Mwaramutse nshuti Bavandimwe muri Kristo,
Mbere yo kugira ikindi mvuga, mbanje kubifuriza Umunsi mwiza w’Umurimo. Abakozi mwese muwishimireho.
Ubwo nateguraga inyigisho ya none nibutse rimwe mu Masomo nize muri Kaminuza ryitwa “Relations industrielles” ryamfashije cyane kumva amavu n’amavuko y’uyu munsi twizihiza.
Ndashima Imana ko abakozi bahawe agaciro, ko imirimo y’agahato yaciwe, ko mu gihugu cyacu abakozi bafite uburenganzira.
Mu gihe natekerezaga kuri uyu munsi, nafashijwe n’inkuru z’umurimo Nehemiya yakoze ubwo yasanaga inkike z’iwabo Nk’uko tuzisoma muri Nehemiya 3:1-32. Abafite Bibiliya ndabashishikariza gusoma icyo gice cyose.
Dore amasomo 7 nizemo:
- Aho uri niho hari umurimo Imana igushakaho. Benshi batekereza ko bazatangira gukora akazi aruko bageze mu bihugu byateye imbere nka Amerika, Uburayi na Canada. Nyamara aho utuye hari icyo wahakora! Nehemiya yamenye ko iwabo hakeneye abakozi.
- Umurimo urahari kuri buri wese ushaka gukora Kd nta muntu n’umwe Imana itageneye umurimo. Ushaka kubyumva cyane asome Matayo 9:36-37. Mwibuke abantu Yesu yashyize mu mirimo: abize, abatarize, etc.
- Umurimo wose ukorwa neza n’itsinda kuruta kuwihererana wenyine (Teamwork spirit). Kimwe mubyo Nehemiya atwigisha n’ukumenya iri banga.
- Umurimo utarimo Imana ntukomera (Zaburi 127:1);
- Umurimo ukomeye wabyawe n’umurimo uciriritse. Abakozi bakomeye batangiye ari abo hasi. Abakoresha benshi batangiye bakorera abandi. Yobu ati n’ubwo itangira ryawe ari rito… (Yobu 8:7).
- Umurimo ugeranywa n’urugendo rurerure. Ntabwo ukorwa Umunsi umwe. Bityo rero, umurimo wawe uwuragize Imana nibwo uzakomera (Zaburi 37:5).
- Umuhati wawe mu murimo ukora s’uwubusa. Mu gitabo cy’Abaheburayo (6:10) haravuga ngo Imana ntabwo ikiranirwa ngo yibagirwe imirimo umuntu akora.
Umukoresha wawe ndetse n’abantu bashobora kudaha agaciro umurimo ukora. Imana yo iwuha agaciro kd Hari ingororano.
Mbifurije Umunsi mwiza w’Umurimo.
Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Bishop of Foursquare Gospel Church- Kimironko