Ibisabwa abo mu bwami bw’Imana/Pastor Liliose K. TAYI

Umuntu umwe yifuje gukurikira Yesu, maze amusubiza amwereka ko afite ibindi akunze cyane bitewe n’impungenge Yesu yagize z’uko atazashobora kumukurikira kubera gukunda kubaho ubuzima bworoshye.

Ese wowe, ni iki cyakubuza gukurikira Yesu? Gitekerezeho.  Ese ubwiwe ko Yesu aguhamagara, wabyemera?

Ubuzima abantu babamo bugaragaza icyo bizeye; si ngombwa ko bisobanura cyane mu magambo.

Yesu yabwiye undi muntu wa kabiri ati “nkurikira” ariko uwo muntu asubiza Yesu ati “reka mbanze njye gushyingura data” – Nuko Yesu aramusubiza ati “reka abapfu bahambe abapfu babo’’. Igisubizo Yesu yahaye uyu mugabo gisobanuye ko abizera Yesu bakwiye kugira Ubwami bw’Imana ubwa mbere mu buzima kuko aribwo bubanza ibindi byose bigakurikira.

Yesu yasabye uwa gatatu kumukurikira, nawe aramusubiza ati “reka mbanze njye gusezera.” Yesu yamugaragarije ko atagomba kubanza kujya gusezera kuko atifuza ko umuntu asubira mubyo yahozemo adafitiye imbaraga zo kunesha.

Igihe rero umuntu yumva yahamagawe, byaba byiza asenze agasobanuza Imana niba koko umuhamagaro yumva uturuka kuri yo. Kubera ko umuntu adashobora gushishikarira gukora ibyo yari asanzwemo atarahamagarwa ngo ashobore no gukora iby’umuhamagaro.

Abantu bose bagira  ibyo bagomba gukora (inshingano) ariko Yesu yifuza ko Ubwami bw’Imana Data buba ubwa mbere muri byose, ntibuvangirwe n’imibereho ya kera umuntu ataramenya Yesu ahubwo agakiranuka muri byose.

Ikindi gihe Yuda Isikariyoti yababajwe n’amavuta y’agaciro Mariya yamennye ku birenge bya Yesu, avuga ko ayo mavuta yari kugurishwa agafashishwa abakene. Ariko, icyo Yuda yifuzaga mu mutima we  ni ukuyiba nk’uko yari asanzwe abigenza kuko ari we wari umubitsi. Urukundo rutera umuntu gutanga iby’agaciro kandi anezerewe.

Ni byiza kutagira irari ryo kwigwizaho cyangwa ngo dutange ibitadufitiye umumaro. Ibyiza ni uko dutanga ku byo dufite kubera urukundo. Ni byiza kuzirikana iteka ko ijuru rireba mu mutima wa buri muntu, kandi gukiranuka bitanga amahoro n’umugisha ku muntu, ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange.

Kumenya iby’Ubwami bw’Imana ntibisaba ubumenyi buhambaye, ahubwo bisaba umuntu ufite umutima nkuw’umwana uhora ubaza Data wo mu ijuru imigenzereze y’Ubwami bwe.

 

Ibyanditswe: Luka 9:57-62, Matayo 10:34-35, Yohana 12:3-8.

 

Umwigisha: Pastor Liliose K. TAYI/Omega Church Rwanda