Mu gihe tugiye kwiga ku gitabo cy’abalewi nasabaga ko tugerageza gushyiraho umwete, ubushake no kwihangana mu gusoma
kuko icyo gitabo kigora benshi,
abandi kikabatera ubute
ariko tugomba kwibuka ko ari ijambo ry’Imana kandi rihishe byinshi birebana n’agakiza twahawe muri Yesu Krisitu.
Njyiye gufata umwanya mbaganirize ku bitambo byo mw’isezerano rya kera.
Itangwa ry’ibitambo ryari ryarategetswe n’Imana ariko aha umuntu yakwibaza iki kibazo
I. ESE KOKO IMANA YARI IKENEYE IBITAMBO CYANGWA HARI ICYO YASHAKAGA KWIGISHA UBWOKO BWAYO?
Benshi mu bayisiraheri ntibabashije gusobanukirwa n’impamvu yo kubaho kw’ibitambo, bakekaga ko ari umuhango uhagije ubwawo,
aho gusobanukirwa nicyo byashushanyaga.
Gutanga ibitambo batabishyizeho umutima byatumye Imana ibashwishuriza ko ibitambo ubwabyo Atari byo yitaho.
Zaburi 40:7
Ibitambo n’amaturo y’ifu ntubyishimira, Amatwi yanjye urayazibuye, Ibitambo byokeje n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse
Zaburi 51:18
Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye, Ntunezererwe ibitambo byokeje
Byageze naho Imana ibereka ko ibyo bakora batamba kandi batubaha Imana mu mutima bihwanye no gukora ibizira.‼
Yesaya 66:3
Ubaga inka ahwanye n’uwica umuntu, utamba umwana w’intama ahwanye n’uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n’utuye amaraso y’ingurube, uwosa imibavu ahwanye n’usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bizira.
Yesaya 1:11-12.
“Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza.
-“Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene
Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo
Niba Imana yarageragaho ikavuga ko itishimira ibitambo kandi bigakomeza gutambwa, twavuga ko noneho byariho ku yihe ntego
II. KUBERA IKI IBITAMBO?
Kugirango umuntu asobanukirwe n’ibitambo bya kera ni ngombwa kumva uko byose byari nk’ubuhanuzi bwavugaga ibyo kuza kwa Yesu,
ariwe wari kubisohoza mu buryo bwumvikana kandi buhoraho iteka.
Intego nyamukuru y’ibitambo kwari ukwibutsa abantu ibyaha byabo, bidutandukanaya n’Imana n’igihano cyari kidukwiriye,
ndetse no kubibutsa ko twari dukwiriye kwihana ndetse ko dukeneye umuhuza wo kutwunga n’Imana.
III. HARIHO UBWOKO BUNGAHE BW’IBITAMBO MW’ISEZERANO RYA KERA
Hariho ubwoko butanu bukuru bw’ibitambo cyangwa amaturo.
1. ibitambo byoswa
2. Amaturo y’ifu
3. Ibitambo byuko bari amahoro
4. Ibitambo bitambirwa ibyaha
5. Ibitambo bikuraho Urubanza
1. Ibitambo byoswa (The burnt offering)
(Abalewi 1;1-17; 6:8–13; 7:8)
Igitambo cyoswa cyagombaga cyose gutwikwa n’umuriro kigakongoka. Nta gice cyacyo na kimwe cyagombaga kuribwa.
Hakurikijwe ubutunzi bwa buri wese, yashoboraga kuzana rimwe muri aya matungo (Ikimasa, Intama , Ihene, Intungura cyangwa ibyana by’inuma)
akarizana k’umuryango w’ihema ry’ibonaniro, Abalewi 1:3
Igitambwa cyose cyagombaga kuba kitagira inenge ,
utamba yagombaga kukiramburiraho ibiganza ku mutwe nko kumwibutsa ko iyo nyamaswa itagira icyaha ihagaze mu cyimbo
cy’umunyabyaha, ikaba igiye kwikorera ibyaha bye byose,
utamba yarangiza agasaba Imana imbabazi noneho akica we ubwe ya nyamaswa ( byerekana ubushake bwo kwihana),
ikaba ipfuye mu kimbo cye.Lewi 1:3-9
UBUSOBANURO
Igitambo cyoswa kiratwereka ibisabwa kugirango twuzuze itegeko ry’Imana rikuru:
Gukunda Uwiteka Imana n’umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose “ (Matayo 22:37), aribyo Yesu yerekanye nk’ikitegererezo cyacu.
Igitambo cyoswa cyatangwaga k’ubushake k’uwiyemeje kwiyegurira Imana.
Cyaratwikwaga cyigashiraho nk’umubabwe uhumurira neza Imana (Lewi 1:9)
Cyagombaga gutwikwa cyose uko cyakabaye
(Matt 16:24-26). Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe❓❓ Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe
Icyitonderwa: Uko byagenda kose ibyo twakora byose ntibyashimisha Imana kubera ibyaha tubivangamo
Kugirango twemerwe n’Imana byari ngombwa ko Yesu ahagarara mu cyimbo cyacu nk’igitambo gihumura neza kitagira inenge cyoswa,
kandi kemewe n’Imana.
Igitambo cyoswa rero cyashushanyaga Krisitu Yesu watambwe mu cyimbo cyacu, kugirango muri we tubone uko tubasha natwe gutanga imibiri yacu nk’ibitambo byera bishimwa n’Imana.(Abaroma 12:1-2)
Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza. (Efeso 5:2).
Yesu nk’igitambo cyacu, atuma twemerwa n’Imana, aradutsindishiriza, bigatuma Imana itubona nk’abakiranutsi nkuko ibona Yesu.
Twibukiranye ko iki gitambo cyatangwaga k’ubushake, n’ikimenyetso cy’uwemeye Krisitu k’ubushake bwe kandi akemera nawe kwitanga gukorera Imana atizigamye k’ubushake bwe.
Past Kazura Jules