. IBITAMBO BITAMBIRWA IBYAHA
(Abalewi 4) Sin offering.
Kuko twamaze kwiga ku bindi bitambo, reka turebe gusa ikidasanzwe cyakorwaga mu gihe cyo gutamba igitambo gitambirwa ibyaha.
Turebe noneho byinshi mu bitandukanya iki gitambo n’ibindi twabonye:
Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije agakora kimwe muri byo,(Abalewi 4:2)
Cyatangirwaga iki?
🔸- Cyatangirwaga icyaha (muri rusange) ariko ahanini kitagambiriwe
iki gitambo cyatungaga agatoki ku kintu cyakozwe kinyuranyije n’amategeko y’Imana muri rusange.
N’igitambo cyatangwaga kuko umuntu afite kamere y’icyaha, akaba abasha inshuro nyishi kutuzuza iby’Imana ishaka,
aha ntatandukaniro ni kubantu bose.
Cyatangwagwa nande hatangwaga iki?
Ikitondrwa” Aha igitambo gitangwa ntabwo cyaterwaga n’ubutunzi bw’umunyabyaha ahubwo byaterwaga nuwo ari we cyangwa umurimo akora (position or status of the sinner).
a) Umutambyi wakoze icyaha atabigambiriye : Uyu we ashyirisha kw’itorero ryose urubanza
Aha ijambo ry’Imana rinatwereka neza ko ntawe udakora icyaha,
ntuzagire rero uwo unganisha na Yesu, ngo aguhindure imbata ye agukoresha ibyo ashaka akubeshya ko we adasanzwe.
Niba ari umutambyi wasīzwe ukora icyaha, agashyirisha ku bwoko bwose urubanza
– Atanga iki? atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy’umusore kidafite inenge (4:3)
b) Itorero ryakoze icyaha ritabishakaga
Kandi niba ari iteraniro ry’Abisirayeli ryose rikoze icyaha ritacyitumye kigahishwa amaso yaryo,
bakaba bakoze kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije bakagibwaho n’urubanza,
– Ritanga iki? ritambe ikimasa cy’umusore ho igitambo gitambirwa ibyaha (4:13)
IKITONDERWA: Igitambo cyasabwaga umutambyi wakoze icyaha, n’icyasabwaga itorero rusange ryakoze icyaha birasa, kuko mu maso y’Imana icyaha cy’umutambyi gifite uburemere bukarishye nkaho cyakozwe n’abantu benshi.
Akenshi umuyobozi iyo agendera mu byaha, ashobora no kujyana abo ayobora benshi muri ibyo byaha, kuko akenshi iyo uyobora yigisha, atinya kuvuga kuri bya bindi bibi akora, ahubwo mu mayeri akabishyigikira, bishobora gutuma benshi babikurikiza
Abayobora rero mu byiciro mwaba murimo byose mugomba kwitonda, kuko hari benshi badakomeye babareberaho, ibyabo nabyo muzabibazwa
c) Umutware nakora icyaha atakigambiriye: aha ni mu batware basanzwe badatwara ibyo munzu y’Imana
Umutware nakora icyaha, agakora atacyitumye kimwe mu byo Uwiteka Imana ye yabuzanije byose, akagibwaho n’urubanza, (4:22)
– Atange iki? azane isekurume y’ihene idafite inenge ho igitambo.(4:23)
d) Umukene ukoze icyaha atakigambiriye
Kandi nihagira uwo mu boroheje ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije, akagibwaho n’urubanza, (4:27).
– Azane iki? azane umwagazi w’ihene udafite inenge (4:28)
3. Iki gitambo kitwigisha iki ku cyaha?
a) Icyaha ni ikintu cyose Imana ivuze ko ari kibi.
Ni ikintu cyose kinyuranye no gukiranuka kw’Imana, kuko Imana ikiranuka, niyo yonyine ifite ubushobozi bwo gusobanura icyaha.
Mu balewi hatwereka ko icyaha ari ikintu cyose gica ukubiri n’ijambo ry’Imana
Imbere y’Imana rero nta cyaha kinini kibaho cyangwa igitoya.
Mw’isi hari ibintu bimwe bikorwa ariko kuko isi yabyemeye bikaba bitakitwa ibyaha
Kubana nuwo mutarashaka bisigaye byitwa copinage, Ubusinzi bakabwita guhaga cyangwa kunezerwa, wakwiyongereraho n’ibindi uzi………….ubutinganye bukitwa kubana badahuje ibitsina.
Akenshi abo tubona muri gereza tukabita abanyabyaha bakabije suko aribo bakoze byinshi, ahubwo ibyabo biba byabonekeye sosiyete ko ari bibi, ariko ari Imana ifunga hasigara mbarwa.
Iyo Imana ivuze ngo hoya iba ari hoya naho ubundi na Adamu kurya ku giti yabujijwe birasa nkaho ku bantu nta gikomeye cyarimo.
Igikomeye rero si izina ry’icyaha ahubwo ni uwavuze ko iki ari kibi, iyo ari umuremyi wa byose wabivuze rero ubwo biba ari bibi.
b) Icyaha gishobora kuba icyakozwe umuntu atabishakaga
.
Urubanza rwakurwagaho n’igitambo gitangirwa ibyaha rwashoboraga kuba rwavuye ku cyaha umuntu yakoze atabishaka cyangwa umuntu atari aziko ari kibi mu gihe yagikoraga. Umuntu ashobora kwibwira ngo ibyo nakoze ntacyo bitwaye kuko nta mugambi mubi nari mfite, ariko mu gihe igikorwa cyanjye cyateye ibyago mugenzi wanjye, ubwo nanjye mba mfite urubanza.
Iyo ntakoze ibyo nagombaga gukora, hakaza kuba ikibi mba mfite urubanza ku Mana.
c) Icyaha gitera guhumana. Bibiliya itubwira kenshi ko icyaha gihumanya nyiracyo, kibasha guhumanya abamwegereye ndetse naho cyakorewe
d) Icyaha gifite ingaruka zikomeye. Iyo utekereje icyo byasabaga aba Israheli kugirango babashe kugendana n’Imana, ubona ko iryo dini ibyaryo byari bihenze cyane
4. Igisubizo ku cyaha: hagomba kubaho guhongerwa.
Igice cya kane cyerekana cyerekana uko byagendaga: icyaha cyazanaga urubanza, hagasabwa ko hatangwa igitambo, igitambo kikishyura urubanza rwo gupfa rukwiriye uwakoze icyaha noneho kakaza kubabarirwa.
(Abaheburayo. 9:22).
Urupfu rwa Yesu mu cyimbo cyacu rwaradutsindishirije ruduhesha kubabarirwa.
(Yesaya. 53:4-6) Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
Nuko Yohani abonye Yesu aravuga ati”dore ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mw’isi” (Yohani 1:29).
None ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi n’ivu ry’inka y’iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka, nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho? (Heb. 9:13-14).
NIKI CYANKIZ’IBYAHA N’AMARASO YAWE YESU, AYO MARASO YE NIYO AMBONEZA RWOSE, NTA CYABASHA KUNKIZA NK”AMARASO Y’UMUKIZA
Amagambo ngo kubyarwa ubwa kabiri, gukizwa cgangwa kurokoka, akenshi hari ubwo akoreshwa nabi maze tukabwira umuntu ngo niyakire Yesu mu mutima we ariko tutamusobanuriye iby’igitambo cye k’umusraba n’ amaraso yamennye ku bwacu kandi aho ariho agakiza gatangirira, ahubwo tukerekana Yesu n’ibyiza yakoze, n’ibitangaza azadukorera.
Ukizwa agomba kuba yarumvise neza icyaha n’ingaruka zacyo, akemera ko hatabayeho Yesu wamennye amaraso k’umusaraba nta kundi kwemerwa n’Imana gushoboka, udaciye aho uwo Yesu aba yemeye ntabwo ari Ntama w’Imana ukuraho ibyaha.
Igitambo cy’ibyaha kandi kitwibutsa ko duhora twezwa kubwo kwizera Yesu wadupfiriye, tujye twibukiranya ko nubwo agakiza ari Ubuntu ariko igiciro cyako cyarahenze. Ibyo byagombye kudusunikira mu kubaho ubuzima bwanga icyaha. Ntacyo twakora ngo twikureho ibyaha, uwo murimo Yesu yawurangirije ku musaraba, ariko twere guherwa Ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa.
PAST KAZURA