Ibintu 5 kuba umwana w’Imana bisobanura

1Yohana 3:1-3 “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.

Bakundwa, ubu turi abana b’Imana(…)”.

Kuba Umwana w’Imana bifite akamaro gakomeye n’ubwo kenshi abakristo batabiha agaciro.

 

Hari ibintu 5 nize kuba umwana w’Imana biha abizera Yesu.

 

  1. Twaremewe (kwemerwa) mu muryango w’Imana. Twebwe abari abanyabyaha, Imana yaratwemeye mu muryango wayo.
  2. Data (Imana) afite inshigano yo kutwitaho. Ibyo nkeneye byose arabizi. Ni Papa.
  3. Imyenda yacu yose n’ibihano byakuweho. Twagizwe abere tutishyuye Avoka. Kwemera gusa icyaha no kwizera amaraso ya Yesu.
  4. Dufite uburenganzira ku migisha yose yo muri Yesu. Imigisha yose yo mu isi y’umwuka yose ni iyacu. Ngahe yibare!
  5. Twahindutse abaraganwa na Kristo, Umwana w’Imana. Umurage wose Imana yabikiye Kristo turawusangiye.

 

 

Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare GospelChurch Kimironko