III. IBITAMBO BY’UKO BARI AMAHORO (peace or fellowship offering)
Leviticus 3:1-17; 7:11-34; 19:5-8; 22:29-30
Hari imirongo y’ingenzi igizwe n’ibice bitatu yerekana ibirebana n’igitambo cyuko bari amahoro.
A. Lewi 3:1-17—Uko igitambo cyatangwaga
B. Lewi 7:11-34—Ubusobanuro bw’icyo gitambo
C. Lewi 19:5-8— Uko cyaribwaga (iki nicyo gitambo cyonyine aho utamba nawe afiteho umugabane)
Tuvuge ko uri umwe mu bayisirayeri bicyo gihe, ukaba witegura gutanga igitambo cy’uko uri amahoro, ukurikije uko amategeko yabivugaga.
Washoboraga kugitanga
– nk’igikorwa cyo gushima Imana. (Lewi. 7:12; 22:29-30),
– Guhigura umuhigo (Lewi. 7:16; 22:21)
– Kubera umutima ukunze (Lewi. 7:16; 22:18, 21, 23).
Wabanzaga guhitamo itungo ritagira inenge, (Lewi. 3:1, 6).
Akarizana k’umuryango w’ihema ry’ibonaniro, akarirambikaho ibiganza ku mutwe(3:2, 8, 13), bishushanya ko ibyaha bigiye kuri rya tungo, rigapfa mu kicyimbo cyawe.
Ya nyamswa yarashwanyaguzwaga igakatwamo ibipande byinshi, bigashyirwa mu byiciro bitatu:
– Igice cyimwe cyagenerwaga Imana: Umutambyi agafata ibice bimwe byo munda n’ibinure akabitwikire kuri cya gicaniro gitwikirwaho igitambo cyo koswa bigakongoka (3:3-5; 9-11; 14-17).
– Ikindi cyagenerwaga umutambyi: Umutambyi yahabwaga agatuza n’itako ry’iburyo (Lewi. 7:30-34; 10:14-15).
– Ibisigaye byose byaribwaga n’uwazanye igitambo Lewi. 7:15-18; 19:5-8
Hari itandukaniro hagati y’igitambo cyuko bari amahoro ugereranije n’igitambo cyo koswa
ndetse n’amaturo y’ifu, iryo tandukaniro ryadufasha kubona neza insobanuro ishimishije y’iki gitambo.
– Iki gitambo cyasangizwaga, Imana, Umutambyi n’uwaje gutamba
Igitambo cyo koswa cyahabwaga Imana
ku maturo y’ifu ho umugabane munini wahabwaga umutambyi
👉🙌ariko hano igitambo cyuko bari amahoro, cyasangirwaga na bose, buri umwe agafata icyamugenewe.
– Cyatangwaga mu gihe
cyo gushima,
guhigura umuhigo,
ndetse no mu gihe cy’umunezero twita icy’umutima ukunze.
1. Tubanze turebe ku gisobanuro cy’amahoro:
Muri Bibiliya akenshi amahoro bisobanura kuba umuntu yuzuye “Wholeness”, amerewe neza mu buryo bwose “completeness”
– Abisirayeri babaga buzuye mu buryo bwose mu gihe habaga hariho ubumwe bwuzuye hagati yabo n’Imana, nibwo bavugaga ko bafite amahoro.
Ayo mahoro rero yabonekaga mu gihe umunyabyaha abonye igitambo kijya mu kimbo cye akakiramburaho ibiganza, noneho kuko yemeye ibyaha bye kandi bikaba byishyuwe ubwo akabona amahoro n’Imana kuko ababariwe.
Ubwiza bw’iki gitambo rero nuko kitwereka inyungu z’uwatanze igitambo.
– Iki gitambo kerekanaga amahoro, umutuzo n’ibyishimo bizanwa no kumenya ko umuntu yatsindishirijwe akaba afite amahoro ku Mana (Roma 5:1),
hakaba ubwo byigaragariza mu gushima Imana kubw’ibyo yadukoreye cyangwa kuba yaradushoboje guhigura imihigo, cyangwa gusa umunezero waturenze tugashima kubw’ibyo Uwiteka adukorera byose.
IKITONDRWA: nta mu isiraheri wari wemerewe kugira itungo amenera amaraso keretse gusa ari uko rigiye gutambwa nko kubibutsa iteka ko bakeneye inshungu y’ubuzima bwabo, kuko ubuzima bw’inyamaswa buri mu maraso yayo (Lewi7:3-4).
Kubera rero ko ibindi bitambo batari bemerewe kurya inyama zabyo, birerekana ko igihe abisiraheli baryaga inyama ari igihe babaga batambye igitambo cyuko bari amahoro kuko aricyo bari bemerewe kuryaho.
Aha birerekana ko Uwiteka aranezerewe,
Krisitu nk’umutambyi aranezerewe,
nanjye ufitanye amahoro n’Imana ndanezerewe.
Bisobanuye ko ibyishimo n’umunezero nyawo w’umutima bituruka mu kuba tuzi neza kandi twaremeye ko Yesu yapfuye mu cyimbo cyacu tukaba dufitanye amahoro n’Imana,
ibyo bikaduhesha noneho kwishima umunezero utagereranywa kuko dufite ubugingo buhoraho.
2. Igitambo cyuko turi amahoro kuri twe abakirisitu b’iki gihe:
– Yesu niwe gitambo cyacu cy’uko turi amahoro.
Kubwa Krisitu, umujinya w’Imana ntukituriho, noneho kubera Krisitu wadupfiriye, twiyumvamo amahoro mu mutima, kuberako tuzi neza ko Ubuntu no kugira neza kw’Imana bitwomaho, bitazatuvaho.
Nkuko rero urukundo dukunda Imana rwigaragariza mu rukundo dukunda bagenzi bacu ni nako amahoro yacu ku Mana, anagaragazwa n’amahoro hagati yacu na Bene Data.
Umva uko Pawulo yabisobanuye neza: EFESO 2:13-15
Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo. Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya, amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo,
Yesu yaravuze ngo hahirwa abakiranura (abahesha amahoro = peace makers) kuko aribo bazitwa abana b’Imana. (Mat 5:9).
Yesu Krisitu ni Umwami w’amahoro (Heburayo 7:2) witangiye kutwunga n’Imana azana amahoro atyo (Epheso 2:12-19; Rom 5:1).
Iyo tumuriyeho (Yohani 6:27,35,54) twongerwamo imbaraga tugakomera, ibyo bigatuma tugirana ubumwe n’amahoro hagati yacu n’Imana no hagati yacu na bagenzi bacu (I John 1:3).
ABAZANA UMWIRYANE, ABATERANYA, ABAGAMBANIRANA, ABANGANA……Ntibararya neza kuri Yesu we gitambo cyuko turi awmahoro.
PAST KAZURA