Umwanditsi akaba n’umujyanama, umunyamerikakazi Debra Fileta, avuga ko ashingiye ku bushakashatsi yakoze, yasanze hari ibintu bitatu umuntu unyuzwe adakora.
Avugo ko umuntu wese cyane cyane umukristu, aba afite imigisha myinshi Imana yamuhaye. Hari igihe umwanzi ayimwibazigiza, agatangira kwibaza impamvu adafite inzu imeze nk’iy’inshute ye, impamvu adafite igihagararo nk’icya runaka, n’ibindi.
Mu by’ukuri, kuba abantu bishimye si uko badafite ibibazo. Ahubwo baba barahisemo kugumisha imitima n’bitekerezo byabo mu murongo w’ukuri ku Mana. Umuntu akwiye kujya atekereza ku byiza Imana iba yaramukoreye; kandi agahora ayishima. Kuko burya uko umuntu yibwira bishobora gutuma aba unyuzwe cyangwa utanyuzwe.
- Ntiyitotomba
Uwo ari we wese ikibazo cyaturukaho, kumwivumburaho bigutera kumwanga, bitewe n’amagambo uba umubwira. Aho kwatura amagambo mabi ku mpamvu y’ikibazo; wivumbura ku bantu, jya ubwira Imana ikibazo cyawe. Kandi wibuke ko n’ubwo ibyo usengera bidahinduka nk’uko ubyifuza, ariko amasengesho ahindura ibyo umutima wawe wibwira. Iyaba umuntu yamenyaga kubara imigisha ye ya buri munsi, ntiyakwivumbura.
- Ntiyigereranya n’abandi
Rimwe na rimwe, usanga abantu dukunda kwigereranya n’abandi. Ariko ibyo bituma umuntu atwarwa n’ibyifuzo by’amarangamutima ye. Kuko hari igihe umuntu aba yumva yaba hejuru cyangwa mu nsi y’abandi. Erega ibihe byiza bibaho rwose, ariko ntidukwiye kwiyibagiza ko n’ibibi bihaho.
Nk’abakristu, twahamagariwe kutigereranya n’ikintu icyo ari cyo cyose, keretse agaciro twahawe na Yesu Kristu. Agaciro kadashira, katagabanuka cyangwa kadahinduka. Twagakwiye kujya twigereranya n’urukundo rwatumye umwana w’Imana atwitangira ku musaraba. Tujye dushima Imana yaduhaye bene ako gaciro.
- Ntahorana umwuka wo guhatana
Si bibi guhatana. Ikibi ni ukubishwanira , kumva ko ugomba kwigwiriza ibyiza byose, mbega utanyuzwe. Ni byiza rwose guhatanira kugira ubuzima bwiza, ariko iyo uri umuntu unyuzwe, uba usobanukiwe neza ko ubuzima uhatanira atari ubw’icyubahiro cyawe. Ahubwo buba ari ubwuje urukundo, ubuntu, n’impuhwe ukomora kuri Kristu. Ubuzima butagamije kurusha abandi, ahubwo bugamije kubahesha umugisha no kuzamura icyubahiro cy’Imana.
Niba ushaka kubaho ubuzima bw’umunezero, ibanga ni ukutitotomba, kwigereranya n’abandi, no guhorana umwuka wo guhatana. Umutima n’ibitekrezo byawe, ntibihanga amaso uwo ari we wese , keretse Kristu.
“ibisigaye Bene Data, iby’ukri byose, ibyo kubahwa byose,ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose,iby’igikundiro n’ibyo gushimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabho ishimwe abe aribyo mwibwira.” Abafilipi 4:8.