Yesaya 6:1 Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
Uno munsi nashatse kuvuga ku bintu 5 byabaye Yesaya abona Imana.
- Yesaya yabonye Imana mu bwiza no mu cyubahiro cyayo. Mose yigeze abona Imana yandika amagambo akurukira:
“Kuva 15:11 – “Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro, Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!”
Igitangaje ni uko “Attention” na “focus” byose by’ijuru biba ku Mana. Abamalayika, ibinyabuzima…nta kindi bakora. Iyo uhuye n’Imana uyiharira icyubahiro ni nayo yonyine ugira intumbero. Muri uyu mwaka Imana iduhaye wo kuramya, ndakwifuriza kubona ubwiza bw’Imana.
- Imana yamwiyeretse wenyine. Imana ijya yiyereka umuntu ku giti cye.
Guhura n’Imana no kuyiramya si igikorwa rusange. Yesaya niwe wenyine wabonye Imana na kiriya cyubahiro cyayo. Abandi bari mu rusengero ntaho byanditse ko bayibonye. No mu materaniro yacu muri iki gihe bikunze kubaho ko umuntu umwe cg bake basurwa n’Imana abandi bakimeze uko baje. Umwe akuzura umwuka, agapfukama, amarira agatemba, undi yibereye kuri messenger, whatsApp na facebook mu rusengero.
- Yesaya yahuye n’Imana abona kwimenya ubwe.
Iyo utangiye Kuramya Imana urimenya ubwawe. Yesaya yari abayeho atiyizi kugeza umunsi ahuye n’Imana. Igihe nkijijwe abantu benshi barambazaga ngo ukijijwe iki ko usanzwe uri umwana mwiza? Ariko namenye neza uko NSA mpuye n’Imana. Yesaya yabonye ibyaha bye. Abona ukuntu yanduye, adakwiye. Niba ushaka kwimenya winjire mu mwuka wo kuramya Imana.
- Imbaraga zoza ibyaha zitunzwe n’Imana gusa.
Iyo winjiye mu mwuka wo kuramya Imana irakweza. Yesaya wari wanduye, yahinduwe no guhura n’Imana. Wowe wananiwe kunesha ubusinzi, ubusambanyi, kuva mu bujura, kureka uburozi, gerageza ushake guhura n’Imana.
- Yesaya ahura n’Imana yamenye neza isi atuyemo.
Nushaka kumenya isi utuyemo n’uko imeze wegere Imana. Niyo ikwereka neza ishusho y’isi.
Ndagushishikariza kuramya Imana muri 2019.
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko