvu y’ibyo bitambo:
“Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo. Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo.”
Aha haratubwira impamvu 2:
*-Kugirango Iture hagati muri bo*.
-Kugirango nabobamenye ko ndi Uwiteka Imana yabo
2.Amateka y’ibitambo*.
Itang. 8:20-22
Tubona Nowa arokotse umwuzure ahita atambira Uwiteka igitambo cya mbere cy’ishimwe. Nawe ahita arahira kutazongera kurimbuza isi amazi kandi asezeranya umugisha.
Itang.22:16-18
Aya magambo atwereka uburyo Abarahamu Yemeye gutamba Isaka umwana we w’ikinege nk’ahantu dusanga igitambo cya mbere gikomeye muri Bibiliya.
Tubona ko igikorwa Abrahamu yakoze cyamuhesheje kwemerwa ndetse agahabwa umugisha kandi tubonako ku gitambo ariho urukundo Abrahamu yakunze Imana yaruhamirije.
Aya kandi ni amwe mu mateka akomeye atwereka ko ibitambo byatangiye cyera.
Aya mateka atwigisha iki ku bitambo?
Aya mateka rero atwereka ko ibitambo ari uburyo umuntu akorera Imana umurimo cg agira icyo ayigomerwa(yigomwa kubwayo) agirango ayishimire(kuramya no kuyihimbaza)
imenye cg ayigaragarize urukundo ayikunda abyerekanishije ibikorwa.
Mugitabo cyo Kuva rero Imana yahaye abisirael itegeko ry’ibitambo kubera impamvu zo kugirango bashimire ibyo yabakoreye banayereke ko bayizi kandi bayikunda bitume iba hagati muri bo.
Amoko y’ibitambo
Kubara 28:1-39
Ibitambo byarimo amoko menshi ariko turareba make:
Ibitambo by’iminsi yose,
iby’isabato,
iby’imboneko z’ukwezi,
ibya Paska
,iby’umuganura,
ibyo kuwa1 w’ukwa 7,
kuwa 10,
kuwa 14,
kuwa 15-22/7.
-Muri aya moko y’ibitambo nkandi habagamo :
ibitambo by’ibyaha cg
gukuraho urubanza haba k’umuntu kugiti cye cyangwa muri rusange
, ibitambo by’uko uri amahoro,..(Abalewi 4:33;Abalewi 5:6;..)
3.Ibitambo byo mu isezerano ryakera bihurira he n’ibyo murishya*.
Abah.10:1″Ubwo amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.“`
Byari igocucu cy’ibizaba.
–
Abakolos.2:17 ”
kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo. ”
Mu isezerano rishya Kristo yabaye igitambo gisimbura byabindi byose byatwikwaga kuko byari igishushabyo (igicucu) cye igihe yatambaga umubiri we ku musaraba niho igitambo cyuzuye cyabonetse
Abaheb.10:5:”Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati”Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.““ ”
5.Intego y’igitambo cyuzuye ariwe Kristo
Intego yo gutambwa kwa Kristo igaruka ku ntego nkuru y’igitambo ariyo ko abantu bamenya Imana nayo igatura mu bantu nabo bakerekana urukundo n’icyubahiro cyayo.(Ibyah.5:9)“`
“Nuko baririmba indirimbo nshya bati”Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe“`
6.Umusozo*
*Igitambo cya Kristo kiba kigeze ku ntego iyo abakijijwe natwe duhindutse tukaba ibyaremwe bishya twitandukanije n’abisi no kwifuza kwayo, tugakorera Imana nkuko bikwiriye,tutaneshwa n’ikibi ahubwo tukakineshesha icyiza*.
(Abaroma 12:1-2Imana1)
Imana ibafashe mbifurije kuba ibitambo bizima byera nkuko mu isoza ry’urugendo rwa Paul yagize ati:
*”Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro(igitambo), igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye*.”(2Timoteyo 4:6)
Rev. J. Jacques Karayenga